“Ibyo twagombaga gukora byagezweho ndetse dushyiraho n’akarusho” Meya Kayumba Ephrem

admin
5 Min Read

Ni amagambo atangazwa na Bwana Kayumba Ephrem, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi utangaza ko mu myaka itanu we na bagenzi be bari bamaze bayobora Akarere ka Rusizi,  hari byinshi byagezweho byo kwishimirwa n’ubwo icyorezo cya Covid 19 cyabaye kidobya,  akizera ko ibitaratungana  nabyo biri mu nzira yo kubonerwa umuti ubereye.

Mu kiganiro kigufi uyu Muyobozi w’Akarere ka Rusizi yagiranye n’ikinyamakuru Igisabo ubwo bari bateraniye mu Nteko rusange y’ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali Ralga kuwa 24 Ukwakira 2021,  avuga ko urugendo rwari rurerure muri iki gihe  gishize bari ku isonga ry’Akarere , aho bagombaga gusohoza ubutumwa bw’abaturage babatumye.

 Muri make  ibyagombaga gukorwa birimo kubegereza amashanyarazi n’amazi,  gutunganya imihanda mu mujyi wa Rusizi no mu nkengero zawo,  amashuri, amavuriro n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange,  byose ngo byakozwe ku kigero cyo hejuru cya kwishimirwa na buri wese ugenda mu Karere ka Rusisi.  

Agira ati ”   ubusanzwe Ubuyobozi bw’Akarere ntibukora ibyo bwitekerereje, kubera ko bukora bushingiye kuri gahunda y’icyerekezo cya Leta y’u Rwanda.

 Ni muri urwo rwego tugendeye kuri gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagejeje ku banyarwanda yo kuva mu 2017 kugera 2024 ko buri muturage agomba kuba yaragezweho n’amazi n’amashanyarazi, ibyo natwe twabishyizemo imbaraga, hakaba hari byinshi byakozwe birimo ayo mashanyarazi birumvikana n’amazi byegerejwe abaturage, imihanada ndetse n’ikibuga cy’indege kikaba cyarasanwe.

 Muri make ni byinshi byakozwe twizera ko n’abashya bazaza bakazakomerezaho neza,  byanarimba bakarushaho  kandi ntibazategereze ko kiriya cyerekezo cya 2024 kirinda kugera, byaba na byiza kurushaho ibyo byose   bisojwe mbere yaho kandi birashoboka.”

Bwana Ephrem Kayumba, avuga ko kubigendanye n’imibereho y’abaturage hageragejwe gukemura ibibazo by’irangiza ry’imanza za Gacaca, hagamijwe ahanini gutanga ubutabera kuri bose no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Agira ati”iyo ubutabera butanzwe abacitse ku icumu bagasubizwa bimwe mu byabo bangirijwe, bakanerekwa n’aho aho ababo bishwe bashyizwe, bagasabwa kandi imbabazi n’ababiciye,  biri mu bituma nabo ubwabo baruhuka bakumva ko bene kubakorera icyaha bagaragaje ukwicuza no gusaba imbabazi. Bityo ubworoherane no kwiyunga bikagerwaho neza.

Niyo mpamvu nk’ubuyobozi dufite inshingano yo gukangurira  kenshi abo bireba gukomeza kubishyiramo imbaraga n’ubushake kugira ngo abantu bahore babanye neza mu mahoro azira urwikekwe.”

kubirebana n’imbogamizi zihariye Manda barangije bahuye nazo Kayumba epherm, avuga ko imbogamizi bahuye nazo kimwe n’ahandi mu gihugu ari icyorezo cya Covid 19,  by’umwihariko mu Karere ka Rusizi kikaba ngo cyarahibasiye  kuko hakunze kugaragara umubare wabanduye benshi,  ibyatumye bamara igihe mu kato ugereranyije n’ahandi.

Avuga ko muri uko kuba mu kato byabaye bibabaje,  kubera ko  bari babaye nk’abaciye ukubiri n’abaturage babo,  mbese ngo bari babaye nka za ntama zatanye n’umushumba wazo.

Avuga ko kuba nta nama zabashaga kuba,  abaturage ntibabashe kugeza ibibazo byabo aho bigomba,  byabujeje ubumwe n’ubusabane by’umuturage n’Umuyobozi.

 Gusa akishimira ko icyorezo kiri kugenda gitsindwa burundu abaturage bakaba barabigizemo uruhare rugaragara bafatanyije n’inzego bireba muri rusange.

Asoza ashimira abaturage umwete n’umurava bagaragaje mu bihe byose babanye muri iyi manda y’imyaka itanu,  kandi akabizeza ko iyo umuntu acyuye igihe ngo bitavuga ko agiye kure y’abo yari ashinzwe.

Ni muri urwo rwego yizeza abaturage be ko  bazakomeza gukorana muri byose, bahuza ibitekerezo n’imbaraga uko bisanzwe, akizeza n’abazakomereza aho baribageze mu buyobozi,  kuzababa hafi igihe cyose babasangiza ku bunararibonye bari bamaze kugira kubigendanye n’imiyoborere myiza by’umwihariko Akarere kabo ka Rusizi.

Akarere ka Rusizi ni kamwe mu Turere turindwi tugize Intara y’i Burengerazuba.

Ni Akarere gafite ubukungu bwihariye gakesha umusaruro ukomoka ku kiyaga cya Kivu nk’isambaza n’amafi n’amato.

Ni Akarere kazwiho kubamo urujya n’uruza rw’abambuka umupaka bakora ubucuruzi buva cyangwa bujya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,  ibyavuzwe ko biri mu byakunze kuba imbogamizi yo kugenzura imigendere yabo bantu bose,  kugira ngo hahagarikwe ubwandu bwa Covid 19 mu bihe bishize.

 Gusa Umuyobozi wako Ephrem Kayumba,  akavuga ko hakozwe byinshi bigamije kuyirwanya no kuyikumira, ibintu avuga  ko ari byo kwishimirwa na buri wese, bityo akizera adashidikanya ko Coivid mu minsi mike,  izaba isigaye ari umugani mu Karere Rusizi.

Ibiro by’Akarere ka Rusizi
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *