Ni amagambo atangazwa na Bwana Mubiligi Paul Umuyobozi w”inama y,Ubutegetsi ya SPiC “ South Province Investements Coorporation”, Company y,ishoramari rihuza Uturere twose two mu Muntara y’Amajyepfo n’Abikorera baho bafite Uruganda rwenga rukanatunganya ikigage mu buryo bugezweho rwubatse mu Karere ka Kamonyi Intara y’Amajyepfo, Ikigage avuga ko kenganye ubuhanga hagamijwe ahanini kuzamura abahinzi b’igihingwa cy’amasaka, akaba afite ikizere cy’uko igeragezwa bari gukorerwa rirarangira vuba ku buryo Iminsi mikuru isoza Umwaka, Abanyarwanda bashobora kuzayizihiza binywera ku Kigage Nyarwanda cyujuje ubuziranenge.
Bwana Mubiligi Paul avuga ko igitekerezo cyo gushinga uruganda rw’ikitegererezo gikora ikigage nyarwanda, Intara y’Amajyepfo n’abikorera bakigize mu minsi yashize hakaba hashize imyaka irenga itanu, muri kino cyakora bakaba barabyitondeye kugira ngo bazageze Ku banyarwanda ikigage cyiza kibanogeye, bityo ngo bace ukubiri n’ibyo bara basanzwe banywera mu bibindi n’amajerekani, aho babaga batazi n’uburyo byenzwemo, ibi nabyo bikaba bitaragombaga kurenza iminsi ibiri bidashaje, mu gihe ikigage kiri gutunganywa na SPIC ngo gishobora kumara ubwacyo umwaka wose kikimeze neza nkuko cyasohotse mu ruganda ku munsi wa mbere.

Agira ati “Mu byukuri tumaze igihe turi mu igeragezwa ry’iki kigage duhamya ko kizakundwa n’abanyarwanda benshi bazaba bakize biriya bindi banywaga batizeye na gato ubuziranenge bwacyo.
Ubusanzwe abantu bapfaga kwiyengera mu bibindi n’imivure bagashyiramo ibyo bita imisemburo byamara gushya bakinywera batitaye ku buziranenge n,ingaruka byabatera.
Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge n’igishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa bakaba baradusuye kenshi ari nako batugira inama nyinshi z,uburyo twazakenga kugira ngo kizarusheho kunogera abazakinywa bakaba barajyanye n,urugero rw,ikigage cyamaze gutangira kwengwa, amakuru dufite akaba ari uko abo babishinzwe bari hafi gutanga uburenganzira bwo kubona ikirango cy’ubuziranenge SMark ku buryo twizera tudashisikanya ko mu gihe cy’Ubunani na Noheli abantu bazaba binywera ikigage cyiza kandi cyuje ubuziranenge gikomoka mu Ntara y,Amajyepfo y’u Rwanda.”
Bwana Mubiligi avuga ko icyo abantu bagombye kumenya ari uko mu mateka y,u Rwanda, bagiye kubona Amarwa meza atunganyije bazajya bifashisha mu misango y,ubukwe n’ibitaramo bitandukanye badafite impungenge z,ingaruka bashobora guhura nazo cyane ko ari ikigage giteguranywe ubuhanga mu buryo bugezweho bwa kino gihe kandi kinafite ifu n,umbusemburo bihagije, ku buryo uzajya anywa icupa rimwe azajya ngo ashimishwa no kwiyongera bwa kabiri. Ikindi avuga Bwana Mubiligi ni uko kuba uruganda rwabo rwaratinze ho gato gushyira ku mugaragaro icyo Kigage byatewe ahanini n,uko ari ubwa mbere hari hagiye kwengwa ikigage mu Rwanda no kuba nta rugero rwagenderwagaho nk,uko abenga urwagwa barebera kuri bagenzi babo.
Akavuga ko ikigage cyo byabaye mu gushinga uruganda rwacyo ngo byabaye nko gutangira kuri zero, gusa intera ngo yaba imaze guterwa ni iyo kwishimirwa kubera ko iyo bahereye ku urugero rw,ikigage cyamaze gusohoka mu buryo bw’igeragezwa, benshi mu bakinyoyeho ngo bari kukishimira bakaba bategereranyije amatsiko menshi kukibona mu masoko atandukanye yo mu gihugu ku buryo bagisanga aho bageze hose.

Ku birebana n’imikoranire y’ishingwa ry’uruganda rutunganya icyo kigage hagati y,abikorera n,Uturere tw,Intara y,Amajyepfo, ubusanzwe ari gahunda ya Leta ngo yo guhanga udushya no guteza imbere bimwe mu bihingwa biboneka mu gace runaka, ariyo nayo mpamvu bahisemo guteza imbere igihingwa cy,amasaka akunze kuboneka mu Ntara y’amajyepfo cyane cyane mu gace ka Amayaga.
Bwana Mubiligi Paul akavuga ko mu byukuri abikorera bafitanye amasezerano y’imikoranire myiza n’Uturere tw’Intara y,Amajyepfo urwo ruganda rukaba kandi ari n’imihigo y,’ntara muri rusange.
Avuga ko kuba Leta ngo yaremeye kwinjira muri icyo gikorwa cy’ubucuruzi kishingwa ry’uruganda rw’ikigage, atari ugukunda ubucuruzi ahubwo ngo kwari ukugira ngo batinyure abikorera babafashe kugira ishyaka ryo gutangira icyo gikorwa, gusa uko ibihe ngo bizagenda byegera imbere, ni nako Leta ikazagenda ivamo gahoro gahoro kugira ngo igikorwa ubwacyo gisigare mu maboko y,abikorera nyirizina.
Ku bigendanye n’igishoro uruganda SPIC rwatangiranye, Bwana Mubiligi avuga ko ubusanzwe batangiranye igishoro cya Miliyari 1,357(1,357,000,000 Frw) cyakora bakaba ngo bazajya bayongera bakurikije uko ibikorwa n,isoko bizajya bigenda bitera imbere umunsi ku wundi, Kandi ngo ikizere mu byukuri kirahari na cyane ko uruganda rufite kugeza ubu, ubushobozi bwo gutunganya neza Litiro ibihumbi 12(Litiro 12,000) by’ikigage ku munsi, izo nazo ngo zikazajya zongerwa hashingiwe ku byifuzo by,abaguzi.
Ku kibazo cyo kumenya niba umusaruro w,amasaka aboneka mu Rwanda uzahaza uruganda rwabo, mu gihe mu Rwanda batakitabira guhinga amasaka cyane, niba bizaba ngombwa gutumiza ayo hanze y,igihugu, Mubiligi avuga ko umusaruro w,amasaka wo mu Rwanda uhagije ku buryo bari gukorana cyane n,abahinzi bo mu gace ka Mayaga, abo mu Karere ka Musanze na Kirehe ndetse bakaba banateganya gukorana n,abahinzi bo mu Karere ka Ngoma, aho hantu hose hakaba ngo haboneka amasaka menshi aryoshye kandi anafite icyanga, bitandukanye nashobora gutumizwa hanze.
Ni muri urwo rwego uyu Muyobozi ashishikariza abahinzi bo mu Rwanda kwitabira guhinga amasaka ari benshi, kubera ko bashyiriweho uruganda rugamije kubateza imbere no kuzamura umusaruro wabo hagamijwe ahanini kwenga ikigage cyiza kandi cyujuje ubuziranenge kikazabafasha kureka kunywa ibigage bengaga cyera, ubwo babaga batazi n’buryo byenzwemo.
Ku bigendanye n,Uburyo ikigage Nyarwanda cyaba gisohoka mu ruganda gipfunyitse cyangwa kibitswe mu buhe buryo, Umuyobozi avuga ko mu ntangiriro ikigage cyabo kizajya gisohoka kiri mu icupa rya CL 50, aho icupa rizaba rigura amafaranga 500 gusa ku icupa, bakaba bari no guteganya Uburyo hazashakwa amacupa yabugenewe bajya bacyura iwabo mu buryo bworoheje uko iminsi izagenda iba myiza.
Avuga ko bakora amoko abiri y’ikigage, harimo igihiye gifite umbusemburo uhagije(Amarwa) n,icy,ubushera kidasembuye kizajya kifashishwa n,abakunda ibyoroshye nk,abagendera ku kwemera kw,Amadini barimo.
Asoza ikiganiro cye Bwana Mubiligi Paul, ashishikariza cyane abanyarwanda gukomeza gukunda ibikorerwa iwabo “Made in Rwanda” birimo n,ikigage cyiza cy’amasaka kengerwa muri Kamonyi bamaze kubatunganyiriza, kikazabafasha gusezera kunywa no kwenga ibigage mu buryo bwa Gakondo, ibintu ngo bitabafashaga no kumenya ubuziranenge bwabyo.
Ni muri urwo rwego kandi ashisikariza abahinzi bo mu bice bitandukanyebyo mu Rwanda, kwitabira guhinga igihingwa cy,amasaka ari benshi kubera ko hazajya hakenerwa amasaka menshi ku ruganda, na cyane ko aribo rwashyiriweho ari ubwabo hakazajya hakenerwa byibura Toni 150 mu mwaka, Kandi bakaba ngo bateganya ko bazashyiraho n,amashami y,urwo ruganda mu Turere dutandukanye kugira ngo abakunzi b,ikigage bajye bakibona hafi batarinze gukora urugendo rurure bagishakisha.
Akomeza yizeza abanyarwanda bose, ko mu minsi Mikuru isoza Umwaka ya Noheli n,Ubunani bwa 2021, nta kabuza bazayizihiza binywera ikigage cyo mu Rwanda gikoranye ubuhanga Kandi cyuje ubuziranenge.
Abwira Kandi abafite ibirori by’ubukwe muri ino minsi no mu bihe biri imbere, ko inzoga yo kujya ivugirwaho imisango y’ibyo birori yamaze kuboneka, ari cyo Kigage cy,u Rwanda kitagibwaho Impaka zishingiye ku bwiza cyangwa ubuziranenge, bashingiye ku buhamya bw,abatangiye kukinywaho, bakomeje gushima uburyohe n,ubuhanga gikoranye.
Ubwo bikinyamakuru igisabo cyaganiraga n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi uruganda rwubatsemo, Umuyobozi w’Agateganyo wako Tuyizere Thadee yashimiye cyane Ubuyobozi bwa SPIC, umuhate bari kugaragaza mukunoza neza ibigendanye n’uruganda rw’ikigage nyarwanda.

Yizera ko igihe cyose ikigage kizaba kimaze kugera ku isoko ku mugaragaro, abanyarwanda bazaba mu byukuri baciye ukubiri no kunywa ibidafite ububuziranenge. Bityo agasaba abo bireba bose kwihutisha gushyira Icyo Kigage ku isoko, kugira ngo abanyarwanda binywere Amarwa y’i Rwanda yengerwa mu Rwanda mu masaka y’u Rwanda.
Ikigage gitegerejwe na benshi ku isoko, ni Ishoramari ry’umwihariko w’Intara y’Amajyepfo ifatanyije n’abikorera bagamije guteza imbere igihingwa cy’amasaka n’abahinzi bayo.
Mu minsi mike ikigage kiraba kiboneka ku masoko yo mu gihugu hose. Uruganda rukaba rwubatse mu murenge wa Runda ahitwa Bishenyi haruguru gato y’Isoko rya Kijyambere. Abifuza ibindi bisobanuro mwahamagara kuri 0789197212 mugahabwa amakuru arambuye.
