Ibyaha bikorerwa murandasi mu Rwanda byazamutseho 46.7% mu myaka itatu ishize bitewe nuko mu bihe bya COVID-19 benshi bagiye babyijandikamo kandi n’umubare w’abakoresha ikoranabuhanga wagiye wiyongera.
Ubu mu Rwanda abakoresha interneti bariyongereye kuko baragera kuri 14%, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye nk’imwe mu nzira yo kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye.
Ibi byatumye ibyaha bikorerwa kuri interneti bizamuka mu gihe cya COVID-19 nk’uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rubitangaza, ruvuga ko mbere y’imyaka itatu itaragera mu Rwanda, RIB yakiriye ibirego bingana na 128 kuva muri Nyakanga 2018 kugeza Kamena 2019, harimo ibyaha 191 bivuze ko ikirego kimwe kirimo ibyaha 2.
Ni mugihe mu mwaka 2019 kuva muri Nyakanga kugeza muri Kamena 2020 ibyaha byazamutse kuko byari 198 harimo ibirego 264 naho kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021 ari nabwo icyorezo icyorezo cya Covid 19 cyari cyarageze mu Rwanda habonetse ibyaha 254 harimo ibirego 398 muri ibyo byose bingana n’ibyaha 207 bihwanye na 46.7% bigaragaza ko byazamutse ugereranyije na mbere.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB Dr Murangira Thierry avuga ko icyaha cya mbere kiza ku isonga murandasi ari ukwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa ibizwi nka [Access to Computer System] ndetse no gutangaza amakuru yibihuha.

Mu bavuganye n’ikinyamakuru Igisabo.rw bavuga ko babangamiwe n’ibi byaha cyane cyane ibijyanye n’ubujura bukorerwaho ndetse n’abashuka abana bato binyuze kuri interneti, uwitwa Cyprien Makuza yagize ati:” Mu bihe by’icyorezo twagiye duhura n’abatubuzi benshi batwandikira badutekaho imitwe bashaka kutwiba ariko twabashyikirizaga RIB ngo ibakurikirane.”
Undi witwa Murebwayire Diane avuga ko abana bagiye bahura n’ibyaha bikorerwa kuri interneti bitewe n’uko mu bihe bya COVID 19 abana bigiraga mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, agira ati:’’ Abana bacu bagiye bahura n’abashukanyi cyane hari ababohererezaga ubutumwa bubaganisha ku busambanyi bakanaboherereza amafoto y’urukozasoni bityo bakiga bibereye mu bindi.”
Kuva aho icyorezo cya COVID-19 cyakwaduka mu Rwanda benshi bagiye bagana serivisi z’ikoranabuhanga mu bijyanye no kwishyura no kwishyurwa bikaba ariyo ntandaro yatumye ibi byaha byariyongereye ariko ntibivuze ko Leta y’u Rwanda itashyizeho ingamba ndetse n’amategeko akomeye yo guhangana n’iki kibazo gikomeje gufata indi ntera nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha Dr Murangira B.Thierry atanga inama asaba abanyarwanda kwitwararika, ati:’’ Abantu bakwiriye kugira amakenga kuko ibyaha bikorerwa murandasi bigira amayeri menshi kandi byinshi biba bigamije inyungu.”

Aha yakomeje aburira abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda ikintu cyose cyabyara icyaha kandi haba hari n’ugukorewe agatanga ikirego kuri RIB.
Mu Rwanda hashyizweho amategeko akarishye agamije gukumira no guhana ibyaha bikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga aho uhamwe nibi byaha ahanishwa igihano kitari munsi y’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni y’u Rwanda.
NGIRINSHUTI Christian