Kamonyi : Common Market Company Ltd ya Bishenyi yarahiriye guca burundu umubyigano w’imodoka mu Mujyi wa Kigali

admin
11 Min Read

Mu urwego rwo guhanga imirimo no guharanira iterambere rirambye bamwe mu baturage bo mu Karere Kamonyi bateguye umushinga urambye ugamije guteza imbere abaturage no guca akajagari n’umubyigano w’imodoka zitwara abagenzi zinjira mu Mujyi wa Kigali ziciye mu Ntara y’Amajyepfo bagasaba inzego zibishinzwe kubafasha muri icyo gikorwa cy’ingirakamaro.


Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Common Market Company Ltd Bwana Kampayana Martini avuga ko gufasha abaturage gucururiza imyaka yabo hafi batiriwe bagorana n’abashizwe umutekano bikorera ku dutaro no mu mifuka berekeza Iya Kigali, kubaka Gare y’ikitegerezo yafasha imodoka zose zica mu Ntara y’Amajyepfo, ari Umushinga batangije muri 2016, ukaba uri kugenda ugera kunshingano zawo n’ubwo bwose bakomeje gusaba Leta kubashyigikira cyane muri icyo gikorwa cyo kubemerera ko izo imodoka ziva mu majyepfo zose zitwaye abagenzi zajya zigarukira Bishenyi, abagenzi zari zitwaye bakagezwa I Kigali n’izivuyeyo zije kubasanganira ndetse zikajya zibageza no mu duce twose bifuza gutahamo tw’umujyi wa Kigali nk’uko bisanzwe bikorwa no muri za Gare zikorera muri uwo murwa mukuru w’u Rwanda.

Bwana Kampayana avuga ko igihe cyose Leta yabashyigikira, ari igikorwa biteze ko kizafasha igihugu guca no kugabanya umubyigano w’imodoka zitwara abagenzi ziva mu Ntara yose y’I Burengerazuba n’izo mu majyepfo ibishobora no kugabanya impanuka z’abashoferi baba birukanswa no kujya gutanguranwa abagenzi, bityo bakazajya babafatira hafi bitabagoye.


Agira ati “Uyu ni umushinga mugari twateguye tumaze kugisha inama impuguke mumyubakire no guteza imbere amajyambere y’icyaro umushinga twizera ko Leta nibidufashamo uzatanga umusararuro mwishi ku banyarwanda, ukaba ari n’igitekerezo cy’abandi bantu bifuza guca akajagari gaterwa n’imodoka n’abagenzi mu mijyi yabo bagenderaho.”


Bwana Kampayana avuga ko ubusanzwe uretse igice cya Gare y’ikitegererezo, umushinga wose ugizwe n’ibice birindwi by’ingenzi muribyo bibiri bikaba bimaze gushyirwa mu bikorwa kuri 80%, ibice bisigaye bikaba byagombye gutungana neza ari uko igice cya kabiri aricyo Gare yavuzwe gishyizwe mu bikorwa neza ijana ku ijana kuko aricyo zingiro ry’ibikorwa byose.


Ibice by’umushinga uko ari birindwi bikaba bigabanyije m’Uburyo bukuriira nk’uko Bwana Kampayana abisobanura.


Igice cya Mbere kigizwe n’isoko rinini ryubatse ahitwa Bishenyi ryaje ngo rigamije gufasha abaturage kujya bagurishiriza ibyo bejeje hafi hashoboka batiriwe barushywa no kujyana imitwaro za Kigali nk’uko bari basanzwe babikora.


Muri iryo soko harimo igice cyagenewe ubucuruzi aho abasaga 1200 bafitemo imyanya mu buryo bwisanzuye, hari kandi ahagenewe ama Restaurant, Ubucuruzi bw’imyenda, ibiribwa, abadozi, abogoshi, imyaka, ibikoresho by’ubwubatsi, Boucheriers n’ibindi bicuruzwa n’ibikorwa bitandukanye birimo n’inganda ntoya za Kawunga ibyo byose bikaba bihafite umwanya uhagije muri iryo soko.


Igice cya kabiri ni Gare y’abagenzi y’ikitegererezo izaba irimo ibice bitatu. Icya mbere ni icy’imodoka ziva mu ntara y’I Burengerazuba Rusizi, Karongi, Ngororero n’ahandi, hiyongereyeho izo mu Ntara y’Amajyepfo zose zizajya zigeza abagenzi muri Bishenyi bakavamo bitegura kwinjira muzizaba zivuye m’umujyi wa Kigali zije kubasanganira zizaba ziri nazo ahabigenewe.


Igice cya kabiri kizaba kigizwe na Parking y’ama Bus manini azaba avana abantu mu mujyi wa Kigali abageza aho Bishenyi biteguye gukomeza mu ntara y’amajyepfo n’I Burengerzuba bajyanwe na za modoka n’ubundi zari zavuyeyo zizaba zibategereje mu byiciro bitandukanye.


Igice cya gatatu cy’iyo Gare kizaba kigizwe na Parking igezweho izajya ihagararamo imodoka zitegereje gushyiramo abagenzi ari abajya mu muyyi n’abajya mu majyepfo n’I Burengerazuba kandi byose ngo bigakorwa mu buryo bwiza.


Igice cya gtatu cy’umushinga kizaba nacyo kigizwe n’Ikinamba cya Kijyambere Care wash ahazajya hasukurirwamo neza imodoka mbere yo gutwara abagenzi.
Igice cya kane kigizwe na Ststion ya Essence izaba ishinzwe guha amavuta imodoka zose zibyifuza mbere y’uko zikomeza urugendo ikaba nayo ngo izaba yubatse neza mu buryo bugezweho.


Igice cya gatanu nacyo kigizwe na Depot cyangwa Stock (ihunikiro) rinini rizaba rishinzwe guhunika imyaka myinshi yo mu gihugu kugira ngo ibyo kujya gushaka ibiribwa hanze y’igihugu biveho burundu kubera ko bazaba bafite byinshi mu bubiko kandi mu buryo buhagije igihugu cyose.


Igice cya gatandatu : iki ni igice kizaba kigizwe na Hotel izaba igamije gufasha abantu kuruhuka gato mbere y’urugendo, hakazaba harimo Restaurant n’amacumbi afasha abajya kure cyangwa abashaka gutembera Akarere ka Kamonyi no mu bice bitandukanye bihegereye.
Igice cya Karindwi. Kizaba kigizwe n’inyubako nini kandi nziza zizaba zigizwe n’ahakorera ibigo by’amabanki , iby’ubucuruzi, iby’ubwishingizi n’ ibindi.


Muri ibi byiciro hafi ya byose ubuyobozi bwa Common Market Company Ltd bukavuga ko kugira ngo bishyirwe mu bikorwa neza ari uko Gare y’imodoka mu byiciro byayo byose uko byasobanuwe haruguru yatangira gukora ibyo yagenewe, bityo agasoza asaba inzego zose bireba aribyo Akarere ka Kamonyi, ikigo cya RURA, Intara y’Amajyepfo na Ministeri y’Ibikorwa remezo MININFRA kubafasha mu buryo bushoboka kugira ngo umushinga wabo ukomeze kwihutisahwa ukomeze ugirire abantu benshi akamaro.


Ikindi avuga Kamapayana ni uko bakomeje gusaba ko isoko ryabo ryajya rirema buri munsi kugira ngo abarikoreramo bashoyemo amafaranga bafata ibibanza bajye bakomeza kubona abaguzi mu buryo bworoshye.


Ikinyamakuru igisabo cyasuye bamwe mubafite ibikorwa mu isoko rya Kijyambere rya Bishenyi riri mu mishinga irindwi iteganyijwe n’abanyamuryango ba Common Market Company Ltd, ryatangiye gukora kandi rikaba ririgutanga umusaruro ugaragara, ni Bwana Mirenge Martini ucuruza imyaka y’ubwoko butandukanye akaba yarasanzwe akora akazi ku ubukarani mu isoko nyuma akaza kuremerwa n’abo yatwazaga imizigo, Ubuyobozi bw’isoko nabwo bukamufasha kubona uko yatangira ibikorwa bye, muri kino gihe akaba afite kuri Konti ye miliyoni ze eshatu atabariyemo agaciro cy’ibicuruzwa mugihe yari yatangiranye ibihumbi 500 byonyine.


Bwana Mirenge Martini avuga ko yari amaze kunanizwa n’akazi ku ubukarani yakoraga aza kugirwa inama n’abantu benshi uburyo nawe yakora akiteza imbere, inama yajezumva vuba ubu akaba amze kugera ku gishoro kiri hejuru.


Agira ati “biranshimishije kuba hari aho maze kwigeza mbikesha ubuyobozi bw’isoko rya Bishenyi bwamboneye aho nkorera ndetse n’abandi babimfashijemo kugira ngo ntangire igikorwa cyanjye cy’ubucuruzi, nkaba nsaba n’abandi bagenzi banjye twakoranaga akazi ku bukarani kutarya ngo basesagure, ahubwo bagakora bazigama nabo bakareba ibindi bakora byabinjiriza na cyane ko uko umuntu agenda akura ari nako imbaraga zo kwikorera imizigo zigenda zishira.”


Uyu Mirenge, avuga ko uretse iby’amafaranga yaba amaze kubona no kuba kandi ibicuruzwa bye bigenda byiyongera umunsi ku wundi , ari nako aganwa n’Abakiriya benshi no yamaze kugura ikibanza gifite agaciro ka Miliyoni ebyiri, byose abikesheje ubucuruzi bw’imyaka yayobotse nyuma yo kuva mu bukarani.

Bwana Mirenge Martini


Uwimana Dianne, ni Umutegarugori ufe inzu y’Ubudozi Atelier irimo ibikoresho bihagije, abakozi n’abanyeshuri yigisha byose bikorerwa muri bimwe mu byumba by’isoko rya Bishenyi.


Avuga ko nyuma y’uko amaze imyaka irenga itatu arangije Kaminuza nta kazi arabona, yaje kwigira inama yo kwihangira imirimo maze abifashijwemo n’umugabo we abasha kwihugura mu mwuga w’ubudozi nyuma yo gusoza ashaka igishoro, muri kino gihe akaba amaze kuba umuntu wakwifasha mu buryo bwose ndetse akanafasha n’abo bakorana kwiteza imbere.


Agira ati “ nyuma y’uko ndangije muri Kaminuza, nabonye ibyo gukomeza gushaka akazi ntabivamo, gusa muri kino mfashijwe n’umufasha wanjye, maze kugera kubikorwa by’ingiirakamaro cyane ko dufite ama mashini ahagije kandi agezweho.
Hano tudoda imyenda y’amoko yose, tugira abantu benshi batugana kandi uretse n’abakozi dukoresha duhugura n’abandi bifuza kwinjira m’umwuga w’ubudozi.”


Madame Dianne, avuga ko igishoro cya Miliyoni ebyiri yatangiranye kimaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri kandi mu gihe gito. Bityo akizera ko, uko abakiriya baza genda bamugana ari benshi nawe azakomeza kwiteza imbere kurushaho. Gusa agasaba ko hashakishwa uburyo isoko ryabo ryajya rirema buri munsi kubera ko iminsi ibiri rirema mu cyumweru ari mike cyane.

Uwimana Dianne Umunyarwandakazi wabaye Umudozi nyuma y’igihe kinini arangije Kaminuza yanze gukomeza gusabiriza akazi ahitamo kwikorera ubudozi bwa Kijyambere


Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadee avuga ko nabo nk’uubyoobzi bishimira ibirigukrwa n’umushoramari bakaba bagombe gushyigikirwa kurushaho, gusa nko kubigendanye n’imikorere ya Gare birebwa na RURA na Ministeri y’Ibikorwa remezo bakaba n’akarere bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngoibikorwa biteganyijwe byihute kurushaho.
ikinyamakuru igisabo cyashatse kuvugana n’ushinzwe ibikorwa byo gutwara abantu n’iibntu muri Ministeri y’Ibikorwa remezo ndetse nushinzwe icyo gikorwa muri RURA Bwana Tonny Kuramba, ariko ntibyadushobokera.


Agira ati “ibikorwa by’uriya Mushoramari Common Market Company Ltd, ni ibyo gushyigikirwa kuko binagendanye n’imihigo y’Akarere twihaye yo gushyigikira kurushaho abashoramari na cyane ko ari ryo terambere ry’ibanze Akarere kagenderaho.
Ibikorwa bigendanye na za Gare z’abagenzi mu Rwanda bifite ibigo bizishinzwe nk’Akarere ntikakwifasha ikibazo cya Gare izajya yambukiranya Intara zitandukanye. Birakwiye ko uriya Mushoramari w’Ibikorwa by’iterambere muri Bishenyi, bifitiye akamaro Akaree n’igihugu cyose akorerwa ubuvugizi kurushaho kubera ko umuntu ashora imari akeneye kunguka iyo igikorwa gitinze ntibigaragara neza.”


Ku kigendanye n’isoko ubuyobozi bwaryo bwifuza ko ryajya rirema buri munsi, Bwana ThadeeTuyizere avuga ko rwose nabo ubwabo bifuza ko ryajya rirema buri munsi nk’uko irya Muhanga cyangwa se mu mujyi wa Kigali bikorwa .


Avuga ko icyo gitekerezo cy’uko isoko ryarema buri munsi gihari kandi ko byazafasha abaturage kubona aho bagurira buri munsi ibyo bakeneye byaba ibiribwa cyangwa se ibindi bikenerwa kenshi bivuye ku isoko.


Ibyari ibyo byose Ubuyobozi bwa Common Market Company Ltd, buvuga ko igikorwa cy’Indashyikirwa bwatangiye bwo gufasha Leta guca umuvundo n’umubyigano w’imodoka ziva mu bice by’iburengerazuba n’Amajyepfo bagomba kubikomeza kandi ngo abishyize hamwe ntakibananira.


Abagize Common Market Company Ltd, bagasaba inzego za Leta bireba kubibafashamo ndetse bagahamagarira abandi bashoramari batandukanye bifuza gushoramo imari kwihutira kuza gufatamo imigabane imiryango ikaba ngo ibafunguriwe igihe cyose.


Abashaka ibindi bisobanuro bahamagara kuri +250788308740

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *