Bugesera : Sunrise Guest House iri mu mujyi wa Nyamata icyerekezo cya Vision 2050 mu ishoramari ribereye

admin
7 Min Read

Mugihe Mu Karere ka Bugesera, gaherereye mu Ntara y’i Burasirazuba hari kurangira imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege Mpuzamahanga kizaba kiri mu bya mbere muri Afurika, Umushoramari Ndahiro Donald yabimenye kare maze ategura ahantu habereye abazajya bagana  ako karere  n’Umujyi wa Kigari  muri rusange, aho bazajya baruhukira cyangwa bakahakoreshereza ibirori Ubukwe, inama n’amakoraniro bitandukanye ariho muri Sunrise Guest House i Nyamata.

Umushoramari akaba na nyiri Sunrise Guest House ya Nyamata,  avuga ko we n’umuryango we,  bagize igitekerezo cyo  gutangiza ibikorwa bya Sunrise Guest ya Nyamata  kuva muri 2003, bagendeye  ahanini ku byifuzo by’abantu batandukanye bifuzaga kubona ahantu heza kandi  hatuje  ho kujya baruhukira cyangwa bakahategurira inama, ubukwe  n’amakoraniro  muri kino gihe Akarere ka Bugesera kari kuzamuka mu ishoramari no mubikorwa binyuranye by’amajyambere bityo akavuga ko  muri kino gihe bamaze gukemura ibyo byifuzo bya benshi, aho  ibyumba birenga 30 byo gucumbimbikira abashyitsi  bihora bitunganyijwe neza mu buryo bugezweho, kandi ko mu minsi mikeya ibindi 20 bikazaba nabyo bimaze kuboneka kugira ngo abagana  muri ako karere cyangwa  se bakomeza urugendo,  ariko babanje kuruhuka biborohera, akizera ko ibyumba 50 nta kabuza  bizafasha benshi hiyongereyeho ibyumba by’inama binini kandi byisanzuye 6 n’ikindi kinini  by’umwiriko gishobora kwakira abantu basaga  800 mu ngunga imwe.

Agira ati « twahisemo gushora imari mu Karera ka Bugesera twubaka Sunrise Guest House ya Nyamata, tugendeye ahanini ko ari Akarere kari kuzamuka mu buryo bwihuse mu majyambere agendanye n’intego y’iguhu ya Vision 2050, ahari kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga kizajya cyakira abantu benshi cyane, ibyanya by’ingandazitandukanye mu murenge wa Ntarama n’uwa Gashora, amashuri,  ibigo bitandukanye, ubworozi n’ubuhinzi, bityo tukizera ko abo bose bazajya babona aho baruhukira n’aho bakorera inama n’amakoraniro bigamije gutunganya igenamigambi ry’ibyo bifuza kugeraho.  

Bwana Ndahiro Donald avuga ko igikorwa binjiyemo kinagamije gushyikira ubukerarugendo bafasha abava mu bice bitandukanye byo mu Rwanda no mu mahanga kugira ngo baruhuke neza kandi banabashe gutegura imishinga yabo batuje.

Bwana Ndahiro Donald uwashyinze Sunrise Guest House I Nyamata mu Bugesera

Yishihimira ko Akarere ka Bugesera ari ahantu  ho gushora imari mu buryo bworoheje bitewe ahani n’imiterere yaho idasaba kuzamuka cyangwa guterera imisosi, kakaba  ari agace ngo k’imirambi inogeye ijisho.

Agira ati « ntabwo bikiri ngombwa ko abantu bashakisha aho kuruhukira cyangwa gukoreshereza ubukwe n’inama  bagomba kwerekeza mu bice bya kigali kuko no mu nkengero zaho ikibazo twaragikemuye. Hano muri Sunrise  Guest House ya Nyamata, twiteguye kubakira neza no kubaha Service nziza uko babyifuza.»

Avuga ko uburyo batangiye umushinga wabo uri  ku rwego ruciriritse bakora Alimentation no gutegurira abantu amafunugro kino gihe bakabva bageze ku urwego rushobora kwakira uwari wese mu rwego rwo hejuru,  agafungura neza, akaryama neza, agatembera ubusitani uko ashaka, bigaragaza uburyo amajyambere ari kwihuta cyane mu gihugu cy’u Rwanda.

Avuga ko kuba Akarere ka Bugesera kagiye kujya kakira abasaga Miliyoni(1,000,000 Pers.),  bazajya basura ikibuga cy’indege cya Bugesera mu mwaka, ko nta kabuza Sunrise Guest House yabo,  yiteguye kuzajya ibakira neza,  na cyane ko  bagiye kuzuza indi nzu nini cyane y’ikitegerezo izaba ifite ibyumba 20 byo m’urwego rwo hejuru izabafasha muri icyo gikorwa cyo kwakira no guha Service nziza abasura ibyiza bya Bugesera n’iguhugu cyose muri rusange.

Uretse kwishimira Ikibuga cy’indege kizabongerera ishoramari, Bwana Ndahiro avuga ko no kuba Umuhanada uhuza Ngoma na Nyanza uzaba uca mu gice kinini cya Bugesera ari  inyungu nyinshi ku bazaba bashaka gutembera imirambi myiza ya Bugesera, ibibaya, ibiyaga n,inzuzi za Nyabaronga na Akanyaru bihakikije maze by’akarusho ibyabo bakabisoza baza kuruhukira muri Sunrise Guest House i Nyamata.

Bwana Ndahiro Donald,  ashingiye kuri ibyo byiza byinshi bikomeje kugaragara mu Karere ka Bugesera kandi bigenda  byiyongera umunsi ku wundi,  asaba cyane  Abashoramari kuza gushora imari yabo muri ako Karere  cyane nko mu bukerarugendo, inganda n’amahoteri.

Avuga ko ibanga bakoresha kugira ngo Sunrise  Guest House ibe imaze kugera ku urwego rwo kwishimirwa na benshi ari Service nziza ihabwa abakiriya bababagana, kugira abakozi b’abahanga kandi bafite ubunararibonye mu kazi kabo bahembwa neza kandi bagahemberwa no ku gihe kugira ngo bagire ishyaka ryo gukorera neza ababagana.

Avuga kandi ko Sunrise Guest House yabo yazamuye Akarere n’igihugu muri rusange hatangwa imisoro batanga akazi kubantu benshi mu bihe bitandukanye by’ubwubatsi .

Asoza asaba abakiliya ba Sunrise Guest House, n’abandi bose gukomeza kubagana ari benshi, baba abafite inama n’amakoraniro, ubukwe, ibirori, abashaka gucumbika  umugihe gito cyangwa se kinini, abafata amafunguro no kwica akanyota, ko amarembo afunguriwe buri wese kandi ko bazakirwa bagahabwa Servise zose bifuza uko bikwririye.

 Ibyo uyu Muyobozi nyiri ugushora imari akubaka Sun Rise ngo azamure igikorwa cy’ubukererugendo mu Karere ka Bugesera muri rusange, agihuruyeho na Madame Umutesi Betty, uyobora Sunrise Guest House ya Nyamata, wishimira cyane ko abantu bakomeje kubagana ari benshi ahanini bakurikiye Service nziza bahabwa.

Inzu nini zirikubakwa hongerwa ubwiza n’ubushobozi bwa Sunrise Guest House

Madame Betty Umutesi, avuga ko bafite abakozi b’inzobere mubyo bakora kandi bafite uburambe buhagije bityo akizeza ababagana bose kuzakomeza kwakirwa neza uko babyifuza  kandi  ko  kuba bari no kwagura ibikorwa bongeraho  inyubako  ku zihasanzwe  kandi nini bizongera  nta kabuza kurushaho umubare w’ababagana  bifuza aho baruhukira neza  cyangwa se  banifuza kuhakorera inama, ubukwe n’ibindi birori bitandukanye.

Asaba n’abandi  bataramenya Sunrise Guest House ya Nyamata ko igihe ari iki,  kugira ngo nabo badakomeza gucikanwa n’ibyiza abahagana bahasanga.

Sunrise Guest House ya Nyamata, iherereye mu Karere ka Bugesera Intara y’i Burasirazuba ku muhanda winjira neza mu mujyi wa Nyamata munsi gato y’isoko.

 Ifite ahantu hisanzuye ho kwakirira ubukwe, inama n’ amakoraniro ndetse n’ibyumba byinshi byo gucumbikira abayigana.

Abifuza kuhagana cyangwa gusobanuza ibindi bisobanuro mwahamagara kuri 0788614655 maze mukakirwa neza uko bisanzwe.

Ikaze muri Sunrise Guest House ya Nyamata

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *