Mu gihe Umwaka w’Amashuri wa 2021/2022 uri hafi gutangira mu minsi ya vuba, Ubuyobozi bw’Ishuri Mpuzamahanga rya Kigali, (Ecole Internationale de Kigali) riherereye ku Kimihurura, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, buvuga ko bwiteguye kwakira neza abifuza kurereshereza muri icyo kigo uyu mwaka nk’uko bisanzwe, kikaba ari ikigo kimaze kuba Indashyikirwa kubera ahanini Uburezi buhatangirwa, ibituma abana baharangije umwaka wa gatandatu ubanza barwanirwa n’ibigo by’amashuri bimenyereye kwakira abanyeshuri b’abahanga baba bitezweho umusaruro ubategurira kuzaba abagabo n’abagore babereye u Rwanda n’amahanga yose y’Isi muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Ecole Internationale de Kigali Murekeyisoni Sylvie, avuga ko mu byukuri ishuri ryabo rikomeje gutanga umusaruro no kwesa imihigo m’urwego rw’uburezi bubereye abana b’abanyarwanda bifashishije abarimu bafite ubunararibonye n’ubuhanga mukwigisha no gukunda abo bigisha, ibituma ababyeyi benshi bakomeje kugirira ikizere Ecole Inernational de KIgali ku buryo uwaharereshereje, abana be bose abyaye ariho akomeza kubarereshereza ndetse akaharangira n’inshuti n’abavandimwe ngo baze basorome ku byiza yabonye ku ishuri yahisemo.
Agira ati “Ecole Internationale de Kigali. Iri ni ishuri rimaze kuba ubukombe, rikaba ndetse rikunzwe n’ababyeyi bo mu ngeri zitandukanye ahanini babitewe n’Ireme ryiza ry’Uburezi abana babo bahasarura. Ni ishuri ry’ikitegererezo twashinze mu 1997 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ababyeyi benshi bari bafite ikibazo cyo kubona ishuri bizeye ryigisha mu ndimi ku buryo umwana yashoboraga kuba yaharangiza akabasha gukomereza no mu mahanga nta kibazo afite.
Dutangira amasomo tukaba twaratangije ikiciro cy’amashuri y’inshuke n’amashuri abanza, amasomo agatangwa mu rururimi rw’Igifaransa ariko tugendeye kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda, twongeyemo na gahunda y’imyigishirize yo mugihugu cy’u Bufaransa n’uBubiligi kugira ngo umwana koko ajye arangiza kwiga hano ashobora kwisobanura ku bigo byose by’Amashuri yajya kwigaho haba mu Rwanda no mu mahanga Intego yacu ikaba igikomeje ityo kugeza kino gihe.”
Madame Sylvie Murekeyisoni, avuga ko intego bari batangiranye bashinga ikigo bahise bayigeraho bidatinze babifashijwemo n’abarimu n’abarezi b’abahanga bafite ubunararibonye kandi banakunda abana bigisha, ndetse n’ababyeyi babo ku buryo ikigero abana batsindiraho kuva muri 2002 aba mbere batangiye kurangiza ikiciro cy’amashuri abanza kugeza umwaka ushize, ikigereranyo cyo gutsinda ibizamini bya Leta ari hafi 100%.

Ikindi avuga ni uko mu ntangiriro bashinga ikigo bari banafite gahunda yo gufasha ababyeyi kujya babona aho basiga abana babo nyuma ya saa sita cyane ko byabagoraga , bakaba barabibafashijemo, bityo abana babo bitabwaho n’abarezi babifitiye ubumenyi aho kugira ngo umwana w’imyaka itatu yirirwane n’umukozi mu rugo amurangarane kandi bo bafite abantu bahuguriwe kwita neza ku bana bo mu kigero nk’icyo.
Uyu muyobozi avuga ko uburyo ababyeyi benshi bifuza kurereshereza kuri Ecole Internationale de Kigali ari benshi, bigaragaza ko intego yo kurerera neza u Rwanda bayigezeho kubera ko nk’umwaka ushize bari bafite abanyeshuri benshi bagera ku igihumbi kino gihe nabwo bakaba bakomeje kwiyandikisha ari benshi, abarangiza kwiga bagakomeza gutsinda 100%.
Avuga ko kubera gutanga amasomo neza mu byiciro by’amashuri y’inshuke n’abanza bifashishije abarimu b’abahanga, abana bose barangiza bari mu kiciro cya 1 cyo gutsinda ibizamini bya Leta ndetse hafi ya bose bagatsindira ku manota atuma barwanirwa na bya bigo byo mu Rwanda bimenyereye gufata abana b’abahanga.
Akomeza avuga ko ikiza cyabyo, abo bana iyo bageze muri ibyo bigo nabwo bakomeza n’ubundi kuba aba mbere ndetse n’abatagize amanota abinjiza muri ibyo bigo byavuzwe bikomeye, aho bageze hose nabo n’ubundi nibo ngo bafata imyanya ya mbere mu ishuri, ibituma benshi mu babyeyi bakomeje gushima ikigo cyabo ko ari icya mbere muguha ubumenyi abana babo bigisha.
Ibanga ryaba rikoreshwa kugira ngo Ecole Internationale de Kigali, yigishe kandi itsindishe abana neza, Madame Sylvie, avuga ko ari ugukorera hamwe, guha akazi abarimu b’abahanga kandi bakunda abana n’amasomo batanga.
Agira ati “muguhitamo abarimu tubanza kubaha ibizamini, ababitsinze tukabaha amahugurwa ahagije agendanye n’indangagaciro ziberanye n’uburezi bw’u Rwanda, tugakomeza kubaba hafi no mu gihe batangiye akazi, kandi bagahabwa n’umushahara mwiza, bakanawubona ku gihe cyagenwe kugira ngo nabo bakomeze kugira imbaraga zo gukora akazi bishimye.”
Umuyobozi w’iri shuri kandi avuga ko kugira ngo imyigishirize ikomeze kugenda neza, abana biga mu kibura mwaka kugera mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza, amasomo yose aba ari gutangwa mu rurimi rw’igifaransa gusa, ariko kandi bakagira n’amasomo yihariye y’icyongereza n’ikinyarwanda nk’ururimi kavukire.
Avuga ko Iyo abanyeshuri bageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza amasomo yose abana batangira kuyakurikirana mu rurimi rw’icyongereza. Gusa ngo bakagira isomo ryihariye ry’igifaransa n’ikinyarwanda ku buryo abana baba bagomba kurangiza umwaka wa 6 bazi kwisobanura neza mu ndimi z’igifaransa n’icyongereza, ibibafasha gukurikirana neza amasomo ku bigo bajya kwigaho byaba ibyo mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Madame Sylvie kandi, akomeza avuga ko kubera ubumenyi n’uburere bufite ireme bitangwa n’ikigo cyabo, bamaze kubona abana benshi barangije ku kigo ayoboye mu minsi yashize, hari abatangiye kuba abaganga bakomeye, aba Enginiors, abarezi, abakora mubigo bikomeye bya Leta n’iby’abikorera ndetse n’abikorera ku giti cyabo ubwabo. Bityo agashimishwa na none n’uko bamwe muri bo bajya bafata akanya ko kuza gusura ikigo bizeho cya Ecole Internationale de Kigali, bakaganiriza abana barumuna babo, bakabakundisha amasomo ndetse bakanabifuriza kuzatsinda maze na bo bakazahirwa mu buzima bwabo bwose.
Ku bigendanye n’uburyo bagerageje guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid 19 cyabaye nk’igikora mu nkokora ibikorwa byose n’uburezi burimo Madame Slyvie, avuga ko mu bihe bikomeye bya Covid 19 bagaragaje agashya ko kugumana abarimu igihe cy’amezi atatu bigisha abana hakoreshejewe ikoranabuhanga ndetse banabahemba mu gihe hari bimwe mu bigo bindi byigenga ibyinshi, byasezereraga abarezi babo.
Iki gikorwa akavuga ko cyatanze umusaruro ndetse n’ababyeyi bakabyishimira ku buryo naho amashuri yongeye gutangira n’ubwo iminsi y’igihembwe yabaga ari mikeya, byatumye bashyira ho gahunda yo kwigisha kuwa 6 , abarimu bakabikorana ubwitange ibyatumye nabwo abana barangiza neza gahunda yose y’umwaka bakaba barakoze ibizamini bya Leta ntacyo bishisha na gitoya.
Kugira ngo abana kandi bajye biga neza baharanira gutsinda ku kigero cyo hejuru Ubuyobozi bwa Ecole Internationale de Kigali bukaba bwarageneye abanyeshuri bose batsinda ikizamini cya Leta mu rwego wo hejuru nta somo na rimwe batsinzwe (echeque) kurihirwa igihembwe cya mbere cy’amashuri y’isumbuye mu kigo baba bagiye kwigaho, hagagti aho abana n’ababyeyi bakaba barabyishimiye cyane bikaba ari ibyo gushyigikirwa.
Mu bikorwa biteganyijwe gukorwa muri ino minsi kugira ngo ishuri Internationale de Kigali rikomeze kuba ku isonga, harimo ko hari gutegurwa icyumba kigenewe gutegurirwamo amasomo y’ubumenyi n’indimi “
(Laboratory of Scince and languages), hagamijwe ahanini guteguriramo amasomo kugira ngo abana bajye biga babona imfashanyigisho z’ibyo biga m’uburyo buboroheye, urugero mukwiga ubumenya muntu Bilogy, bakabona ingero kuri Mudasobwa, kubirebana n’indimi nabyo bakerekwa uko abandi bazivuga mu mashusho kuri MUrandasi.
Icyo cyumba ubusanzwe kikaba ngo cyari gisanzwe kihari kifashishwa gusa n’abana bo mu kiburamwaka bakuru babo, nabo bakaba bagiye kwinjira muri iyo gahunda izabafasha mu myigire babona ingero zose hafi yabo.
KUbirebana n’ibibazo ikigo cyaba gihura nabyo. Madame Slyvie avuga ko kubera ikibazo cya Covid 19, ibibazo bigaragara mu burezi ngo byabaye rusange, bakaba gusa nka Ecole Internationale, bakora uko bashoboye bakubahiriza amabwiriza yose yashyizweho agamije kugikumira no kukirwanya kugira ngo abanyeshuri n’abarezi babo bakomeze kurangwa n’ubuzima bwiza.
Gusa avuga ko ikibazo bakunze guhura nacyo, ari icy’uko bagira abarimu b’abahanga baba barateguye mu buryo bwiza bakora ibizamini n’amahugurwa menshi abongerera ubumenyi nyamara ngo amwe mu mashuri y’ibikomerezwa yo mu mujyi wa KIgali, akaba aza kubatwara abifashijwemo n’imishahara yo hejuru babaha.
Gusa Umuyobozi akavuga ko bitabaca intege, ahubwo ko bakomeza kugira abarimu b’abahanga kandi bafite ubumenyi bufasha abana gutsinda ku kigero cyo hejuru nk’uko bisanzwe.
Ikindi ni uko ngo hari amahirwe Leta iha ibigo byayo nko mu mushinga wa SOMA UMENYE uterwa inkunga na USAID, abafite amashuri yigenga ntibabashe kugira amahirwe yo gukorana nawo kandi nabo barera igihugu, bakaba basaba ko abigenga nabo batekerezwaho cyane.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Ecole Internationale de Kigali Marc Nkusi, avuga ko amaze imyaka irenga 15, ari Umurezi kuri icyo kigo mbere y’uko agirwa ushinzwe amasomo.
Ku giti cye Bwana Marc Nkusi nawe ubwe, ashimangira ko ireme ry’uburezi mu bana bigisha riri ku urwego rwo hejuru ndetse n’ababyeyi benshi bakaba babitangira ubuhamya, ariyo mpamvu asaba ababyeyi gukomeza kubunganira bafasha abana babo gusubiramo amasomo kandi bakajya banagera ku ishuri, igihe babonye akanya kugira ngo bamenye neza imyitwarire y’abana babo.
Agira ati ” mu byukuri iki ni ikigo kigisha neza tugendeye kuri gahunda za Leta. Dufite ibanga ryihariye ryo gukorana neza n’abarezi, abanyeshuri bacu ndetse n’abayeyi. Ubwo bufatanye buduhuza rero buri mubituma ibyo twifuza kugeraho byose bishoboka maze abana nabo bakigira mu mwuka mwiza utuma bakurikirana amasomo uko bikwiriye kandi bakabitsinda mu kigero cyo hejuru.
Kimwe n’Umuyobozi w’ikigo ashimira ubwitange n’umurava abarimu bakorana ndetse n’uburyo abana bakurikira neza amasomo bagatsinda uko bikwiriye, ibituma ikigo cyabo gikomeje kuza kwisonga mugutsindisha neza. akifuza ko byazakomeza gutyo
Nk’umuyobozi w’amasomo Bwana Marc Nkusi, akavuga ko imyiteguro yo gutangira amasomo y’umwaka mushya wa 2021/2022 yarangiye bakaba bari kwandika abanyeshuri bashya bifuza kuza kuhiga, bityo agasaba abayeyi kwihutisha icyo gikorwa cyo kubandikisha kuko imyanya igihari.

Ubuyobozi bugasoza bushima cyane Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje kwita ku mashuri n’ ayigenga muri rusange hagamijwe gushyigikira ireme ry’uburezi babashyiriraho uburyo bw’ikoranabuhanga, ibikorwaremezo, n’amahugurwa ahoraho.
Ecole Internationale de Kigali, ni ishuri ubusanzwe rimaze kwandika izina mu Rwanda, Ahanini bitewe no kugira abana b’abahanga n’abarimu bafite ubumenyi ndetse n’uburambe mubyo bigisha.
Ni Ikigo cyashinzwe mu 1997, gifite intego yo guha uburezi buhamye abana b’abanyarwanda cyane cyane batozwa kuvuga indimi z’amahanga kugira ngo bagire ubumenyi bwambuka imipaka bukagera ku isi yose.
Bafite ibanga ryihariye kandi ryo gukunda igihugu bagatoza abantu bose gukunda u Rwanda rwababyaye bakarusegasira nk’IGISABO, barurinda icyaruhungabanya, ahubwo bagaharanira kurwubaka no kurucungira umutekano bikozwe cyane n’abana b’abanyarwanda bize kandi bafite ubumenyi bakuye mu mashuri atanga ireme ry’uburezi nka Ecole Iternationale de KIgali.
Ecole Internationale, Ni ishuri riherereye Ku KIMIHURURA, mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali ku muhanda KG 28 St, No 8 werekeza ahahoze ikicaro cya RPF Inkotanyi.
Ababyeyi bakaba bahamagarirwa gukomeza kuza kwandikisha abana babo kuko imyanya igihari, ibindi bisobanuro bakaba baterefona kuri 0788305488, 0788405891, 0727385050.



























