Gatsibo:umuturage yagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye ahita yitaba imana

admin
1 Min Read

Umugabo w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo yaraye agwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye yubakishwa, ariko bimenyekana ko ari ho yari ari uyu munsi mugitondo.

Ndizera Sosthene wari utuye mu Mudugudu wa Karenge, mu Kagari ka Karenge, yabarizwaga muri koperative y’abacukura amabuye, ndetse yari arimo gucukura amabuye mu musozi hamwe n’abandi ku gicamunsi cyo kuwa gatatu, tariki 23 Nzeri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Urujeni Consolée, yagize ati”Ndizera yaje kujya gucukura mu ruhande rwa wenyine kure y’abandi, bituma agwirwa n’ikirombe ari wenyine bagenzi be ntibabimenya, barinda bataha batazi ibyamubayeho.

Gitifu Urujeni yagize ati: “N’umugore [we] yaje kubabaza mugitondo ati ‘umugabo wanjye ari he ko ataraye aje?’ Bati ‘twebwe twari tuzi ko umwe yatashye undi agataha’. Hanyuma rero bagiye kumushakira mu kirombe niho bamusanze yapfuye.”

Umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe ibizamini mbere y’uko ashyingurwa.

Inkuru ya : NDAYISABA Eric

Contact: 0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *