Mu gutangiza umwaka w’amashuri 2021-2022 kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Nzeri 2021, Ubuyobozi bukuru bw’ishuri mpuzamahanga Mother Mary Inernational School complex riherereye mu Karere ka Gasabo, buvuga ko mu masomo basanzwe batanga bongereyeho uyu mwaka irigendanye n’umuco nyarwanda, kugira ngo abana bige banatsinde amasomo yose mpuzamahanga ariko kandi banasigasira umuco nyarwanda ubumbiyemo Indangagaciro zo gukunda igihugu cyababyaye iby’ahandi bikaza ari inyongera.
Bwana Rwabigwi Cyprien Umurezi akaba Umuyobozi mukuru w’inama y’ubutegetsi n’umwe mu batangije ikigo Mother Mary International School Complex, avuga ko Umuco nyarwanda n’uw’Afurika muri rusange byigaruriwe ukaba wugarijwe n’indi mico y’amahanga ariyo mpamvu ugomba gusegasirwa ugatozwa abakiri bato bagakurana nawo, maze ibyo biga mu bumenyi butandukanye bikaza biwunganira.

Agira ati “Ubusanzwe umuco usobanura ibintu byinshi. Hari umuco ushingiye ku bumenyi rusange, umuco ushingiye kubyo twigishwa, ariko umuco w’igihugu ubwacyo niwo ugomba kuza ku isonga kubera ko ikigo cyangwa igihugu kitagira umuco kiba cyataye umwimerere wacyo. Muby’ukuri birababaje, kubona abana b’iki gihe usanga babaje ari abo kwitabwaho kubera ko batagiha umuco wabo agaciro iyo, rwose ntibacyubaha, ntibakigisha inama abakuru, muri make bakora ibyo bishakiye, bahereye kubyo bavoma hanze byitwa ko bigezweho.
Ni ngombwa rero ko nk’ababyeyi n’abarezi muri rusange twabakurikiranira hafi tukabafasha kuwumenya, tukabasha gukunda igihugu cyabo by’ukuri kugira ngo hato tutarangara maze wa muco turirimba buri gihe ukazasigara ari igishushungwe.”
Bwana Rwabigwi akomeza avuga ko muri Mother Mary International Shcool Complex bafashe iya mbere mu gushyigikira no gusegasira umuco nyarwanda, bakaba barashyizeho amasaha atandukanye yo kuvuga neza ikinyarwanda, bashyiraho umuntu ushinzwe by’umwihariko kwigisha indimi, ndetse hajyaho n’uzaba ushinzwe kwigisaha kubyina no guhamiriza bya Kinyarwanda, bityo abana bose bagatozwa kuba Intore.
Avuga ko n’ubwo abana biga kuri Mother Mary International School Complex havanzemo n’abanyamahanga benshi, igishimishije ngo ari uko nabo bakunda u Rwanda n’umuco warwo, ibyiza birenzeho abanyarwanda basabwa bikaba kwereka abanyamahanga urugero rwiza rw’uko bakunda bakanateza imbere umuco w’u Rwanda bahereye ku rurimi kavukire n’ibindi.
Asoza asaba abanyeshuri bashinzwe, gukomeza kwiga neza amasomo uko bikwiriye bakanayatsinda uko yakabaye, ari nako barushaho gusegasira umuco w’u Rwanda banafata neza ibidukikije biri mu kigo bigaho cyane ko nabyo biri mubihindura igihugu kuba cyiza, mbere ya byose ariko bakanamenya kubaha Imana no kugira ndangagaciro zose ziranga umuntu nyawe.
Asaba abarezi nabo ba Mother Mary International School Complex, gukomeza gutanga umusaruro ushimishije bigisha abana neza uko bikwiriye amasomo yose, hiyongereyeho birumvikana irigendanye n’umuco w’u Rwanda na cyane ko igihugu ngo kitagira umuco kizima, bityo Mother Mary international School Complex ikomeze kuba ku isonga mu kurerera igihugu n’andi mahanga nk’uko bisanzwe hanahyigikirwa kurushaho umuco wo kubaha Imana n’Umubyeyi Bikiramariya nk’uko biri mu ntego z’ibanze z’ikigo cyabo kuva cyashingwa.

Ubwo ikinyamakuru igisabo.rw/ cyageraga kuri iri shuri mpuzamahanga ry’ikitegererezo riherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, mu mujyi wa Kigali Mother Marry International School Complex, twasahanze umubare mwinshi w’ababyeyi bari bazindutse basiganwa n’amasaha ngo hato imyanya bandikishamo abana itabashirana ari nako abasanzwe baharereshereza bazanaga nabo abana ari benshi kugira ngo batangirire ku gihe amasomo y’umwaka mushya w’amashuri
Innocent Uwizeye, ni umubyeyi wahisemo kurereshereza abana be bose ku kigo cya Mother Mary International School Complex kuko ahafite abana be batatu baharererwa, hakaba hari umwe urangije ikiciro cy’amashuri y’isumbuye, undi ari mu mwaka wa kane wayo, undi akaba agaze mu wa gatandatu ubanza.
Yishimira cyane uburere n’ubumenyi butangirwa kuri icyo kigo yahisemo we n’abagenzi be, bafatanyije kuharereshereza maze agasaba abatari bahazi kuhazana abana babo ari benshi maze nabo bakirebera itandukanyirizo risumbye ahandi hose batekerezaga.
Agira ati “iki ni ikigo kiza cyane cyujuje ibyangombwa byose bigendanye n’indanga gaciro mu burezi. Umwana wanjye mukuru araharangije na barumuna be babiri niho bari kwiga. Ndakubwiza ukuri umwana wigiye hano nta n’ahandi yazongera gutekereza.
Dushima ko ari ikigo cy’Abakristu. Bakaba bafite umuco wo gusenga no gutoza abana imico myiza, ikiyongereyeho bakigisha neza, bakanafata abana bacu neza ku buryo bari kwifuza ko hagombye no kujyaho Kaminuza y’ishuri ryabo bakajya bayikomerezamo batiriwe bajya gushakiriza ahandi.”

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Mother Mary International School Complex, Baziruwihoreye Jean Damascene avuga ko batangiye umwaka w’amashuri neza wa 2021-2022, bakaba bari kwakira abana basanzwe bahiga nk’uko bagiye bimukira mu myaka mishya yisumbuye batsindiye kwinjiramo, ndetse n’abashyashya bakaba bari kuza ari benshi ku buryo bakeka ko badashobora kubabonera imyanya bose uko babyifuza, n’ubwo bwose bagerageje kwagura ikigo bongeraho izindi nyubako, kugira ngo basubize ibibazo by’ababyeyi benshi baba bifuza kuzana abana ku kigo cyabo , ahanini bakurikiye ireme ry’uburezi ryiza rihatangirwa.
Agira ati “Amasomo atangiye neza kuva mu kiburamwaka kugeza mu kiciriro cya ay’isumbuye. Turi kwakira abasanzwe biga, aho tubafasha kubona imyanya mishya baba bimukiyemo ndetse n’abashya tukaba turi kubakira bikababiri kugenda neza. Abanyeshuri turi kubasobanurira kandi intego nshya y’ikigo kihaye yo kugendera ku ndanga gaciro z’umuco nyarwand ndetse n’uwa kinya Afurika kugira ngo abana barerwa be kujya bakomeza kwizirika cyane kubyo hanze kurusha iby’iwabo.
Hano abana bazajya basobanurirwa byinshi bigaragaza mu muco nyarwanda n’uwa Afurika muri rusange, tugasaba ababyeyi nabo gufasha abo bana kumenya umuco nyawanda, barushaho kubereka bimwe mu bikoresho nk’imbehe, isekuru n’ibindi byifashishwa mu rugo iwacu kugi ra ngo nabyo bajye babimenya.”
Bwana Baziruwihorera ashimangira ko Mother Mary School International Complex ikomeje kuza ku isonga mu gutanga uburere bwishimirwa na benshi ariyo mpamvu bari kwakira abanyeshuri benshi.
Avuga ko mukwitegura kwakira neza abana no kubaha ubumenyi bukwiriye, abarezi babo bakababamaze igihe bari guhugurwa muri byinshi kugira ngo biyungure ubumenyi mubyo bigisha no mu buryo bwo gutanga amasomo (Methodology).
Avuga ko abana bo mu kiburamwaka bakurikirana amasomo yabo mu gifaransa, bagera mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye bakayakurikirana mu rurimi rw’icyongereza ariko bakanagira amasaha atanu y’igifaransa ku buryo umwana arangiza, avuga neza izo ndimi, hiyongereyeho n’ikinyarwanda na cyo gihabwa amasaha ahagije.
Ni muri urwo rwego asaba abana gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura bakurikirana amasomo yabo neza uko bikwiriye, barangwa kenshi no kugira ishyaka ryo gutsinda neza amasomo uko bikwiriye.
Asoza asaba abarimu kwigisha neza amasomo uko bisanzwe kugira ngo ikigo cyabo gikomeze kuba ku isonga mu gutanga ireme ry’uburezi nyabwo ari nako bakomeza kurangwa n’indagaciro z’umuco w’u Rwanda.

Inshuti Anriette Dorcas, ni umwarimu wigisha amasomo y’ururimi rw’igifaransa muri Mother Mary International School Complex. Yishimira ko abana babo bigisha bakunze ururimi rw’igifaransa ku buryo kuba biga bakavuga indimi zikoreshwa na benshi ku isi z’Icyongereza n’igifaransa, babifata nk’amahirwe menshi barusha abandi babikesha ikigo cy’intangarugero bigaho.
Avuga ko abana bigisha babaha imyitozo myinsi yo kwandika no kuvuga neza igifaransa, bakayikora neza bashishikaye na cyane ko ubusanzwe ikigo cya Mother Mary International School Complex, kibarizwaho abana b’abahanga biga kandi bazi neza icyabazanye bityo agasaba ababyeyi gukomeza kuza kuharereshereza ari benshi kugira ngo abana bahabwe uburezi buhamye kandi bufite ireme, aho bizwi neza ko barangiza bazi ibyo bize, haba mu bumenyi rusange no mu ndimi mpuzamhanga zikoreshwa na bose.
Isheja Endza Aniella, ni umwana muto wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Avuga ko yishimiye cyane kuba yiga kuri Mother Mary International School Complex, ikigo yizera adashidikanya kuzakura ubumenyi buzamufasha muri byinshi mu buzima bwe bwose.
Avuga ko yagiye abona benshi baharangije bagakomeza muri Kaminuza bafite amanota zo mu mahanga zikomeye, bityo nawe intego afite ikaba ari iyo kwiga neza, akaba yifuza kuzaba umuntu utwara indege unazi n’iby’ubumenyi bw’ikirere.

Uyu mwana ibyo yishimira ko yahisemo kwiga muri Mother Mary International School Complex, kubera ubumenyi n’indagagaciro ziranga umuco nyarwanda Aniella, abihurizaho na mugenzi we Kayumba Priscilla uri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri y’isumbuye, ushimangira ko bafite amahirwe menshi yo kuba barahisemo kwiga ku kigo cyiza gifite abarimu b’abahanga n’Ubuyobozi bubafasha kugira imico myiza ya Gikristu no kurangwa n’indangagaciro zishingiye ku umuco ibibafasha kwiga neza bakarangiza ari abahanga kurusha abandi.

Ikigo cya Mother Mary International School Complex ni ishuri mpuzamahanga ry’ikitegererezo rikomeje kuza mu myanya y’imbere mu gutanga ireme ry’uburezi rishimwa na bose.
Ni ikigo gitanga amasomo agendeye kuri gahunda mpuzamahanga ya Cambridge.
Ni ikigo kigendera ku Ndanga gaciro za Gikristu no ku muco nyarwanda nk’uko Ubuyobozi bukuru bwacyo bubisobanura mu buryo burambuye.
Ni ishuri ryatangiye imirimo yaryo mu 2006, rivuye ku izina rya Petits Poussins ryari risanganywe. Muri kino gihe rikaba rifite abana baharererwa basaga 1000 mu byiciro bitatu, aribyo Ikiburamwaka, amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.
Giherereye mu Karere Ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko m’ Umujyi wa Kigali hafi neza y’ibitaro bya Kibagabaga.
Abifuza kuhazana abana babo kugira ngo bahabwe amasomo abereye umwana w’umunyarwanda kandi w’umuhanga, mwahamagara kuri +250788 424775 na +250782226870











