Inkuru dukesha funclub iragira iti’’Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Kiyovu Sport, barifuza guhindura amategeko agenga iyi kipe, hagamijwe korohereza abakandida bashya barimo Juvenal, kugira ngo baziyamamarize kuyobora iyi kipe iteganya gukora inteko rusange idasanzwe yo kuzatora abandi bayobozi.
Mu kipe ya Kiyovu Sport, hakomeje kugaruka umwuka utari mwiza, uri guterwa no kuba abanyamuryango b’iyi kipe hari ibyo batari kuvugaho rumwe ahanini bijyanye n’abifuza impinduka muri iyi kipe, abandi bakaba bifuza ko hagumaho ubuyobozi buriho.
Amategeko ayobora umuryango wa Kiyovu (Status), avuga ko kugira ngo wemererwe kwiyamamariza kuyobora iyi kipe, bisaba ko uba umaze byibura amezi atandatu uri umunyamuryango wujuje ibisabwa byose birimo no gutanga umusanzu ngarukamwaka w’ibihumbi 120 by’u Rwanda.
Iyi Status ya Kiyovu Sport, ikaba ikumira bamwe mu banyamuryango barimo Mvukiyehe Juvenal wavuze ko yifuza kuzana impinduka muri iyi kipe, hakiyongeraho bamwe mu banyamuryango bifuza ko uyu mugabo ajya ku buyobozi, abandi bakavuga ko amategeko n’amabwiriza bigomba gukurikizwa.
Muri uko gukomeza kwifuza ko Status yahinduka, hari umwe mu banyamuryango b’iyi kipe, usanzwe unatanga imisanzu nkuko bisabwa, wasabye bagenzi be ko batekereza ku buryo bwo guhindura amategeko hagamijwe korohereza bamwe bifuza kuzayobora Kiyovu.
Biciye mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa WhatsApp rw’abanyamuryango ba Kiyovu Sport, umunyamategeko (Me Ndagijimana Emmanuel) yagize ati:
“Mwaramutse Banyamuryango. Ikigaragara nuko Kiyovu icyeneye gutangirana championnat ubuyobozi bwizewe kandi bwatowe. Ntabwo rero amategeko yaba imbogamizi, niba hari ingingo mu mategeko ibangamiye abanyamuryango kandi ari bo ayo mategeko abereyeho, barayihindura mu Nteko Rusange icyo bemeje kigafatwa nk’itegeko. Niba noneho habonetse abantu bafite ubushake n’ubushobozi bwo kwiyamamariza kuyobora Kiyovu ubundi byari ukujya kubinginga, ni bahabwe uwo mwanya abanyamuryango bazihitiremo kandi vuba bishoboka, ntabirangirika.
Benshi kuri uru rubuga basoma ibitekerezo aliko ntibagire icyo babivugaho, kubera kwanga guterana amagambo nabo batumva ibintu Kimwe! Ku rubuga nk’uru ruriho abantu benshi bari Imihanda yose kandi bataziranye, nyawe ukwiye gutuka undi cyangwa kumugayira ibyo avuze, niko aba abyumva. Twese dufite inyungu y’urukundo ruturimo, inyungu sibyo tubonesha amaso gusa kandi bifatika. Ngaho twese duharanire icyateza Kiyovu yacu imbere, twirinda umwiryane kandi twubahana. Icyumweru cyiza Bavandimwe.”
Ni ubutumwa bwanditswe ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 06 Nzeri 2020, cyane ko ubu hatangiye gutekerezwa ku matora ategenyijwe mu minsi iri imbere, kugira ngo abanyamuryango ba Kiyovu bazatore ubundi indi komite nyobozi nshya izayobora iyi kipe.
Nubwo Me Ndgijimana avuga ibi ariko, ubusanzwe mu nama y’inteko rusanzwe idasanzwe nta kindi kigirwamo uretse ingingo imwe gusa iba yaremerejwe mu nteko rusange isanzwe, kandi abanyamuryango bemeje ko iyi nteko rusange idasanzwe izaba igiye gukora amatora gusa.
Ibi bikaba bisobanuye ko atari umwanya wo kuziga uburyo Status yahindurwa kuko bitigeze byemerezwa mu nama y’inteko rusange iheruka nkuko amategeko abivuga.abanyamuryango batari bacye bakaba bakomeje kugaragariza iyi kipe ko Mvukiyehe Juvenal yaba igisubizo kirambye ku ikipe yabo.gusa amakuru dufite aturuka ahantu hizewe nuko Juvena l kugeza ubu iyo nkundura yo kuba perezida wa Kiyovu atakiyirimo kuko we intego yari afite ni iyo gufasha ikipe akunda akitanga uko ashoboye maze agafatanya na bagenzi be kubaka kiyovu y’igitinyiro.

Mvukiyehe kandi ku makuru dukesha ishuti za bugufi akomeza ahamya ko atarazi ko mu makipe habamo ishiraniro ryo kurwanira imyanya,ahubwo we yatekereza ga ko kugirango ibyo yifuzaga gukorera kiyovu sport byari bumworohere aramutse ari mubayobozi b’imena cyangwa ariwe uri ku isonga,gusa uno mugabo nawe yemeza ko ububasha bwose buri mu maboko y’abanyamuryango,igihe babona ko hari icyo yamarira ikipe bakora ibishoboka byose bakamushyigikira nawe akabashyirira mu bikorwa ibyo yabemereye,ariko kandi bitanagenze gutyo ngo ntibyamubuza gukomeza kuba umunyamuryango mwiza kandi witanga uko ashoboye kose kuko ngo kiyovu yayigiyemo ayikunda ntiyayikurwamo no kutaba umuyobozi.ibi byose biravugwa mu gihe hategerejwe inteko rusange izatorerwamo abayobozi bashya ba Kiyovu Sport.
Inkuru ya Ndayisaba Eric
Tel: 0782511443
