Ni Umuyobozi w’Akagari ka Ka Kavumu Ndamage Israel Ushinjwa n’umuturage we Nturanyenabo Jean Chrisostome kumuhoza ku nkeke birimo kumufungishiriza ubusa, kumusaka nta burenganzira abifitiye byatumye yibwa amafaranga n’ibikoresho by’ubwubatsi yateganyaga gukoresha.
Uko ikibazo giteye : Umuturage Nturanyenabo Jean Chrisostome, avuga ko mu minsi ishize yasabye icyangombwa cyo kuvugurura ikiraro cy’inka.

Mu gihe yaratangiye kubaka, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kavumu Ndamage Israel yaje kuri uyu mugabo Nturanyenabo, amubwira ko abona metero yasabye gusanaho ikiraro yongeyeho metero yose ko natagira icyo amauha byose arabisenya.
Nturanyenabo ngo yamusobanuriye ko nta kintu yongeyeho na gito ko ari uburebure bwo hejuru bwiyongereyeho gat, bikaba nta cyo bibangamyeho na gito ariko Bwana Ndamage ngo avuga ko atamuhaye byibura ibihumbi 100(100,000 Frw) nta cyo bakongera kuvugana hanyuma ngo akaza kubyisenyera cyangwa akamuzanira ababimukuriraho, ibyatumye baza kumvikana ku bihumbi 70(70,000) kugira ngo ikiraro cye kidasenywa.
Uyu muturage Nturanyenabo, avuga ko amaze kumvikana na Gitifu Ndamage Israel ku kayabo cy’ibihumbi 70 yasabwe avuga ko impamvu amwatse menshi ari uko hari abandi bagira uruhare mugusenya bazagabana, cyakora ngo yahise agirwa inama n’incuti ye yo gutanga amakuru kuri RIB ku bwayo mafaranga agiye guha Umunyabanga nshingwabikorwa w’akagari ngo adasenyerwa.
Ibaruwa dufitiye kopi itanga amakuru kuri RIB yayigejeje kuwa 14 Mata 2021, ahabwa abamuherekeza kugira ngo namara kuyatanga nyiri ukuyakira atabwe muri yombi, ariko Gitifu Ndamage ngo mu gihe cyo kuyakira yabonye abasore babiri atamenyereye arakenga ariruka aburira irengero ibya Ruswa birangira gutyo.

Uyu muturage, avuga ko icyo gikorwa cyo gufatira mu cyuho Gitifu Ndamage Israel kimaze gupfuba, hakurikiyeho gutegwa imitego myinshi no gutotezwa bikabije hagamijwe kumwihimuraho.
Nturanyenabo aganira n'ikinyamakuru igisabo.rw/, agira ati « Hari umunsi nazindutse ngiye gusura umuntu w'inshuti yanjye kubera ko nari navunuye urwagwa mushyiraho gake ko kunywa mu kajerekani ka Litiro 15, maze abantu Gitifu yashyizeho kuncunga ibyo nkora byose kugira ngo azanyihimureho ko nari ngiye kumufungisha baramfashe baramunshyira bavuga ko ari kanyanga mfite ibyatumye njyanwa vuba kuri RIB ya Mageagere mpamara ibyumweru 2 byose ndengana, maze nza kurekurwa na Pariki yasanze ibyo ibya Kanyanga ataribyo bityo nsubira mu rugo ariko nsanga Gitifu yaraje kunsaka iwanjye abanje gufungisha umugore wanjye umunsi wose nuko nsanga amafaranga ibihumbi 720(720,000frw) yari abitse mu nzu barayatwaye hamwe n'ibindi bikoresho byari mu nzu y'indi ya kabiri ngira ahandi hantu m'umudugudu wa Ayabatanga byaribwe nabyobyose bigizwemo uruhare na Gitifu Ndamage Israel wanyihimuragaho.»
Uyu muturage Nturanyenabo, avuga kandi ko ubwo yamaraga gufungwa azira ubusa, Gitifu Ndamage ari kumwe n’ukuriye irondo mu kagari Uwambajimana Jackson, bihaye ububasha bwo kujya kumusaka iwe mu rugo bitwaje abapolisi babiri ngo bahise bambika umugore we amapingu baramutwara, basaka inzu yose aho bamutwariye amafaranga ibihumbi 720(720,000 Frw ngo yari munsi ya Matera na Telefoni za Tachers 2 yari yashyiriye ku muriro abaturage bagenzi be zifite agaciro k’ibihumbi 160(160,000 Frw) ,ibyo bikaba ngo ari byari biri mu nzu yabagamo.
Avuga ko bamaze kumwiba ayo mafaranga na Telefoni z’abandi bagiye no kuyindi nzu afite mu mudugudu wa Ayabatanga bica urugi rwayo bamaze kwirukana uwayirindaga maze naho barahasaka bahasiga harangaye ibyatumye hibwamo amabati 41 mashya yari arimo afite agaciro ka 246,000 Frw, Inyundo 10 z’ibiro 10 (10kg) bita (Kinubi) zifite agaciro ka 300,000 Frw, Imingwara 10 barimbuza amabuye ifite agaciro ki ibihumbi 100(100,000Frw, imifuka 10 ya Sima ifite agaciro ka 100,000Frw, ibidomoro 2 binini kimwe kijyamo Litiro 200, bifite agaciro ka 280,000 Frw n’impapuro zitandukanye ngo zirimo ibyangombwa, abasahuye bagendaga banyanyagiza mu muhanda byose bikaba bifite agaciro ka 1,026,000 Frw byiyongera kuri 720,000 Frw bakuye munsi ya matera.
Ibi byose ngo bikaba byaragizwemo uruhare na Gitifu Ndamage Israel afatanyije n’ukuriye irondo mu Kagari Uwambajimana Jackson babanje gufunga umugore warekuwe nijoro agataha ajya kureba utwana duto twari twiriwe ngo turirira ku gasozi ntamenye iby’uko hari inzu basize barangaje ari nabwo yasahuwe muri iryo joro.
Uyu muturage Nturanyenabo usaba inzego z’ubuyobozi na RIB, avuga ko kuva yamara ibyumweru 2 afungiye ubusa agasanga yaribwe ibye byose bigizwemo uurhahere n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kavumu Ndamage Israel, avuga ko hashize igihe agejeje kuri RIB ikirego cy’akarengane ke, ariko na n’ubu ngo ntarahabwa ubutabera ngo agarurirwe ibye byibwe na gitifu, na cyane ko byamuteye ngo ubukene mu buryo bukomeye.
Avuga ko kuwa 02/07/2021, yagejeje ikirego ke kuri RIB asaba ko yarenganurwa agahabwa ibyo yibwe bigizwemo uruhare n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kavumu hamwe n’Umuyobozi w’irondo, ariko akababazwa n’itotezwa akomeje kugirirwa n’ubuyobozi ku buryo n’umwe mubatangabuhamya Mutsindashyaka Theogene bahamagawe na RIB ya Rwezamenyo ngo avuge ibyo azi kuri ubwo bujura yakorewe, ngo nawe yahise afungwa bikozwe ngo n’umugenzacyaha witwa Valens, bityo bitera ubwoba abandi batangabuhamya bari bahamagajwe kuza kuri RIB batinya ko nabo bakorerwa nk’ibyakorewe mugenzi wabo
Nturanyenabo avuga ko kugeza ubu Gitifu Ndamage Israhel ataramuha amahoro na gato kuko buri munsi ngo yohereza abajya kumusaka iwe ngo Kanyanga ibintu atigeze acuruza na rimwe mu buzima bwe ndetse ngo akaba ari gushaka no kumusenyera inzu y’ukumushumba yometse ku kiraro ubwo yahabwa
ga ibyangombwa n’umurenge byo kuvugurura ikiraro cyabaye intandaro y’amakimbirane ye na Gitifu wamwakaga Ruswa ngo atagisenya.
Nturanyenabo, akavuga ko akomeje gutakambira abo bireba ngo bamugarurize ibye byibwe, RIB ifungure umutangabuhamya we, bityo n’abandi babashe kuza gutanga amakuru bazi ku karengane yakorewe bityo arenganurwe kuko atumva impamvu yakomeza kwibasirwa n’Umunyabanga nshingwabikorwa w’Akagari umubuza kugira uburenganzira bwo kubaho mu mudendezo mu gihugu nk’abandi banyarwanda.
Uretse ibyo kurenganya uyu muturage Nturanyenabo Jean Chrisostom, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Aagari ka Kavumu mu murenge wa Mageragere, aravugwaho gukomeza kurangwa no kurya ruswa mu baturage bashaka kubaka mu buryo butemewe, aho ngo nk’uwitwa Ndatangaye Jean Damascene na mushiki we ngo witwa Kigarade bo m’umudugudu wa Nyarubuye nyuma y’uko bakwuriweho amabati bari basakaje inzu zubatswe bitemewe, Gitifu Ndamage ngo yamaze kubaha uburenganzira bwo kuyasakara, barayakinga batera umucanga bashyiraho inzugi n’amadirishya m’umumudendezo
Ikindi Bwana Ndamge avugwaho ngo ni ukwiha ububasha bwo gusimbuza bamwe mubayobozi b’Imidugugu bari baarasezeye agategura amatora yo kubasimbuza kandi ari igikorwa gitegurwa na Komisiyo y’amatora mu urwego rw’igihugu ari nayo ibifitiye ububasha.
Ubwo ikinyamakuru igisabo cyavuganaga n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kavumu Ndamage Israel, avuga ko nta kibazo afitanye n’umuturage we Ntuyenabo ahakana cyane ko atigeze ajya gusaka iwe ku giti cye kuko ngo n’ubwo yari ahari bwose mu isaka n’izindi nzego zaba izishinzwe umutekano, abanyerondo n’abandi bayobozi b’Akagari n’Umurenge ndetse n’abaturage ngo bar bahari.
Agira ati « muby’ukuri inzego z’umutekano hari ibyo bamukekagaho bityo bajya kumusaka ariko nta kintu cyahakuwe uretse ibijerekani byarimo za Merasi zikoreshwa mu nzoga z’inkorano. Icyo nakubwira ni uko nta ruhare na ruto nagize mu isakwa rye kandi nta nicyo mutotezamo, ahubwo hari ikirego yaturezemo twarisobanuye ndumva yategereza imyanzuro.»
Kubirebana na Ruswa yatse uwo muturage ngo atamusenyera, nabyo arabihakana, akavuga ko atari kumusenyera afite ibyangombwa by’umurenge byongeye ngo hari abandi bashinzwe gusenyera abatujuje ibisabwa ngo siwe bireba.
Kubigendanye n’amafaranga Ntuyenabo yabuze n’ibikoresho Gitifu Ndamage avuga ko byabazwa Polisi na Rib baje gusaka, ariko kubwe ngo uko yabibonye nta mafaranga yavanywe mu nzu kandi ngo ntiyumva ukuntu amafaranga ibihumbi nk’ibyo atabikwa muri Sacco.
Ku bigendanye n’ibikoresho byasahuwe mu nzu mu mudugudu w’Ayabatanga, avuga ko byabazwa nabyo Umurenge kuko aribo ngo bazi neza uburyo byakozwe, Polisi na Rib bari bahari.
Ku birebana n’umutangabuhamya ufunze kubera gutanga ubuhamya bw’ibyo yabonye Nturanyenabo asakwa, ngo icyo antacyo abiziho.
Abajijwe icyatumye muri ino minsi barongeye gufunga uwo muturage uhora ubashinja kumutoteza bamuhora ko hari abantu barwaniye hafi y’iwe akaza kubizira afungwa iminsi ine nabyo Gitifu Ndamage ntabyemera ngo ni amakuru yasabwaga gutanga nta kindi.
Ku bya Ruswa ahabwa n’abandi bubaka itemewe nabo arabihakana, gusa ngo iyo basubiye inyuma bagasanga hari hari uwo basenyeye wongeye kubaka barongera ngo bakabivanaho.
Kubirebana no kwiha ububasha bwo gushyiraho inzego asimbuza abayobozi, yemera ko njyanama ariyo yabasimbuje ishyiraho abagateganyo kugira ngo bazibe icyuho ariko ngo nta ruhare yabigizemo gusa ngo ntabwo bari kureka habaho icyuho cy’abari basezeye.
Yemera ko atari Komisiyo y’amatora yabibategetse.
Muri make yemera ko basimbuje bamwe mubayobozi b’imidugudu bananiwe akazi bagamije kuziba icyuho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere Ntirushwa Christophe kimwe na Mugenzi we uyoboye Akagari ka Kavumu Ndamage Israel, ahakana cyane ibivugwa na Ntuyenabo ko atotezwa, avuga ko Ntuyenabo ngo ari ikibazo ahubwo mu gace atuyemo kubera inzoga ngo z’inkorano ahora afatanwa.
Agira ati «natuze areke inzoga z’inkorano kandi ngo kuba yararekuwe na Pariki ntibimugira umwere. Gusa mwabaza Polisi na Rib nibo bakurikiranye ikibazo. Ntabwo Gitifu w’Akagari yamwibasiye kuko iwe hagiye inzego zose ku buryo n’iby’amafaranga avuga yazagaragaza ibimenyetso muri Rib cyane ko yabiregeye yegusebanya kurusha ukuri.»
Avuga ko Nturanyenabo ubwo yari amze gufungwa bumvise ko mu rugo iwe hatabye Kanyanga n’urumogi ngo bajya kubisaka yo, ariko iby’uko bafunze umugore ngo ntacyo biziho.
Agira ati « Uzaze twakoze inteko y’abaturage, Ntuyenabo ni ikibazo. acumbikira insoresore z’abagizi ba nabi, ntabwo yujuje indangagaciro kuko ntiyakwangwa n’abantu bose, ahubwo ntibumva impamvu akiri muri uriya mudugudu.»
Abajijwe aho yakwerekezwa nk’umunyarwanda, avuga ko icyo yifuza ari uko yareka inzoga z’inkorano akabana neza n’abaturage.
Avuga ko umuntu wageze muri Rib nta kuri yavuga kwafatwaho nk’ukuri, ndetse n’umuyobozi w’umudugudu wahagaritswe ngo yashyikiraga Nturanyenabo ku biyoga by’inkorano.
Abajijwe impamvu bashyira mu majwi Umuyobozi w’Akagari Ndamage Israel guhohotera umuturage kubwa Gitifu Ntirushwa ngo ni uko uwo muyobozi, ariwe wakurikiranye ikibazo buri gihe ku makosa akorerwa mu kagari ke nabyo ngo bashobora kubimwangira.
Kubirebana no kwiha ububasha bwo gushyiraho abayobozi b’imidugudu Ntirushwa anyuranya n’umuyobozi w’akagari we Ndamage, kubera ko avuga ko nta bayobozi bashya bashyizweho ngo ni abari basanzwe mu nzego nta bashya batowe.
avuga kubwe abatanga amakuru y’ibitagenda bose batakwizerwa kubera kuri we bose ngo bafite imiziro, Ntuyenabo ngo ashinjwa gukora inzoga naho abasezereerwe mu buyobozi bw’umudugudu ngo nabo bazize kunyereza inka z’abaturage.
N’ubwo aba bayobozi Yaba uw’Akagari Ndamage Israel n,uwumurenge Ntirushwa Christophe bahuriza kubivuga ko umuturage Nturanyenabo nayananiranye mu gace atuyemo, abaturage benshi baganiriye n’ikinyamakuru Igisabo baturanye nawe bavuga ko uriya muturage arengana batazi icyo abayobozi bamuhora.
Bavuga ko uretse utubazo yigeze kugirana n’ubutabera mu myaka yashize bikaba byararangiye batiyumvisha ikindi abayobozi barimo uw,Akagari Ndamage bamushakaho. Basoza basaba inzego zibishinzwe kurenganura Nturanyenabo byaba na ngombwa hagakurikiranwa abagira uruhare bose mu kumutoteza cyane ko afite uburenganzira bwo kubaho mu gihugu cye nk’Abandi banyarwanda, basaba RIB na Polisi kumurenganura bakamugaruriza amafaranga n’ibikoresho yabuze ubwo yashinjwaga ibinyoma n’abayobozi bamwijunditse bagamije kumwangisha rubanda bamuhora ubusa.
Mu gushaka kumenya icyo urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ibyatumye n’umutangabuhamya Mutsindashyaka Theogene wagiye guhamya iby,ubujura Nturanyenabo yagiriwe agafungwa Abandi bagombaga gutanga ubuhamya bagacika intege zo kuza banga gufungwa, Umuvugizi w’urwo rwego Murangira Thierry adusaba ko tumwandikira ikibazo uko giteye akaza kudusubiza twarinze dusohora Iyi nkuru ataradusubiza ndetse ntiyabasha gufata telefoni n’ubutumwa yandikiwe n’umunyamakuru amwibutsa ntiyabusubiza.

Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV, amaze iminsi yihanangiriza abayobozi bo mu nzego z’ibanzek kwirinda guhohotera abaturage ahubwo bakabafasha gukemurirwa ibibazo babagezaho bakabafasha kubibonera umuti nta yandi mananiza.