Home UncategorizedUganda: Paramount Hospital irashinjwa gufatira umurambo w’umurwayi kandi bataramwitayeho

Uganda: Paramount Hospital irashinjwa gufatira umurambo w’umurwayi kandi bataramwitayeho

by admin
0 comments

Umuryango wo muri Uganda ugiye kujyana mu nkiko ibitaro bya Paramount Hospital kuba byarafatiriye umurambo w’umubyeyi wabo kuko babuze amafaranga yo kwishyura.

Abunganira uyu muryango mu mategeko basabye ibi bitaro kurekura umurambo w’umubyeyi wabo, kuko bari kubaca amafaranga menshi kandi ataritaweho neza igihe yari arwaye.

Bavuga ko uyu mubyeyi yapfuye nyuma y’iminsi itatu akuwe ku mashini imwongerera umwuka, igahabwa umurwayi mushya wo muri Aziya wari uhazanywe. Bavuga ko aribyo byamuviriyemo urupfu, none baka bari kwishyuzwa miliyoni 31 z’amashilingi bita iz’amaherere.

Ku ruhande rw’ibitaro byo bivuga ko nta burangare bwabayeho kuko uyu murwayi yakuwe ku mwuka hagiye kuramirwa undi murwayi wo muri Aziya wari uwukeneye cyane nk’uko ikinyamakuru the Bridge cyabitangaje.

Uganda imaze iminsi mu bibazo by’ubwiyongere bukabije bw’abarwayi ba Covid-19, mu gihe ibikoresho byo kubitaho nk’ibitanda, imashini zibongerera umwuka n’ibindi ari mbarwa.

You may also like

Leave a Comment