Home UncategorizedMugabo Nizeyimana Olivier ashyigikiye ko abanyamuryango ba FERWAFA bayigiramo ijambo mu buryo bungana

Mugabo Nizeyimana Olivier ashyigikiye ko abanyamuryango ba FERWAFA bayigiramo ijambo mu buryo bungana

by admin
0 comments

Umukandida mu matora y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA Mugabo Nizeyimana Olivier, avuga ko mu gihe yaba agiriwe ikizere n’abagenzi be cyo gutorerwa kuyobora FERWAFA azashyigikira byimazeyo ko bagomba kugira ijambo kubibakorerwa byose mu ishyirahamwe  babereye abanyamuryango.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru igisabo.rw/ kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kamena 202,  Mugabo Nizeyimana Olivier avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza batangiye kuwa 19 Kamena we na bagenzi be bafatanyije guhatanira kuyobora FERWAFA,  biri kugenda neza kandi ko n’abanyamuryango bishimiye kuzakira amaraso mashya  afite ibitekerezo biganisha ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, kubera ko Ekipe ayoboye  ariyo ntego y’ibanze bifuza gutangirana igihe cyose baramuka bagiriwe ikizere.

Bwana Mugabo Nizeyimana Olivier, Umukandida mu matora ya FERWAFA

Bwana Mugabo Nizeyimana Olivier, avuga ko ashyigikiye cyane ko abanyamuryango bagira ijambo mu buryo bugaragara ku ishyirahamwe  ryabo FERWAFA, kuburyo buri wese amenya ibihakorerwa, bityo ntihagire icyemezo na kimwe kiza ngo  kimwiture hejuru  nta ruhare na rumwe abigizemo kandi ariwe wifashishijwe mu kubaka inzego zose z’ishyirahamwe.

Agira ati “ FERWAFA n’ishyirahamwe ry’aba nyiri amakipe mu byiciro bitandukanye. Byaba bibaje batamenye ibibakorerwa kandi ari inshingano zabo kubimenya. Ndifuza ko igihe twagirirwa ikizere muri aya matora ko twazakora ibishoboka byose kugira ngo tuzamure umupira w’amaguru mu Rwanda duhereye kubana bato,  ariko kandi tunaha ijambo ambanyamuryango ba FERWAFA,  kugira ngo tuyobore tugendeye ku migabo n’imigambi dushyize imbere ariko tunashingiye  kubitekerezo n’ibyifuzo byabo,  bigamije kubaka no guteza imbere umupira w’u Rwanda.

Kubigendanye n’uko yatangiye kwiyamamaza we na Ekipe ye, MUgabo Nizeyimana Olivier, avuga ko batangiye kwiyamamaza  kuwa 19 Kamena 2021, nyuma y’uko Komisiyo y’amatora ya FERWAFA itangaje abagomba kwiyamaza.

Agira ati “twatangiriye kwiyamamariza mu ntara y’amajyefo, bukeye tujya mu mujyi wa Kigali,  abanyamuryango bakaba bose barakiriye neza imigabo n’imigambi dufitiye FERWAFA. Hari ibitekerezo byinshi byiza baduhye tukazabihuza n’imigabo n’imigambi yacu kugira ngo  bidufashe kubaka umupira w’amaguru kandi bizagenda neza turabyizeye.”

Bwana MUgabo Nizeyimana Olivier  avuga ko kino gihe hari hatahiwe ko bajya kwiyamamariza mu ntara y’amajyaruguru, ariko kubera kubahiriza ngo amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Covid 19 bikaba bibaye ngombwa ko ahasigaye hose bazifashisha ikoranabuhanga mukwiyamamaza kandi nabyo ngo arizera ko abanyamuryango bazasobanukirwa kururushao imigabo n’imigambi babafitiye.

Mugabo Nizeyimana Olivier, amaze imyaka 10 mu mupira w’amaguru

Kubirebana n’icyo bari gusaba abanyamuryango bari gusura,  ari nabo bagize inteko itora,  avuga ko bari kubagezaho ibikubiye mu migabo n’imigambi yabo, uburyo bifuza gufatanya nabo kuzamura umupira w’amaguru no gufasha abanyamuryango kugira ijambo muri FERWAFA yabo, bityo bakabasaba amajwi yo kuzabashyigikira kuwa 27 Kamena 2021, abo banyamuryango bakaba ngo baremeye nabo ngo badashidikanya kuzabaha amajwi,  kugira ngo we na Ekipe ye baze bafatanye nab o  kubaka FERWAFA yifuzwa na benshi.

Ikindi  Bwana  Mugabo Nizeyimana Olivier avuga,  ni uko itsinda yahisemo ayibonamo kuzamufasha, yayibonyemo ubushobozi buhagije cyane ko ari  abantu basanzwe bakunda umupira w’amaguru banifitemo ibitekerezo byinshi,  byo kuwufasha gutera imbere kugira ngo urenge urwego uriho kugeza ubu.

Ni muri urwo rwego  yizera ko igihe  cyose abanyamuryango,  bazaba babahaye amajwi akenewe nk’uko bari kubibemerera, nta kabuza ngo biteguye gukorana nabo neza,  bagendeye ku nama bazajya bahabwa nabo kenshi.

Bwana Mugabo Nizeyimana Olivier, asoza ashimira cyane abanyamuryango ba FERWAFA,  uburyo bari kwitwara neza muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza. Abashimira uburyo bakira neza abakandida baza babagana, agasaba abazakurikirana ukwiyamamaza kwabo mu buryo bw’ikoranabuhanga nabo kuzabigenza neza nk’abagenzi babo.

Agira atri “ turabishimiye cyane kandi ni mugihe, dukoranye igihe kirekire. Icyo dusaba abanyamuryango ba FERWAFA ni ukudushyigikira bakaduha amajwi natwe tukazabereka umusaruro uhagije.

Turifuza kuzamura umupira w’amaguru duhereye kubimaze kugerwaho na cyane ko Ekipe y’igihugu muri iyi minsi iri gukora neza. Tuzafatanya n’abanyamuryango, abakinnyi, abatoza n’abasifuzi kugira ngo tugire ikipe y’umupira w’amaguru ihamye by’ukuri duhereye ku mpano z’abana bari mu gihugu no mu mahanga, twifashishije ahanini aba legendeurs  bakanyujijeho nabo,  twizera tudashidikanya ko umusanzu wabo ukenewe cyane.

Avuga ko biteguye kandi  kuzagendera ku bitekerezo by’abanyamuryango kugira ngo FERWAFA yubakire kuri bo hatagize umuntu utorwa ngo yihe kuyibahezamo kandi aribo ibereyeho.

Ikindi avuga ni uko   imyaka yose maze mu mupira w’amaguru ayoboye Mukura yabonye byinshi,  kandi ko abanyamuryango bayo  bazi imbaraga n’urukundo ashyira mu guteza imbere umupira w’amaguru, bari mubamusabye gutanga Kandidatire,  kugira ngo abafashe kugira no guhirana  FERWAFA ivuguruye igendanye n’ibihe, ibereye abanyamuryango bose, hanaharanirwa ko umupira w’amaguru utera imbere kurushaho kuva ku bana bato kugera kuri bakuru babo.

Avuga ko mu by’ukuri, atagiye muri Mukura agamije kuyobora FERWAFA, ahubwo ko  byatewe n’urukundo yayikundaga na cyane ko yari asanzwe ayibereye umunyamuryango,  bityo nyuma y’imyaka igera ku icumi,  amaze mu iterambere ry’umupira w’u Rwanda akaba asaba abanyamuryango ba FERWAFA bagenzi be,  kumugirira ikizere we na Ekipe ye,  bamutora 100% kugira ngo bahurize hamwe ibitekerezo  bityo umunyamurayango agire ijambo uko abyifuza ajye agana FERWAFA yisanga nkujya iwe.

Mugabo Nizeyimana Olivier uri guhatanira kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, akaba ategerejwe n’abenshi bamutezeho impinduka zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda no mu mitegekere inoze ya FERWAFA, ari kumwe n’abagabo n’abagore b’inararibonye mu mupira w’amaguru bazamufasha gushyira mu bikorwa imigabo n’imigambi bafite.

 Abo bagomba kuzamufasha ni Habyarimana Marcel (Visi Perezida), Habiyakare Chantal (Komiseri ushinzwe imari), Cyamweshi Arthur (komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga), Gasana Richard (komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa), IP Umutoni Claudette (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino).

Hari kandi  Nkusi Edmond Marie (Komiseri ushinzwe Tekinike n’iterambere ry’umupira w’amaguru), Tumutoneshe Diane(Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore), Uwanyiligira Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko), Lt Col Gatsinzi Herbert (komiseri ushinzwe ubuvuzi).

Abakunzi b’Umupira w’Amaguru mu Rwanda baha Mugabo Nizeyimana Olivier amahirwe yo gutsinda aya matora

E.Niyonkuru

You may also like

Leave a Comment