Mu gihe hari ababyeyi bajya bibaza aho babona ibigo bitanga amasomo yategurira abana babo kugira ubumenyi mpuzamahanga bikabagora, abahisemo kurereshereza muri Mother Mary International School Complex bivugwa ko bashimishwa ni uko isi yose igiye kuzabona abanyabwenge bazayiteza imbere bifashishije ubumenyi n’ubushobozi bahakura.
Nyuma y’uko Ikinyamakuru igisabo cyumvise izo mpungenge za bamwe mu babyeyi bifuza aho bajyana abana heza kandi hizewe, cyabonye amakuru meza y’uko hari ikigo mpuzamahanga cyujuje ibisabwa byose byifuzwa n’ababyeyi, Ikinyamakuru igisabo.rw/ cyageze ku kigo Mother Mary International Complex gihereree mu Karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali, maze Bwana Jean Damascene Baziruwihoreye Umwarimu akaba n’Umuyobozi ushinzwe amasomo (Prefet Des Etudes) muri icyo kigo, atubwira birambuye ubudasa n’akarusho ikigo abereye umwe mu bayobozi, kirusha ahandi hose ahereye ku ireme ry’uburezi mpuzamahanga batanga, aho batsindisha abana hafi ya bose bahiga ku kigero cyo hejuru maze umwana wese uharangije akaba, aba afite uburenganzira bwo gukingurirwa imiryango muri za Kaminuza zose zo ku isi ntakindi cyemezo arinze gusabwa.
Agira ati “iki ni ikigo mpuzamahanga cyitwa Mother Mary International School Complex kikaba giherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko. Ni ikigo cy’amashuli gifite umwihariko wo kwigisha mu buryo bwa Cambridge amasomo mpuzamahanga ku buryo umwana wese uhiga aba ari umunyeshuri w’umuhanga, kandi wigirira ikizere mu byo akora byose. akarusho ni uko uwo mwana, aba azi kuvuga neza indimi mpuzamahanga arizo, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili tutaretse n’Ikinyarwanda ururimi kavukire, birumvikana kandi byose akabivuga akanabyandika adategwa.”
Bwana Jean Damascenne, avuga ko ishuli ryabo Mother Mary International School Complex, rimaze imyaka 15 rirerera u Rwanda cyane ko ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2006. Kuva icyo gihe abana n’ababyeyi ngo bagiye bagaragaza ubwitabire bwo gukunda iryo shuli ku buryo muri iyo myaka abanyeshuri bikubye inshuro 45% zose.
Agira ati “dufungura twatangiranye abana 20 gusa, ababyeyi bamaze kubona intego n’ibyiza by’ishuli ryacu, bakomeje kurigana ari benshi mu gihe gito tuba twakiriye abarenga 200, ubukurikiyeho bikuba kabiri kino gihe nkubwira dufite abarenga 900 mu byiciro byose, kandi buri mwaka niko hagenda harangiza benshi tukanakira abandi benshi kubera nyine Progarame z’amasomo yacu ziteguwe neza. Turangwa no kugira abarimu b’abahanga kandi b’inararibonye, Discipline utasanga ahandi, ibyo byose bigatuma abenshi babishingiraho bakatugana bishimye mu byiciro byose kuva mu mashuli y’incuke, abanza n’ay’isumbuye uko ibyo byiciro byose tubifite.”
Tugarutse ku byiciro by’amashuli bibarizwa muri Mother Mary International School Complex n’amasomo ahatangirwa nk’uko Bwana Jean Damascenne abisobanura, muri iki kigo hatangirwa amasomo mu byiciro bitatu bikurikira;
Hari amashuri y’inshuke (Nursery) agabanyijemo imyaka itatu: Nursery ya 1, Nursery ya 2 ndetse na Nursery ya3.
Muri iki cyiciro cy’abana b’incuke, abanyeshuri bakaba bakurikirana amasomo yabo mu rurimi rw’Igifaransa .
Iyo umwana asoje muri iki kiciro cy’amashuri y’inshuke ahita akomereza amasomo ye mu nzego (Stages) kuva kuri Stage ya1 kugera kuri stage 12. Ahangaha bakaba bakurikirana amasomo yabo mu ndimi zose zavuzwe haruguru, bakiga neza bakayakurikira mu buryo bwa Cambridge (Cambridge Program) bakaba ngo bakurikirana neza ibyo biga kandi bakabitsinda ku kigero cyo hejuru.
Baziruwihanganye Jean Damascenne, avuga mu bindi ababyeyi bakundira ikigo cyabo bituma basigaye bazana abana ari benshi ngo ni uburere bwiza buvanze na Discipline n’indagagaciro Values baha abana bagamije byazabayobora bikabaherekeza mu buzima bwabo bwose. Akandi karusho bakundira Mother Mery International School Complex ni muburyo abahiga bahabwa amafunguro ateguye neza bahabwa saa yine irya mu gitondo na saa saba iry’amanywa.
Bwana Jean Damascenne, asoza asaba ababyifuza bose kuzana abana babo muri Mother Mary International School Complex kubera ko ari ikigo mpuzamahanga cyo kwizerwa, ari yo mpamvu kigwaho n’abana baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, ku buryo abanyamahanga ngi iyo baje gukorera mu Rwanda bafite abana bageze mu gihe cyo kwiga, usanga bihutira kubaririza Mother Mary International School Complex, aho yaba iherereye cyane baba barayibwiwe bakiri mu mayira, ko nta handi abana babo baziga hatari muri iryo shuli ryuzujuje ibisabwa byose ngo umwana akurikirane amasomo mpuzamahanga kandi mu ndimi zose mpuzamahanga zikoreshwa na bose.
Akavuga ko mu byukuri bene gushinga icyo kigo, uburyo bakunda uburezi kandi banabwitangiye, mu bihe biri mbere hari na gahunda bafite yo kuzashyiraho na Kaminuza mpuzamahanga abanyeshuli babo nabandi babyifuza bazajya bakomerezamo amasomo batarinze kwambuka I Mahanga.
Ibyiza n’ubumenyi butangirwa muri Mother Mary International School Complex, bishimangirwa na none na Bwana Habiyaremye Jean d’Amour umurezi kuri iki kigo, akaba yigisha imibare n’Ubugenge mu mwaka wa Stage ya 8.
Avuga ko ibanga bafite kuri kiriya kigo ribafasha kugira ngo abana bamenye ubwenge kandi batsinde ku urwego rwo hejuru, ari uko babanza kumenya umwana neza kuva kubuzima bwe bw’uko abayeho mu muryango aturukamo, bityo bikabafasha kumukurikirana bamuzi bazi n’uko bagomba kumwigisha uko bikwiriye.
Agira, ati “Ikintu cya mbere ni ukumenya umwana wigisha n’ imbaraga ze, bityo buri gihe tukaba dufite amakuru ye, bikadufasha kumwigisha neza nawe agatsinda. Ntiwakwigisha umwana utazi ibibazo yaba afite mu muryango icyo gihe byakugora. Ariko dufatanyije n’ababyeyi babibutsa ubwabo gusubiramo amasomo neza, bidutera imbaraga natwe tukabigisha dushyizeho umwete, tubategurira kuzaba abayobozi b’isi bo mubihe bizaza, kubera ko ubushobozi bwo kubibategurira tubufite.”
Habiyaremye avuga ko ashimishwa n’uko mu bihe bya Covid 19 byari bikomeye mu minsi ishize, abanyeshuri babo batahagaritse amasomo yabo kubera ko bakomeje kuyakurikira ku ikoranabuhanga bitewe n’uko Mother Mary International School Complex ifite ibikoresho by’ikorana buhanga byiza, kandi bihagije byabafashashije kuyakurikirana nta nkomyi.
Aha niho Habiyaremye, ahera asaba abana gukomeza kurangwa n’umwete wo kwiga amasomo yose bahabwa, kuko bagize amahirwe yo kwiga ku kigo kibaha ubumenyi bwose bifuza buzabafasha kuba abagabo n’abagore beza mu bihe biri imbere barangwa n’ubwenge n’ubuhanga buzabambutsa imipaka yose y’isi badategwa.
Asoza asaba n’abarezi bagenzi basangiye umwuga gukomeza gutanga amasomo neza uko bikwiriye, bubahiriza gahunda zose uko zagenwe kugira ngo umusaruro ushimishije bakomeje kubona mu bana barera ukomeze wiyongere, bityo bakomeze guterwa ishema no kurerera igihugu n’amahanga urubyiruko rufite ubuhanga n’ubumenyi mpuzamahanga muri byose.
Umwe mu bana barererwaiki kigo cya Mother Mary School International Complex Niyoyita Jules Arthur wiga mu mwaka wa 1 w’isumbuye, ni ukuvuga Stage ya 7. Ashimangira ibivugwa n’abamukuriye, ko kuba yarahisemo kwiga kuri Mother Mary International School Complex, ari amahirwe menshi cyane, aho avuga ko amaze imyaka 4 yose aza ku mwanya wa mbere n’amanota ari hagati ya 80 na 90%.
Agira ati “ iki ni ikigo cyiza cyane gitanga amasomo agezweho kuko badutegurira kuziyubaka tunitegura kubaho ejo heza. Abarezi baduha kwisanzura, tukiga muri neza muri za Groupe Tukanarya neza.
Muri kino gihe, tukaba turi kwiga neza kugira ngo amasomo amwe namwe atararangiye neza muri Covid 19 asozwe neza. Ndashaka kuzaba umuganga ubaga, kugira ngo nzafashe isi kubaho neza.
Ndasaba abana bagenzi banjye kugira ngo bige neza batarangara icyo batumva neza babaze abarimu bisanzuye babasobanurire, kuko mu by’ukuri baradukunda bityo dutsinde neza amasomo. Mu bihe biri imbere iyi isi yacu iradukeneye kugira ngo tuyifashe kubaho neza no gutera imbere kurushaho.”
Uyu mwana ushimira Mother Mary International School Complex, mu myaka ye 12, ababazwa n’uko yumva ko abaganga b’inzobere bakiri bake mu Rwanda no ku isi muri rusange, bityo akaba yifuza kuzaba muganga ushinzwe kubaga abarwayi, kandi ngo akurikije ubwenge ari gukura aho yiga azabigeraho nta kabuza.
Ikigo Mother Mary International International Complex, Ni ikigo gitanga amasomo mpuzamahanga, kikaba gikunzwe kubera ubumenyi n’ubuhanga abahiga n’abarangiza bagaragaza. Giherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko hafi y’ibitaro bya Kibagabaga.
Abashaka Ibindi bisobanuro babariza kuri telefoni igendanwa 0788424775, 0782226870
ANDI MAFOTO AGARAGAZA IKIGO
E.Niyonkuru















