Green Treasure ltd yaje ari igisubizo ku musaruro w’urusenda rwapfaga ubusa

admin
4 Min Read

Green Treasure ltd ni uruganda rumaze kuba ubukombe mu gutunganya urusenda, uru ruganda rukaba rukora urusenda ruzwi ku izina rya PRIMO.

Uretse kuba Green Treasure ltd itunganya uru rusenda ariko na none yabaye igisubizo ku bahinzi b’urusenda kuko wasangaga barweza ari rwinshi rukabapfira ubusa, kugeza ubu runo ruganda Green Treasure ltd rukaba rurangura umusaruro w’urusenda ku bahinzi baturuka mu gihugu hose.

Green Treasure ltd ni uruganda rwatangijwe na bwana vuningoma nyuma yo kubona ko abahinzi bagorwa no kubasha kubika urusenda igihe kirekire, maze bikabaviramo igihombo ndetse no kwangirika k’umusaruro wabo, akaba yarahisemo gushing uruganda rutunganya urusenda mu buryo bwo kurwongerera agaciro ndetse no kwiteza imbere.

Uwamariya  Diane umuyobozi mukuru wa Green Treasure ltd aganira n’itangazamakuru yagize ati’’uru ruganda barushinze nyuma yo kubona ko kubika urusenda bigora benshi, uru ruganda rwatangiye imirimo yarwo mu 2016 ariko umusaruro w’uruganda watangiye kugera ku isoko mu 2017.

Uru ruganda kandi uretse kuba rwarahaye akazi abatari bacye , ariko by’akarusho rukorana n’abahinzi rubagurira umusaruro wabo,ibi bikaba byaratumye abahinzi b’urusenda batongera guhomba kubera kubura abaguzi.

Urusenda Primo rutunganywa hakoreshejwe ubuhanga aribyo bituma rubasha kumara igihe kinini kandi ntirwangirike,nkuko Uwamariya Diane (CEO)Abitangaza, icyorezo cya covid 19 cyabasubije inyuma kuko umusaruro wabo mwinshi woherezwaga mu bihugu by’amahanga, kugeza ubu umusaruro ukaba waragabanutse bitewe nuko abaguzi bagabanutse.

Urusenda Primo rukorerwa muri Green Treasure ltd rukundwa na benshi bitewe nuko ruryoha kandi rukabasha kubikwa igihe kinini, abandi barukundira ko rukozanwe na tungurusumu zifite akamaro kanini ku mubiri w’umuntu.

Uwamariya Diane aboneraho kongera gukangurira abanyarwanda gukunda iby’iwabo kuko abanyarwanda nabo bafite ubuhanga bwo gukora ibintu neza bakaba barusha n’abanyamahanga, uyu muyobozi kandi asaba buri wese kwitinyuka agakora kuko akazi kose gashobora kukubeshaho.

Zubeda Fanny umugenga umukozi ushinzwe umutungo muri Green Treasure ltd nawe atangaza ko Green Treasure ltd yamufashije kubasha kubona akazi kandi akaba yiteguye ko izamufasha gukomeza kwiteza imbere.

Zubeda kandi agira ati’’gukorana na Green Treasure ltd bitanga ikizere kuko dufite umukoresha mwiza, kandi uruganda rukaba ruduhembera igihe, ibyo bidufasha gukora igenamigambi y’iterambere.

Zubeda aboneraho gusaba abari n’abategarugori kutagira umurimo basuzugura, kandi bagomba kwitinyuka kuko nabo barashoboye, muri Green Treasure ltd bakaba bafite abakozi batandukanye ariko abenshi bakaba ari igitsina gore.

Kugeza ubu urusenda primo rwoherezwa mu bihugu bitandukanye birimo leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, ubufaransa n’ahandi ku isi.

Kugeza ubu kandi urusenda Primo ruboneka mu maduka mu gihugu hose, wifuza kururangura cyangwa gukorana na Green Treasure ltd wabasura aho bakorera mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa kimisagara, cyangwa ukabahamagara kuru terefoni nimero 0788508378/ 0784651524

WIFUZA KO NAWE TUGUSURA TUKAMENYEKANISHA IBYO UKORA CYANGWA UKENEYE UBUVUGIZI KU KARENGANE GATANDUKANYE, DUHAMAGARE KURI 0782511443/0781300749 CYANGWA UDUSURE AHO DUKORERA I REMERA IMBERE YA STADE AMAHORO

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *