Mu gihe haburaga iminsi micye ngo habeho inteko rusange Ya FRVB ,aho hazanatorwa ubuyobozi bushya buzayobora Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda gusa ano matora akaba yamaze kwigizwa inyuma kugirango hashyirweho uburyo bunoze azakorwamo, umukandida Mukamurenzi Providence wamenyekanye muri uno mukino nk’umukinnyi , umuyobozi ndetse n’umukunzi wa Volleyball akomeje kugaragaza ko aramutse atowe hari byinshi yakora kugirango umukino wa volleyball utere imbere kurushaho.
Mukamurenzi Providence ari kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Federasiyo ya volleyball hano mu Rwanda aho azaba ahanganiye uyu mwana na Kansiime Julius, Mukamurenzi aramutse atowe yifuza ko yafatanya na Hategekimana Samson nka Visi perezida wa Mbere, Ndayicyengurukiye Jean Luc nka Vise Perezida wa kabiri,Mfashimana Adalbert nk’umunyamabanga ndetse na Singirankabo Dieudone, ino kipe ifatanyije na Mukamurenzi ishobora ku muha amahirwe kuko igizwe n’abantu babaye mu mukino wa Volleyball igihe kirekire.
Umukandida Mukamurenzi nabo bafatanyije bimwe mubyo biteguye kuba bakora igihe bagirirwa icyizere harimo kuzamura volleyball y’u Rwanda ku buryo ruba urwa 3 ku rwego rwa Afurika muri volleyball ikinirwa munzu (indoor) ndetse no kuzamura u Rwanda rukaza ku mwanya wa Mbere muri Afurika kuri Volleyball ikinirwa ku mucanga.
Uyu mukandida kandi ashyize imbere kuzamura impano z’abakiri bato,aho we na komite ye bagize amahirwe yo gutorwa bashyiraho centre mu turere twose tw’igihugu zikurikirana impano z’abakiribato, kandi byibuze buri mwaka hakazajya hazamurwa impano z’abakiri bato zigera kuri 50, bakazamurwa mu makipe makuru.
Mu rwego rwo gufasha abakinnyi,biteguye kuba bakongera amarushanwa akinirwa imbere mu gihugu kugirango abakinnyi babashe kubona imikino myinshi ibafasha gutera imbere.
Mukamurenzi kandi nk’inzobere mu bijyanye n’ubukungu dore ko yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bukungu(Master’s Degree in Business)aramutse atowe azihutira gushaka abaterankunga n’abafatanyabikorwa kugirango ubushobozi bwa Federasiyo bwiyongere bibafashe kugera ku ntego biyemeje.

umukandida Mukamurenzi yemeza ko aramutse atowe azakora ibishoboka byose kugirango impano yazamutse idasubira inyuma,ibyo bakazabikora bakurikirana abakinnyi babarinda ibyatuma basubira inyuma cyangwa bakangirika bitewe n’impamvu zitandukanye..
Ku bwa Mukamurenzi nabo bafatanyije, bemeza ko volleyball itatera imbere igihe ntabatoza bahari, niyo mpamvu mubyo bashyize imbere harimo kongerera ubushobozi abatoza, abafite aho bahuriye n’umukino wa volleyball ndeste no kuzamura urwego rw’abakinnyi bakabasha gukina mu makipe akomeye yo hanze y’u Rwanda.
Mu byihutirwa kandi biteguye gukora igihe batorwa harimo gufasha ikipe y’igihugu kujya yitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga, ndetse n’ikipe y’igihugu mu byiciro byose ikabasha kwitabira amarushanwa yose ategurwa.
Mubyihariye yiteguye kuba yashyiramo imbaraga aramutse atowe harimo gushyira imbara mu miyoborere,kugira imikoranire n’inzego z’abikorera ndetse n’itangazamakuru mu kumenyekanisha uno mukino no kuwuteza imbere,gukemura ikibazo cy’ubushobozi,kongera ibikorwa remezo bikenerwa mu mukino wa Volleyball, kongerera ubushobozi abafite aho bahurira n’uyu mukino, kongera amakipe yitabira shampiyona ndetse no guteza imbere impano z’abakiri bato
Umukandida Mukamurenzi uretse kuba ari kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa FRVB asanzwe asobanukiwe uno mukino ndetse n’imiyoborere ya FRVB dore ko asanzwe ari umubitsi wayo.

Irindi banga rishobora kumufasha muri ano matora ni komite yifuza ko yamufasha , kuko igizwe n’abantu babaye muri uno mukino nka Ndayicyengurukiye Jean Luc wawukinnye aba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu,aba n’umutoza w’amakipe akomeye, siwe gusa kuko na bagenzi be bose banyuze muri uno mukino nk’abakinnyi ibi bikaba bishobora gutuma abasobanukiwe n’uyu mukino bamugirira ikizere kuko baba bifuza kuyoborwa n’umuntu usobanukiwe uno mukino
Mu buzima busanzwe kandi Mukamurezi Providence afite impamyabushobi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza(Master’s Degree in Business Administration, Specialist in international Trade &Customs),akaba yaratangiye gukina umukino wa Volleyball akiri muto yiga mu mashuri yisumbuye kugeza ubwo abaye umukinnyi ukomeye kuko yakinnye mu makipe atandukanye arimo les unis de Muhanga,Les Colombes, RRA VC ndetse yabaye n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu,uretse imirimo isanzwe akora muri FRVB ariko ni nawe ureberera ikipe ya RRA VC.
Ubwo twatunganyaga ino nkuru tukaba twamenye ko amatora yari ateganyijwe kuri uyu wa 27 werurwe 2021 yegejwe inyuma ho iminsi 15 kugirango hanozwe ibijyanye nuko amatora azagenda.ibijyanye n’imyanzuro yindi tuzakomeza kubibakurikiranira

