Kicukiro : Polisi iraburira abangiza ibikoresho byifashishwa mu gukora umuhanda Kigali – Bugesera

admin
2 Min Read

bi Polisi y’u Rwanda ibivuze nyuma y’aho mu rukerera rwa tariki ya 15 Kamena ifashe uwitwa Nsabimana Emmanuel w’imyaka 35, uyu yafatanwe litiro 35 za Mazutu ishyirwa mu mashini zikora umuhanda wa Kigali -Bugesera. Yafatiwe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga mu kagari ka Nunga.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie-Gorreti Umutesi avuga ko kugira ngo Nsabimana afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati  “Abaturage baduhaye amakuru ko hari bamwe mu bashoferi batwara imodoka za sosiyete ikora umuhanda uva mu karere ka Kicukiro ujya mu karere ka Bugesera. Aba bashoferi bavoma amavuta muri izo modoka bakayagurisha abaturage, abaturage baturangiye kwa Nsabimana abapolisi bagiye yo basangayo ziriya litiro 35 za Mazutu.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko atari ubwa mbere bivugwa ko hari ubujura bw’amavuta ya ziriya modoka ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa bakora uriya muhanda. Yaburiye abafite iyo ngeso kubireka kuko ibyo bakora bihanirwa n’amategeko kandi abazajya babifatirwamo bazajya bihanirwa.

Ati   “Dukunze kumva ko hari bamwe mu baturage biba ibikoresho byifashishwa mu kubaka uriya muhanda ariko  kubufatanye n’abaturage twatangiye ibikorwa byo gufata abakora ibyo byose bagashyikirizwa ubutabera.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yibukije abaturage abiba biriya bikoresho baba barimo kudindiza imirimo y’ibikorwaremezo Leta iba irimo kubagezaho.

Yakanguriye buri mu turage kujya atanga amakuru igihe cyose abonye abangiza ibikorwaremezo leta igenda igeza ku baturage.

Nsabimana Emmanuel yashyikirjwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gahanga kugira ngo hakorwe iperereza kuri buriya bujura.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *