Perezida Paul Kagame yashimishijwe n’intambwe Arsenal FC, Atletico Madrid, PSG na Bayern Munich Zifitanye ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda yateye yo kugera muri ½ cya UEFA Champions League, ayifuriza kuzakomeza no mu cyiciro gikurikira.
Iya makipe yabigezeho mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 14 -15 Mata 2026, nyuma y’uko zose zigeze muri 1/2 mu irushanwa rya UEFA Champions league .
Uyu mukino ukirangira Perezida Kagame yanyujije ubutumwa kuri X, avuga ko azakomeza kuyishyigikira no mu kindi cyiciro.
Ati: “Twishimiye cyane kubona abafatanyabikorwa batatu ba #VisitRwanda bageze muri 1/2 cya UEFA Champions League! Imikinire ya Atlético Madrid, Arsenal FC na Paris Saint-Germain FC yagaragaje ubudaheranwa, ubuhanga n’ubwitange, kandi dutegerezanyije amatsiko imikino iri imbere!.”
Amakipe y’umupira w’amaguru afitanye ubufatanye n’u Rwanda mu byerekeye kwamamaza ubukerarugendo yose yabonye itike yo gukina imikino ya ½ cya UEFA Champions League ayo ni Arsenal, PSG na Atletico Madrid.
Hari kandi na Bayern Munich ifatanya n’u Rwanda mu byerekeye iterambere ry’umupira w’amaguru.
Muri ½, Arsenal FC izahura na Atletico Madrid yakuyemo FC Barcelone naho Paris Saint Germain izakina na Bayern Munich yasezereye Real Madrid ku giteranyo cy’ibitego 6-4.