Home AmakuruAbarenga 90% by’Abanya-Kigali barifotoje kugira ngo bazahabwe eNdangamuntu

Abarenga 90% by’Abanya-Kigali barifotoje kugira ngo bazahabwe eNdangamuntu

by Igisabo News
0 comments

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abawutuye bangana na 98% biyandikishije bakanifotoza kugira ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabuhanga (eNdangamuntu), abasigaye bakazajya kwifotoreza aho iyi gahunda izakomereza.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwagaragaje ko “98% by’abatuye Kigali yacu bujuje imyirondoro baranifotoza.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bukomeza buvuga ko “Iyi gahunda muri Kigali yararangiye. Niba waracikanywe, uzagana aho izakomereza.”

Buvuga kandi ko guhera tariki 21 Mata 2026, iyi gahunda yo kuzuza imyirondoro no kwifotoza, izakomereza mu Turere twa Bugesera na Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu (NIDA/ National Identification Agency), Josephine Mukesha yatangaje ko abatuye umujyi wa Kigali bacikanywe n’iyi gahunda, bashobora kuzaja kwifotoreza mu bice izakomerezamo.

Yagize ati “Umubare w’abifotoza ukomeje kuzamuka nubwo turi kugana mu tundi Turere. Tukiri no mu Mujyi wa Kigali, twakomeje kubona abaturage baturutse mu Ntara y’Amajyepfo na bo baza kwiyandikisha.”

Mukesha avuga ko hatanzwe igihe cy’inyongera mu Mujyi wa Kigali, kuko umubare w’abitabiraga iyi gahunda wabanje kuba mucye.

Ati “Turashishikariza abaturage kugana amatsinda ashinzwe kwandika no kwifotoza azaba ari gukorera muri Bugesera, Ngoma na Kirehe.”

Umuyobozi Mukuru wa NIDA yavuze kandi ko abaturage bafite amakuru atari yo, bishobora gufata igihe kinini kugira ngo bajye kwiyandikisha no kwifotoza, ariko ko hari gukorwa ubukangurambaga bwafasha abantu kwirebera amakuru y’imyirondoro yabo mbere yo kujya kwifotoza, bakoresheje uburyo bwa telefone, aho bajya ahandikirwa ubutumwa bugufi bakandika ijambo ‘Amakuru’ na nimero y’irangamuntu yabo, ubundi bakohereza kuri 3 500.

Mu Mujyi wa Kigali, hari hashyizweho uburyo bwo gufasha abantu kubona uko biyandikisha no kwifotoza, aho byakorerwaga hagiye hagurwa, nko muri za gare bategeramo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho zigenda zihagarara, ndetse n’ahazwi nko mu Imbuga City Walk, kimwe n’ahandi hakunze guhurira abantu benshi.

You may also like

Leave a Comment