Home AmakuruKwibuka 32: Mu Cyunamo habonetse ibirego 47 by’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwibuka 32: Mu Cyunamo habonetse ibirego 47 by’Ingengabitekerezo ya Jenoside

by Igisabo News
0 comments

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwakiriye dosiye 47 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo, aho byagabanyutseho 38,1% ugeranyije n’iby’umwaka ushize wa 2025 aho rwari rwakiriye ibigera kuri 76.

Byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2026. Yagize ati: “Iyo twakira ibirego hari ibyo ubona bidatana n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyane icy’ivangura n’amacakubiri. Uyu mwaka byari ibirego bitanu mu mwaka ushize byari bitandatu byagabanyutse ku kigero cya 16,7%.”

Dr Murangira yatangaje ko abaketsweho bose muri ibyo byaha bagabanyutseho 27,2%, aho avuga ko muri ibyo byaha, icyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside ari cyo kiri ku isonga kuko habonetsemo ibyaha 22, bingana na 44.9%, guhakana Jenoside ni ibyaha 8 bingana na 16,3%.

Gupfobya Jenoside habonetse ibirego 7 bingana na 14.3%, guha ishingiro Jenoside ibirego 6, bingana na 12,2%, ingengabitekerezo ya Jenoside habonetse ibyaha 4 bingana na 8,2%, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside 2% n’icyaha cyo gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside bingana na 2%.

Intara y’Amajyepfo ni iyo iza ku isonga mu kugaragaramo ibyaha byinshi aho yagize 29%, iy’Iburasirazuba ifite 27%. Mu Turere 10, aka Gasabo ni ko kaza ku mwanya wa mbere n’ibirego bitanu, byihariye 10,6%,  Gatsibo, Nyanza  n’ibirego 4 muri buri Karere, Nyamagabe na Rubavu 3, Nyagatare, Nyamasheke na Nyaruguru habonetse ibirego bibiri muri buri Karere. 

Dr Murangira yavuze ko abakekwaho ibyo byaha bari mu kigero cy’imyaka 37 na 46, bari 15 bangana 28,3%, hagakurikiraho abafite 57 kuzamura bari 13, bingana na 24,5%, hakurikiraho abari mu cyiciro cy’urubyiruko bafite imyaka 27 na 36 bakaba bari 12, bihwanye na 22,6%.

Hari kandi abari mu myaka 17 kugera kuri 26 ni abantu 9 bangana 17%  n’icy’abafite imyaka 47  kugera kuri 56, hakaba harakiriwe ibirego by’abantu bane bingana na 7%.

Iyo urebye iyo mibare igaragaza ko ab’igitsina gabo ari bo benshi bakurikiranyweho ibyo byaha bangana na 88,7% ab’igitsina gore bakaba 11,3%. Abo barimo abize amashuri abanza bangana na 58,5% ari bo benshi bari 31.

Abatarize bangana na 32,1%, abize amashuri yisumbuye ni 1 bingana na 1,9%, abize kaminuza ni abantu 2 bangana na 3,8%, abize icyiciro cya 3 cya kaminuza (Masters) ni 1 bingana na 1,9% bangana n’abize amashuri y’imyuga.

You may also like

Leave a Comment