Abafite ubumuga barashima umushinga Dukore twigire

admin
3 Min Read

Abafite ubumuga bo mu turere dutandukanye tw’igihugu  barashima byimazeyo umushinga Dukore twigire wabakuye mu bwigunge kuri ubu bakaba bakataje mu Iterambere.

Abamugaye babitangaje mu gikorwa cyo gusoza ibikorwa by’uyu mushinga byari bimaze igihe cy’imyaka 4 byakorwaga binyuze mu Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ku nkunga y’umuryango Christian Blind Mission (CBM).

Aba bahamya ko binyuze mu masomo bahawe, kujya mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya byatumye hari icyo bigezaho ndetse bava mu bwigunge babgamo bitewe n’ubumenyi buke.

Bizumuremyi Japheth wo mu Karere ka Huye avuga ko n’ubwe yabashije kuva mu bwigunge bitewe n’uko yahawe amahirwe yo kwiga, kwizigama no gukora umushinga, aho ahamya ko umusaruro yakuye kuri ayo mahirwe yahawe nawe yiteguye kuwukoresha mu gufasha abandi cyangwa kubakorera ubuvugizi.

Ati: “ Uyu mushinga wamfashije kwitinyuka ndakora hamwe n’uburyo baje kudufasha mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, njyewe rero ku giti cyanjye ndashimira by’umwihariko abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa nka NUDOR na CBM, njye ndishimye nk’ufite ubumuga bw’uruhu.”

Uwamahirwe Antoinette wo mu Karere ka Rwamagana, agira ati: “NUDOR yamfashaje kujya mu matsinda y’abafite ubumuga, mpura n’abandi tukazajya twizigama tukanagurizanya, twiga imyuga, turahugurwa, ndashimira NUDOR na CBM, byose twabigezeho kuko badufashije kwiga iyo myuga.”,

Uwamahirwe akomeza vuga ko ubu afite icyo yimariye anamariye umuryango kuko nyuma y’uko arihirira abana,akabasha no kwitangira Mitiweli afasha n’umuryango we byatumye bakuru be bamwinubaga ubu bameranye neza.

Umuyobozi wa NUDOR, Dr. MUKARWEGO Beth Nasiforo, yemeza ko umusaruro ukomeye uyu mushinga usize ari uko abafite ubumuga batakiri guhezwa ngo bahishwe iyo mu bikari.

Ati: “ Ikidushimishije rero ni uko dushoje uyu mushinga dufite abantu benshi bamaze guhabwa amahugurwa muri TVET, ubungubu bari kwikorera, abandi bari muri ya matsinda nabo bari kwiteza imbere, batanga amafaranga, biguriza, kandi umwaka warangira bakanagabanda, umuntu akajya kwiteza imbere, akajya gukora igikorwa yifuje gukora uwo mwaka, atari afitiye ubushobozi, ariko itsinda rikaba rimuhaye ubwo bushobozi bwo kugera ku ntego ye.”

Dr. MUKARWEGO Beth Nasiforo Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR)

Uyu mushinga DUKORE TWIGIRE wari umaze imyaka 4 ushyirwa mu bikorwa n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ku nkunga y’umuryango Christian Blind Mission (CBM),ukaba warashojwe abagenerwa bikorwa bemeza ko wabakuye mu bwigunge ukabongerea ubumenyi ku rwego rushimishije.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *