Home AmakuruIBTC Kigali ishyigikiye ko gahunda z’ikoranabuhanga na Tekinike zakwigishwa mu Kinyarwanda

IBTC Kigali ishyigikiye ko gahunda z’ikoranabuhanga na Tekinike zakwigishwa mu Kinyarwanda

by admin
0 comments

Umuyobozi mukuru wa IBTC Kigali ikigo kizobereye mu gutanga serivisi z’Ikoranabuhanga dore ko gifite n’ishuri ryigisha ibigendanye no gukora no gutunganya amashusho na filime n’ibindi, Jilly Jean Claude Uwizeyimana, avuga ko igihe kigeze kugira ngo inyigisho zigishwa Abanyafurika n’abanyarwanda muri rusange zijye zitangwa mu rurimi rwabo kavukire  ku uburyo ibyo mu ndimi z’amahanga byajya biza  ari Inyongera.

Umuyobozi wa IBTC Jilly Jean Claude Uwizeyimana,

Ibi ni bimwe mu byo Bwana Uwizeyimana yatangarije Itangazamakuru ubwo yitabiraga Igikorwa cyo guhemba Kaminuza ya Kampala “Kampala Universty” kuwa 05 Ugushyingo 2025, Kaminuza yashimirwaga uburyo yateje imbere Uburezi mu kiswe The Africa Academia Conference and Awards, maze ashimangira ko ntaho bibujijwe ko banyarwanda n’abandi banyafurika bakwiga bakoresheje  ururimi rwabo kavukire kugira ngo baruheshe agaciro kurushaho.

Avuga ko bitumvikana na gato uburyo umwana wiga gukanika imodoka atangira abwirwa amazina y’ibyuma, uko bakuramo ipine cyangwa se basubiza icyuma mu mwanya wacyo mu ndimi z’amahanga, mu gihe nyamara iyo modoka akora ari iy’umunyarwanda unakoresha imihanda yo mucyaro hategereye n’Umujyi.

Agira ati “ aho twari duteraniye hano twifuje ko hashakwa uburyo Abayobozi bacu bo muri Afurika, Abahanga, Abashakashatsi, bakwicara bagatekereza ku kintu cyatuma Abanyafurika barushaho kubumbatira ururimi  n’umuco byabo, ibyo cyakora byakorwa  gahoro gahoro cyane ko impinduka zigorana ariko byibura mu bihe bitaha ababyiruka n’abavuka bacu bakazisanga byibura biga mu ndimi kavukire zabo, izo mu mahanga zikaza ari inyongera zibafasha kujya mu bihugu bya kure bifuza.

Jilly Jean Claude Uwizeyimana, uyobora IBTC ubwo yari mu gikorwa cya The Africa Academia Conference and Awards

Bwana Uwizeyimana, avuga ko ntawe uyobewe uburyo indimi z’amahanga zibera umuzigo abana mu mashuri, ugasanga batsindwa bitewe ahanini no kwiga murizo ndimi batumva neza, mu gihe nyamara aramutse yize mu rurimi rwe, icyongereza cyangwa se Igifaransa bakabyiga nk’uko byigishwa nko muyandi mashuri yigenga yigisha indimi nta cyamubuza kuzimenya.

Ku urundi ruhande avuga ko bitumvikana uburyo imibare, Ubumenyi amateka n’andi masomo  bidashyirwa mu ndimi z’ibihugu ababyiga bakomokamo, agahamya adashidikanya ko igihe cyose abayobozi n’abahanga mu biyiciro bitandukanye bazabijyaho impaka bigashyirwa mu bikorwa,  ari igikorwa gikomeye kizaba gikorewe abenegihugu bo  mu bihugu byari byaramaze kumva ko utize mu ndimi z’ababakoloni ko nta bwenge bashobora kugira.

Avuga ko mu kigo abereye Umuyobozi, bamaze gutera intambwe yo gushyira Porogaramu z’amasomo yose mu kiyarwanda, ku buryo nko kwiga ibice byose bigize Camera  byashyizwe mu Kinyarwanda ku uburyo winjiye muri Porogarame ya Telefoni, ushobora kubikurikirana byose nkaho uri mu ishuri, ubushakashatsi bukaba bukomeje.

IBTC Kigali ni Ishuri rikomeje gukataza mu ikoranabuhanga cyane cyane mu kwigisha urubyiruko rutandukanye, uburyo bwo gutunganya za Filime mu buryo bugezweho,

Abiga muri IBTC barwanirwa n’ibigo biba bikeneye abakozi

Amakuru avuga ko abarangiza muri iri shuri rimaze kuba Icyitegererezo mu Rwanda no mu karere muri rusange basamirwa hejuru n’ibigo by’ikoranabuhanga yaba ibya leta n’iby’abikorera, kugira ngo ba nyiri ukubaha akazi basangizwe ku umusaruro n’ubwenge buba bumaze kurahurwa n’abasore n’Inkumi muri IBTC.

Amwe mu masomo atangirwa muri icyo kigo ni kubaka Imbuga za interineti, Graphic Design , gufata no gutunganya amashusho n’amafoto  n’ibindi.

You may also like

Leave a Comment