Home AmakuruGishwati: Abacukuzi b’amabuye y’Agaciro barashima  Perezida Kagame

Gishwati: Abacukuzi b’amabuye y’Agaciro barashima  Perezida Kagame

by admin
0 comments

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro bakorera mu ishyamba rya Gishwati mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko bishimira intambwe bamaze kugeraho mu Iterambere mu buryo butandukanye, ibyo bagezeho bagashima  umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ko ari we babikesha nta wundi cyane ko yabahaye Umutekano usesuye.

Aba bacukuzi bishimira ibyiza bagejejweho na Perezida Paul Kagame, ni Abagabo n’abagore bakora muri Kampani ya Prime Resources Mining Company, ihereye mu ishyamba rya Gishwati, bakishimia bavuga ko ryari ishyamba ryarangwagamo n’abanyarugomo n’abahebyi biba umusaruro w’amabuye, ariko kino gihe kubera ingabo na Polisi bakaba bakora akazi kabo bisanzuye, bakabona umusaruro bifuza kandi bakagurirwa neza ku giciro nyacyo na Kampani yabo.

Ishyamba rya Gishwati ricukurwamo amabuye y’agaciro atandukanye

Byukusenge Jean umaze imyaka 16 mu kazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, avuga ko atarajya muri kariya kazi nta kintu yagiraga ariko ubu ngo yubatse inzu ye bwite abamo n’umuryango, yaguze amatungo aroroye babona Amata buri munsi, byose babikesha Ubuyobozi bwiza uri ku isonga akaba Perezida Kagame ngo ukunda abaturage be igihe cyose.

Agira ati” Muri rusange ubuzima hano buragenda kuko niho dukura umugati n’ibindi byose bidufasha kwiteza imbere, abana barya neza kandi bakiga uko bikwiriye, n’Iterambere riraza tukajyana naryo ntidusigara inyuma.”

Avuga ko akazi akora ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kamuhinduriye ubuzima cyane, akaba atari afite aho atura kino gihe akaba atuye neza we n’umuryango we abikesha akazi yahawe na Kampani yabo irangwa n’abayobozi bafata neza abakozi babo.

Byukusenge Jean umaze imyaka 16 mu kazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ashima Perezida Kagame kubera umutekano u Rwanda rufite

Ku rundi ruhande ashima cyane Perezida Kagame agira, agira ati” Turashima Leta y’ubumwe kubera ko yaduhaye umutekano, iyo tutawugira  ntituba turi gucukura aya mabuye. Muzadushimirire Paul Kagame Umubyeyi wacu. Mu mubwire ko akazi dukora hano tukishimiye kandi ko kadufashije kugera kuri byinshi no ku iterambere twifuza  tubifashijwemo no kugira ubuyobozi bwiza.”

Mukandayisenga Josephine ni umugore ufite abana batatu,avuga ko ubucukuzi bw’amabuye bwatumye yiteza imbere abifashijwe mo no kugenda yizigama muri SACCO, bikaba byaramufashije nawe kwiyubakira inzu, agasaba abagore bagenzi be kutitinya bakaza mu kazi ku ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko hahishemo ubukungu bwinshi.

Agira ati” Naragerageje niyubakira inzu y’imiryango  ibiri n’amabati ubu nteganya kuyikinga nkashyira mo ubucuruzi nanjye nkakomeza kwiteza imbere ariyo mpamvu nsaba abagore bagenzi banjye kuza tugafatanya tukiteza imbere kurushaho.’

Kimwe na mugenzi we w’Umugabo ashima Nyakubahwa Paul kagame, agira,

Ati” Turashimira Perezida wacu kuba yaratwakiriye nk’abagore tugatinyuka tugakora akazi k’imbaraga nk’aka. Cyera twaritinyaga tuvuga ko ntawakwirirwa mu bagabo, none ubu turatinyuka  tugakora tutikanga ko hari uwaduhohotera kuko u Rwanda rwacu ari umutekano, kandi abagore twahawe ijambo.

Mukandayisenga Josephine ashimira cyane Perezida Kagame udahwema guteza imbere umugore

Kampani Prime Resources Mining Company ikorera Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Gishwati ni imwe mu ma kampani akora neza kandi yafashije guteza imbere abo ikoresha nk’uko ubwabo babyivugira.

Ubuyobozi bwayo buvuga ko bukora bwisunze Amabwiriza agenga Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda harimo kuzamura agace bakoreramo, kurengera ibidukikije n’ibindi.

Imibare igaragaza ko kugeza mu kwakira 2025 abakora muri akazi ku ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bari bageze ku bihumbi 92.

ikindi ni uko uru rwego rw’ubucukuzi rugaragara nka rumwe mu zirimo gutanga akazi,  cyane ku urubyiruko. Muri uyu mwaka wa 2025 hakaba haratanzwe imirimo igera ku bihumbi 11.

 

You may also like

Leave a Comment