Kuri iki cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, muri Mundi Center hateganyijwe igitaramo gikomeye kizahuriramo abahanzi bamaze kugira amazina aremewe mu Rwanda no mu karere barimo Davis D, Kirikou Akili, Bushali, Yampano, Ross Kana, Diez Dola, Alto n’abavanzi b’umuziki nka Dj Brianna na mugenzi we Dj Drizzy.
Ni igitaramo cyiswe ‘Let’s Celebrate’ kizajya kiba ngarukakwezi nk’uko byemejwe n’abagiteguye kuri iyi nshuro kikazabera ahazwi nka Mundi Center (Rwandex).
‘Let’s Celebrate’ ni igitaramo cyateguwe na Kigali Protocol kikaba cyaratewe inkunga n’uruganda rwa ‘Be One Gin’.
Abateguye iki gitaramo mu kiganiro n’itangazamakuru bemeje ko kizajya kiba ngarukakwezi kandi kikazajya cyibanda mu bahanzi bazaba bagezweho by’umwihariko mu Rwanda ariko batibagiwe nabo mu Karere.
Ibi ni byatangajwe n’uhagarariye Kigali Protocol, Umukundwa Josue imbere y’itangazamakuru.
Ati “Igitaramo cya Let’s Celebrate kigiye kuba ku nshuro ya mbere, turishimira ko dutangiye turikumwe n’abahanzi bafite amazina nk’uko mu bibona, iyi ni intangiriro kuko igitaramo ubusanzwe kizajya kiba ngarukakwezi, aho tuzajya twibanda mu bahanzi bagezweho hano mu Rwanda ariko kandi tutibagiwe n’abo mu baturanyi nk’uko mwabonye Kirikou Akili turikumwe hano”.
Josue yafashe umwanya ashimira ‘Be One Gin’ batangiranye urugendo muri ibi bitaramo.
Ati “Turishimira, umufatanyabikorwa wacu ariwe ‘Be One Gin’ kuba yarafashe iya mbere igatera inkunga iki gitaramo turizera ko muri byose turikumwe kandi barakoze.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe iyamamazabikorwa muri Be One Gin, Rugwiro Gaella yavuze ko bishimiye gutera inkunga iki gitaramo ‘Let’s Celebrate’, ndetse ko bazakomeza kugendana urugendo nabo mu gufasha Abanyarwanda guhora bishima n’abahanzi bakunda.
Umuhanzi Kirikou Akili guturuka mu gihugu cy’u Burundi ugezweho mu ndirimbo ‘Aha nihe?’ ni umwe mu bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo ‘Let’s Celebrate’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere.
Ku ruhande rwe Kirikou avuga ko atewe ishema no kuba agiye gutaramira Abanyarwanda ku nshuro ye ya mbere kandi ko yiteguye gutanga ibyo afite byose akazashimisha abazaba bitabiriye icyo gitaramo.
Ni mugihe Davis D nawe yemeje ko yiteguye gushimisha abazitabira iki gitaramo by’umwihariko yitsa ku bakobwa bamukunda ko azabaha ibyo iteka bamukundira.
Ku ruhande rwa Bushali nawe yemeje ko yiteguye gutaramana n’abakunzi b’injyana ya KinyaTrap kandi nk’uko bamuzi aho yiteguye gutanga ibyishimo.
Umuhanzi Yampano we yavuze ko yishimiye kuba agiye gutaramira muri iki gitaramo, ahamagarira abakunzi be bakunze imiziki ye kuzaza ari benshi bagataramana kuko nawe yiteguye kuzabashimisha.
Abavangamiziki barimo Dj Brianna na Dj Drizzy bari mu basururutsa abazitabira igitaramo bemeje ko nabo biteguye neza kandi ko bakora ibishoboka byose abacyitabiriye bakazanyurwa.
Igitaramo ‘Let’s Celebrate’ giteganyijwe kuba ku Cyumweru ahazwi nka Mundi Center kizatangira hakiri kare ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba.
Kwinjira muri iki gitaramo usabwa kugura itike yawe hakiri kare dore ko ibiciro biri hasi kuko ku munsi w’igitaramo ibiciro biziyongera, aho iya make igura 7500 Frw ahasanzwe, VIP ikaba igura ibihumbi 10 Frw, naho VVIP igura ibihumbi 20 Frw.




NGIRINSHUTI Christian