Ikigo cy’igihugu cy’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera RFI, kiri gukora ubukangurambaga mu gihugu hose bugamije gusobanurira abayobozi bo mu nzego zitandukanye, serivise zitangwa n’icyo kigo, abahugurwa bagasabwa kubigeza kubo bahagarariye.
Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Nyagatare kuwa 22 Nzeri, bufite insanganyamatsiko igira Iti “SOBANUKIRWA RFI” COMPAIGN 2025.
Ni gahunda igamije ahanini kwegera abagenerwabikorwa, bakenera gukoresha ibimenyetso bya gihanga kenshi, haba mu nkiko, igihe umuntu yaba yitabye Imana n’ibindi.
Ageza ijambo kubitabiriye ibiganiro by’ubukangurambaga bo mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa 25 Nzeri 2025, Umuyobozi wa RFI, Bwana Karangwa Charles, avuga ko ubukangurambaga barimo bugamije kwegera abaturage no kubasobanurira mu buryo burambuye uburenganzira bafite n’ibikorwa icyo kigo cyaje kubakemurira byagoraga, nko mu nkiko n’ahandi hose byabaga ngombwa ko bakenera serivise zigendanye n’ibimenyetso.
Akavuga ko muri kino gihe ibibazo bagiraga byamaze kubonerwa umuti nyuma y’aho Leta ishyiriyeho ikigo k’ibishinzwe.

Agira ati “Iki ni igikorwa twateguye neza.Turizera tudashidikanya ko nta kabuza kizasozwa, abatugana babashije gusobanukirwa n’ibyo dukora cyane ko buriya hari abari bazi ko dupima DNA gusa n’imibiri y’abitabye Imana gusa, mugihe nyamara dufite serivise zirenga 15 tugomba kugeza ku bantu, serivise zigendanye n’ibyo bifuza gukemurirwa. Ibyo byose rero turi kubiganiraho n’abayobozi batandukanye bo mu Turere tw’igihugu, kugirango nabo bazabisobanurire abo bahagarariye nko mu gihe habayeho inteko z’abaturage, ku bigo by’amashuri ku bayobozi b’ibigo, kugira ngo hatazagira ucikanwa n’umwe na serivise dutanga kandi zagombaga kumurengera.”
Bwana Karangwa Charles avuga ko ikigo ahagarariye, cyashyizweho muri 2018 kikaba cyari no muri gahunda ya NST1 y’imyaka itanu, yari igamije kugeza no kwegereza abaturage serivise zose bifuza, zirimo n’igendanye n’ibimenyetso byifashishwa mu butabera, ibi bikaba byarakorerwaga muri Polisi y’Igihugu mu ishami rya CID, aho rero hashingiwe RIB isimbuye CID, biba ngombwa ko hashyirwaho n’ikigo kihariye RFI, kikaba gikomeje gukora inshingano cyashyiriweho ku buryo buri mwaka hakirwa abasaga ibihumbi 30 by’ababagana kandi bose bakanyurwa na serivise bahabwa.
Ku rundi ruhande avuga ko muri serivise batanga, hatarimo ibigendanye n’ibimenyetso gusa, ko banatanga amahugurwa mu Rwanda no mu mahanga, bakaba bakorana n’ibihugu birenga 49 byo ku Isi.
Avuga ko bitewe no kuganwa na benshi bakeneye serivise, nabyo biri mu bibafasha kugenda bunguka ibitekerezo n’ubumenyi bw’ibyo bakora bigameje kunoza serivise, ari nayo mpamvu bamaze kugeza kuri serivise zirenga 15 batanga.

Ku kibazo cy’uko serivise zitangwa na RFI zishobora kuba zihenze Bwana Karangwa, avuga ko ibiciro nk’ibya DNA cyangwa ibindi, ngo biri hasi cyane ugereranyije, bitewe n’uburyo Leta y’u Rwanda ishyiramo nkunganire, nk’ikizamini kishyurwa ibihumbi 80 kikaba cyakagombye gutangwaho miliyoni 2, ariko kubera kugira igihugu gikunda abaturage bacyo hagatangwa make kuri serivise mugihe, abanyamahanga bishyura yose 100%.
Abaturage bagiye kwegerezwa serivise za RFI hafi yabo
Muri ubu bukangurambaga buri gukorwa mu gihugu hose, Umuyobozi Mukuru wa RFI, avuga ko basanze byaba byiza ko basanga abaturage hafi yabo, cyane ko bari barakomeje kubisaba bagaragaza ko kuva mu Ntara uza i Kigali bigoranye, ari yo mpamvu nko mu Ntara y’Iburasirazuba hazashyirwa amashami 3 ariyo: mu Karere ka Kirehe, Nyagatare na Rwamagana.
Mu Ntara y’Amajyepfo, ishami rizashyirwa i Huye, mu Majyaruguru ni i Musanze, mugihe mu Ntara y’i Burengerazuba ari Mu Karere ka Rubavu na Rusizi.
Uretse kandi ayo mashami yo mu Turere, avuga ko hari n’andi yihariye nko ku kibiga cy’indege cya Kigali n’irizashyirwa ku cya Bugesera.
Abahugurwa bagezwaho mu buryo burambuye, Amavu n’amavuko y’ishingwa ry’ikigo RFI, serivise zihatangirwa, ubufatanye n’ibindi bigo mpuzamahanga, n’ibindi.
Abari bahagaraiye abandi mu karere ka Ngoma, bavuga ko banyuzwe n’ibiganirro bahawe, bityo bafata ingamba zo kujya kubisangiza abandi.
Murindabigwi Marchiad ni Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza rya Kabahushi avuga ko yungutse byinshi mu byo bahawe, bityo nk’umuntu urera abana barimo n’abangavuga bageze mu gihe cyo kuba bashobora gufatwa ku ngufu agiye, gufata iya mbere mu kubamenyesha uburenganzira bafite, igihe cyose baramuka bahuye n’ihohoterwa ryabasa gutanga ibimenyetso by’abahanga mu butabera.

Ikigo cy’iighugu cy’ibimenyetso by’abahanga byifashishwa mu butabera RFI kimaze imyaka igera kuri irindwi gishinzwe.
Ubyobozi bwacyo buvuga ko hamaze kugerwaho byinshi byo kwishimirwa, harimo gufasha abanyarwanda barindaga kujyana ibizamini byabo mu mahanga bagatereza igihe, hakabamo kandi no kuba bafite abakozi b’abahanga bihagije ku buryo biba ngombwa ko biyambazwa kujya gusangiza ubumenyi n’ubunararibonye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Mu rwego rwo kwagura serivise zitangwa, mu minsi mike RFI ikazatangira gupima n’uturemangingo ndangasano DNA tw’inyamaswa n’ibimera.




E. Niyonkuru