Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) cyatangaje ko kigiye gufungura amashami hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kwegereza Abanyarwanda serivisi no kongerera imbaraga uburyo ibimenyetso fatizo byifashishwa mu butabera bibikwa kandi bikitabwaho neza.
Ibi byatangajwe ku itariki ya 22 Nzeri 2025 mu Karere ka Nyagatare, mu bukangurambaga bwiswe “Sobanukirwa RFI” bugamije gusobanurira abayobozi n’inzego z’ibanze serivisi z’iki kigo ndetse n’uruhare rwabo mu gufasha abaturage kubona serivisi zacyo no kubungabunga ibimenyetso.
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko mu rwego rwo gushyira umuturage ku isonga no kugabanya ingendo ndende, hagiye gufungurwa amashami umunani mu Ntara zitandukanye.
“Mu rwego rw’igenamigambi rya Leta ry’imyaka itanu, twahawe inshingano zo gushinga amashami mu turere dutandukanye kugira ngo abaturage n’abafatanyabikorwa nka RIB batangirwe serivisi hafi. Bizadufasha kwirinda ko ibimenyetso bifatirwaga kure byatinda cyangwa bikangirika mbere yo kugezwa iwacu,” Dr. Karangwa yasobanuye.
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko mu rwego rwo gushyira umuturage ku isonga no kugabanya ingendo ndende, hagiye gufungurwa amashami umunani mu Ntara zitandukanye.Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko mu rwego rwo gushyira umuturage ku isonga no kugabanya ingendo ndende, hagiye gufungurwa amashami umunani mu Ntara zitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko mu rwego rwo gushyira umuturage ku isonga no kugabanya ingendo ndende, hagiye gufungurwa amashami umunani mu Ntara zitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, avuga ko iyi gahunda iri mu rwego rwo korohereza abaturage.
Amashami mashya azashyirwa i Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze. Rusizi izagira amashami abiri arimo irya Gihundwe, hakiyongeraho andi mashami abiri ku bibuga by’indege bya Kanombe na Bugesera.
Abaturage n’abayobozi bo muri Nyagatare bashimye iki gikorwa. Pasitori Simarinka Sam yagize ati: “Kugira ishami hano bizafasha cyane abaturage basigaye bajyaga gushaka serivisi i Kigali. Hari n’abataramenyaga ibyo RFI ikora, ariko ubu benshi bazabimenya kandi bibegere.”
Nawe Ruhumuriza Benjamin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karushuga mu Murenge wa Rwimiyaga, yavuze ko bizafasha kurinda ibimenyetso byajyaga bisibangana. Ati: “Ubu bazajya babitahura vuba, bikemure ibibazo byihuse.”
Uretse kwegereza abaturage bo mu Rwanda serivisi, RFI imaze no gusabwa n’ibihugu 12 byo muri Afurika gukorera ku butaka bwabyo, mu rwego rwo gufasha abaturage babyo kubona serivisi za forensic mu buryo buboroheye kandi bwihuse.

