Abarundi Rukundo Abdul Rahman “PaPlay” n’umunyezamu Ndikuriyo Patient batandukanye na Rayon Sports ku bwumvikane nyuma yo gusesa amasezerano.
Ni inkuru yemejwe na Rayon Sports ubwayo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yavuze ko kubwumvikane yatandukanye n’aba bakinnyi bari bamaze umwaka bayikinira aho bari bayisigajemo undi umwe.
Rukundo Abdul Rahman na Ndikuriyo Patient bombi bageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2024 bavuye mu Amavaju FC.