Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza nyuma y’uko agaragaje ko ashaka kunganirwa mu mategeko n’umunyamategeko uvuye muri Kenya, ubushinjacyaha bukagaragaza ko izo nzitizi zigamije gutinza urubanza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nyakanga 2025 ni bwo urubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza rwari rutangiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Ingabire Victoire Umuhoza uburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, akurikiranyweho icyaha cyo kugira uruhare mu guhugura no gushyigikira itsinda ryari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’Igihugu binyuze mu guteza imyigaragambyo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ingabire Victoire ku wa 19 Kamena 2025, nyuma y’icyemezo cyafashwe cyo kumukurikirana, nyuma y’aho urukiko rutanyuzwe n’ibisobanuro yatanze ku ruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi.

Ingabire Victoire Umuhoza yatangiye asaba ko Umunyakenya ashaka ko amwunganira, urukiko rwamworohereza akaza kumuburanira kuko Me Gatera Gashabana we yunganira abaregwa mu rubanza rw’abantu 9 na we wiyongereyeho akaba ubu ari uwa 10. Yavuze ko uwo munyakenya yakoroherezwa kuza mu Rwanda akaba ari we umwunganira, abifashijwemo n’Urugaga rw’Abavoka.
Perezida w’Urukiko yabajije niba atarabonye umwanya wo kumumenyesha kugira ngo ashobore kumwunganira. Ingabire Victoire Umuhoza avuga ko ikibazo ari ukwemererwa kuza no kumuha uburenganzira bwo kuza kuburana mu Rwanda, ibyo kandi ngo byakorwa n’Urugaga rw’Abavoka.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwavuze ko nta bubasha rufite rwo kwinjira mu mikorere y’Urugaga rw’Abavoka. Indi mpamvu yatanzwe ni iy’uko uregwa aba agomba kubona umwanzuro wo kwiregura mu minsi 5 ariko yawuhawe ku wa 6. Bityo agasaba ko yafashwa kubona umwanzuro akawusoma.
Me Gashabana yafashwe umwanya wo kunganira Ingabire Victoire, yerekana ko Kenya ari igihugu kiri mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Yisunze ingingo y’amategeko yavuze ko yemerera abavoka baba bavuye mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kunganira abakiriya bo muri ibyo bihugu.

Me Gatera Gashabana avuga kandi ko iyo agiye kureba umukiriya we, RIB isigarana mudasobwa na Telefoni bigatuma badashobora gutegura urubanza.
Mu rwego rwo kudatinza urubanza mu nyungu z’ubutabera, Perezida w’Inteko iburanisha yanzuye ko iburanisha rizakomeza ku wa Kane tariki 15 Nyakanga.
Noel MPOREBUKE


