Mu gihe uzwi nka Bishop Gafaranga yazaga kuburana ubujurije ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo aherutse gukatirwa, Umugore wa Bishop Gafaranga yarize arahogora nyuma yo gusohorwa mu rubanza ruregwamo umugabo we, witabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kugira ngo aburane ubujurire ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, rwari rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Bishop Gafaranga yaburanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Nyakanga 2025, asohoka mu rukiko afite akanyamuneza ndetse ari kumwenyura, abwira abanyamakuru ati:”Meze neza nimumfotore vuba vuba.”

Bishop Gafaranga kandi yanagize umwanya wo gusuhuza abanyamakuru bari aho, mbere yo gusubira mu modoka yamuzanye ku rukiko.
Nk’uko ubushize byari byagenze , Gafaranga yaburaniye mu muhezo, aho yari afite umunyamategeko mushya, ari we Bayisabe Irené.
Nubwo Gafaranga yasohotse mu rukiko ubona afite akanyamuneza, umugore we, Annette Murava, yahuye n’uruva gusenya. Murava ntiyaje wenyine kuko yari anahetse umwana mu mugongo.
Annette Murava kandi yari yitwaje umuzingo w’impapuro zo kwa muganga, zerekana ko nta gahinda gakabije yigeze agira.
Ni inyandiko zagombaga kuvuguruza ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo yakorewe n’umugabo we byamuteye agahinda gakabije.

Icyakora akigera mu rukiko, yamenyeshejwe ko adakenewe mu rubanza ahita asohorwa. Murava yageze hanze y’urukiko bimwanga mu nda, kwifata biranga yicara hasi ararira arahogora.
Aho azanzamukiye, yahagurutse aragenda ariko yashyize akaboko ku gahanga ke, ubona rwose yashobowe.
Nyuma y’umwanya baburana mu muhezo, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro warwo ku wa 11 Nyakanga 2025.
Gafaranga ashinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.
Noel MPOREBUKE
