Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana, mu mirenge ya Musha na Mwulire, bavuga ko nubwo basobanukiwe akamaro ko gukoresha agakingirizo mu kwirinda Virusi itera SIDA, kubona agakingirizo bigoye ndetse iyo bwije igiciro cyako kikuba kabiri, bakaba bifuza ko bakegerezwa utwo dukingirizo kugera ku rwego rw’Amasibo kandi tugatangwa ku buntu, kugira ngo twunganire gahunda bagize intego yo kwisiramuza ku bagabo.
Ni mu gihe inzego z’ubuzima zivuga ko mu gihe gushyiraho ahantu hihariye bakura udukingirizo mu buryo bworoshye kandu ku buntu, bakwiye kugana abajyanama b’ubuzima ndetse n’ibigo nderabuzima bibegereye bagahabwa udukingirizo ku buntu.
Umwe yagize ati: “Ubuyobozi bwongere udukingirizo, kwa kundi umuntu aba amaze gusinda wakwaka agakingirizo ugasanga karahenze.”
Undi ati: “Ushobora nko kuva mu kazi wenda nta n’amafaranga ufite bikaba ngombwa ko ugwa muri icyo cyaha, icyo dusaba Leta y’u Rwanda ni uko badushyirira udukingirizo ku gasantire ku kabari bakajya badufatira Ubuntu.”
Dr. Ikuzo Basil, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya SIDA muri RBC, avuga ko mu ngamba zikomatanyije zo gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA hari kongerwa ubukangurambaga ku rubyiruko ku buryo bwo kubasobanurira uko bashobora kubona udukingirizo mu buryo bworoshye, ndetse no kwisiramuza, kuko bigabanya ibyago byo kwandura virusi itera sida.

Yagize ati: “Ubusanzwe udukingirizo twegerejwe abaturage nko ku bigo nderabuzima, aho wajya hose wahabonera agakingirizo kandi ukakabonera ku buntu, ubwo ni bumwe mu buryo ushobora kubona agakingirizo kandi bikoroheye utiriwe ukagura, ariko nanone ku bavuga ko ubukingirizo buhenze, yego hari ubugiye buhenze bitewe n’ubwoko n’uko bukoze,…ariko icyo nacyo twagikozeho kuko hamwe n’abafatanyabikorwa hari udukingirizo ushobora gusanga tugura hagati y’amafaranga 150frw n’amafaranga 500frw ushobora gusanga mu mabutike asanzwe, nanone hari ubukingirizo ushobora gusanga ku bajyanama b’ubuzima babufite babukuye ku bigo nderabuzima, naho ushobora kuhabona agakingirizo.”
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuba igitsina gabo gisiramuye bigabanya ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA ku kigero cya 60%, gusa ibi bikaba bidasobanuye ko bikuraho kwandura 100%.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC yo mu mwaka w’2022-2023 igaragaza ko abantu 309,822 aribo bayobotse gahunda yo kwisiramuza.
Iyi mibare kandi igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda hinjira nibura miliyoni 30 z’udukingirizo, ibi bikaba biri muri gahunda yo gukumira no kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.


