Amakuru aturuka mu murenge wa Niboyi, Akagari ka Niboyi, Umudugudu wa Tare, Akarere ka Kicukiro munsi gato y’ahahoze hagurishirizwa imodoka n’icyahoze cyitwa Tom Transfer, ni avuga ko hamaze ukwezi kurenga hafunguwe Stock, snshya y’inzoga za Amstel zituruka mu gihugu cy’abaturanyi cy’i Burundi zinjiye mu buryo bwa Forode na Magendu hakaba hahimbwa ibyangombwa by’uko zinjiye mu buryo bwemewe kugira ngo bene zo badafatirwa ibihano.
Amakuru akomeza avuga ko izo nzoga zo mu bwoko bwa Amstel Bock zinjira ziciye mu nzira zitemewe ziva mu gihugu cy’I Burundi, zigashyikirizwa abagomba kuzigeza ku muhanda uca mu murenge wa Rweru hafi y’ahatujwe abirukanywe mu gihugu cya Tanzaniya mu minsi yashize.
Bavuga ko izo Amstel Boock zikurwa I Burundi zigacishwa mu bibaya bya Nyabarongo hagati y’Umurenge wa Mwogo n’uwa Nyamata, maze zikambukishwa bazerekeza mu murenge wa Masaka, kugeza ubwo zigejejejwe mu murenge wa Niboye ahari Sitoki yazo ku mugaragaro munsi y’ibiro by’Umurenge n’Akagari kandi ngo buri minsi itatu zirambutswa zikagezwa ahabigenewe.

Amakuru yizewe ikinyamakuru Igisabo gikesha abaturanyi baho iyo Stoki ihereye munsi y’ibiro by’Umurenge, avuga ko inzoga ziza mu ma saa cyenda z’ijoro zizanywe na Kamyoneti, abazipakurura bakabikora mu minota itarenze itanu kuko baba bategujwe zikiri mu nzira ziza.
Uwatanze amakuru avuga ko nyiri iyo Sitoki amaze ukwezi n’igice atangiye iyo forode ya Amstel aho azivanga n’inzoga zo mu Rwandamu buryo bwo kujijisha.
Agira ati “ni Amastel Bock zengerwa mu Burundi umuntu yagize Business mu buryo bwa Forode igaziye imwe igura arenga ibihumbi 35000 Frw, hanyuma bazicuruza mu tubari bakayitangira 2500 Frw n’ubwo hari bamwe bazirangura bikandagira batinya ko Rwanda Revenu yazibafatana.
Uyu mutangabuhamya ujya unabafasha kuzipakurura mu gicuku wasabye kutavuga imyirondoro ye avuga ko , nyiri ugucuruza izi nzoga za Forode ashobora kuba abiziranyeho n’ubuyobozi bw’umurenge wa Niboyi, bikagaragazwa n’uburyo Sitoki yubatse munsi y’umurenge ariko ntibazwe aho izo nzoga bazikura kandi imipaka ihuza u Rwanda n’u Burund imaze igihe barayifunze.
Aha niho bene gutanga amakuru bavuga ko bitumvikana uburyo indagara n’Imikeke byaba byarahagaritswe hagakomorerwa Inzoga arizo zihenze zinasaba ibyangombwa byo kwambukira ku umupaka.
Ikinyamakuru igisabo cyagerageje kenshi gushaka kuvugana na nyiri iyo stoki ya Amstel Bock ngo agire icyo avuga ku makuru avuga ko ari Forode, ariko umukozi we Emile NDABITUYIMANA, avuga ko adashobora gutanga telefoni ze.
Agira ati : Boss yatubujije gutanga Telefoni ye nimusige iyanyu azabahamagara.”
N’ubwo umunyamakuru yasizeTelefoni ye igihe cyahise cyabaye kinini atarahamagarwa, Emile we akavuga ko yari azi ko twahamagawe.
Uyu Emile akavuga ko izo nzoga zirangurwa I Gahanga
Andi makuru twamenye ni uko nyiri Sitoki atajya aboneka na gato, ingendo zose akaba yarazihariye kujya kurangura izo Amstel I Burundi no kuzinjiza mu buryo bwa Magendu.
Abatanga amakuru bavuga ko ikigaragaza ko izo za Amstel Bock ari Forode na Magendu ni uburyo izo nzoga zengwa n’Uruganda Brarudi rwo mu Burundi usanga amacupa anyanyagijwe mu magaziye y’inzoga zengwa na Bralirwa na Skol.
Ikinyamakuru igisabo cyagerageje kuvugana n’Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboyi Munyantore Jean Claude kuri iki kibazo cy’inzoga za Magendu zinjira mu murenge we zigacururizwa ku mugaragaro ntibyakunze, kuko inshuro zose twamushatse ku biro bye ntiyabonetse, yahamagarwa ntiyitabe, ubundi ngo ari mu nama, aho abashije kwitaba avuga ko nta makuru afite kuri iyo Stoki.
Agira ati “nta makuru na make mfite kuri iyo Stoki kereka ahubwo wowe niba uyafite ukayaduha.”
N’ubwo bwose avuga gutya hari hamaze igihe gitoya yandikiwe n’umunyamakuru wamugezagaho ibya Forode y’Inzoga zambuka ziva I Burundi,iyo abishaka yari kubikurikirana.
Uretse uyu Munyantore uyoboye Umurenge wa Niboyi, uvuga ko nta kintu azi kuri iyo magendu ikorera ku mugaragaro, Madame Uwamariya Clementine Ushinzwe imisoro muri uwo murenge nawe avuga ko izo Amstel Bock ko nta makuru yazo afite.
Abivuga atya cyakora mu gihe abakora kuri iyo Sitoki bavuga ko Shebuja wabo n’ubwo ataboneka ngo asora buri gihe.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyigihugu ubuziranenge bw’ibiribwa n’Ibinyobowa Rwanda FDA Bwana Emile Bienvenu abajijwe uburyo inzoga zambuka umupaka ufunze zigacururizwa ku mugaragaro,
Agira ati “Ikibazo cyanyu kirareba imicungire y’Imipaka. Rwanda FDA doesn’t have the Mandate to control Borders. Ikibazo cyanyu cyangwa amakuru mwifuza mwayabaza abashinzwe imipaka. Rwanda FDA ni ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’Imiti mu Rwanda.

Ikibazo cy’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kimaze iminsi kinavuwa ku muceri waje uvuye mu gihugu cya Tanzaniya hakavuka ibibazo bikomeye hagati y’abawinjije n’inzego za Leta zibishinzwe.
Ku birebana na Forode na Magendu ya Amstel Bock iri kuva mu gihugu cy’abaturanyi rwihishwa, aho zicururizwa ku mugaragaro mu murenge wa Niboyi, ababishinzwe byaba byiza babikurikiraniye hafi hagasobanuka neza uburyo zinjira n’ababigiramo uruhare bose.
Ubwanditsi.