Gen Willson Mbasu Mbadi wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yahererekanyije ububasha na Gen Muhoozi Kainerugaba, uherutse kumusimbura.
Ku wa 21 Werurwe mu 2024 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.
Nyuma y’icyumweru iki cyemezo gifashwe, kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe, habayeho umuhango wo guhererekanya ububasha.
Ni umuhango wanitabiriwe na Gen (Rtd) Salim Saleh, murumuna wa Museveni na se wabo wa Muhoozi.
Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 50 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho Se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.
Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.
Amashuri yo mu buto bwe, bitewe n’ubuhunzi yayize mu bihguu bitandukanye nka Tanzania, Kenya muri Mount Kenya Academy iherereye ahitwa Nyeri no muri Suède.
Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.