Musanze: Kugira Virus itera SIDA ntibikuraho kwiteza imbere nk’abandi

admin
4 Min Read

Ni ibigarukwaho na bamwe mu bibumbiye muri Koperative GIRUBUZIMA NYANGE, m’Umurenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, ihuje abanyamuryango 38 barimo 20 bafite Virusi itera Sida, ubwo basurwaga n’Abanyamakuru barwanya Sida bo mu Ishyirahamwe ABASIRWA ku bufatanye bwa RRP+.

Abibumbiye muri iyi Koperative biganjemo abafite Virus itera Sida, bavuga ko baterwa ishema no kuba Leta yarabitayeho ikabaha imiti ihoraho ituma bagira ubuzima bwiza nk’abandi bose bikaba byarabafashije kwishyira hamwe bagahinga ibirayi na Tangawizi kuva muri 2006, bakaba barabashije kwiyubakira Ihunikiro rya Kijyambere ry’imyaka yabo, agaciro ku mutungo wabo kakaba kamaze kugera kuri Miliyoni zisaga 40 y’u Rwanda.

Bwana Ntawukiramwabo Leonard w’imyaka 51 y’amavuko ni Perezida wa GIRUBUZIMA Nyange.

Avuga ko yamenye ko afite Virus itera Sida mu mwaka wa 2015 ahita atangira imiti nyuma y’uko umufasha we yari yitabye Imana mu mwaka wa 2014.

Bwana Ntawukiramwabo Leonard niwe Perezida wa Koperative GIRUBUZIMA Inyange

Agira ari “Nishimira cyane ko nabashije kwifatanya na bagenzi banjye bafite virus itera Sida n’abandi batayifite, ibi nibishimangira ko abantu bamaze kumenya uburyo bwo kudaha akato bagenzi babo, bitandukanye cyane n’uko mbere batuvugirizaga induru basa n’abaduhariye ivomo.”

Ibyo Leonard Ntawukiramwabo uyoboye iyi Koperative avuga, bishimangirwa na Niyigena Vestine ufite imyaka 21 y’amavuko, umunyamuryango udafite Virusi itera Sida, ariko wiyemeje gukorana na bagenzi be nyuma y’uko asoje amashuri yisumbuye.

Vestine avuga ko nta mpamvu yo guheza we abafite virusi itera Sida

Agira ati “Kuba mfatanyije na bagenzi banjye barimo abafite Virusi itera sida, nta pfunwe binteye na gato kuko ibyabaye kuri mugenzi wanjye none, ejo nanjye byambaho. Birakwiye ko twirinda guha bagenzi bacu akato, tubanye neza kandi umusaruro tubonye tugabana neza uko bikwiriye tukanizigamira.

Umuyobozi mukuru wa RRP+, Madame Muneza Slyvie, avuga ko Koperative GIRUBUZIMA Nyange, iri muzikora neza mu Rwanda ariyo mpamvu ngo babasuye bagamije gukomeza kubatera umwete mu byo bakora bibafasha kenshi kwiteza imbere no kuzamura agace batuyemo babahaza ku birayi ndetse na Tangawizi, igihingwa gisigaye gikunzwe kandi kinakoreshwa na benshi muri iki gihe.

Umuyobozi wa RRP+ Muneza Slyvie, yemeza ko Koperative GIRUBUZIMA Nyange, iri muzikora neza mu Rwanda

Agira ati “Iyi Koperative ni urugero rwiza rushimangira ko ufite Virus itera Sida ari umuntu nk’abandi, akaba afite uburenganzira bwo kubaho no kwishira hamwe na bagenzi be bagamije iterambere ku giti cyabo n’icya Sosiyete nyarwanda muri rusange.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Abasirwa Madame Grace Ingabire, avuga ko mu bisanzwe, abanyamakuru mu kazi kabo ka buri munsi mu nkuru nyinshi bakora, harimo n’izishishikariza abantu kurushaho kwirinda Sida no kudaha akato abayanduye n’abayirwaye.

Agira ati “Nk’abanyamakuru iyi Koperative itwigishije byinshi, cyane cyane ko tubonye uburyo abayigize bashyize hamwe, baba abafite virus itera sida n’abatayifite, uburyo bakorera hamwe bigaragaza ko ikibazo cy’iheza n’akato bakivugutiye, bityo buri wese akaba yakagombye kubafataho ikitegererezo.”

Abagize Koperative GIRUBUZIMA Nyange baganirije itangazamakuru

Intego y’ingenzi yo gusura Koperative Girubuzima ku banyamakuru barwanya Sida bibumbiye muri ABASIRWA, yari ihuriranye n’amahugurwa bari barimo agamije kurwanya akato “STIGMA of PLHIV n’ihezwa bikorerwa abafite Virus itera Sida, yabereye mu Karere ka Musanze kuva kuwa 18 kugeza kuwa 20 Werurwe 2024, abahuguwe bakaba barasoje bafashe ingamba zo kunoza umwuga wabo ku bigendanye no gukora inkuru zirwanya Sida n’akato.

Bimwe mubyo biyemeje gusobanurira abasomyi n’abakurikirana ibitangazamakuru byabo ni amagambo atagikoreshwa, aho kuvuga ngo ABABANA N’UBWANDU BW’AGAKOKO GATERA SIDA, bavuga UMUNTU UFITE VIRUSI ITERA SIDA, ntibavuga kandi ABAKORA UMWUGA W’UBURAYA bavuga, ABAKORA UBURAYA, ntibavuga UBWANDU BW’AGAKOKO GATERA SIDA, bavuga VIRUSI ITERA SIDA.

Inzu y’ubuhunikiro n’ubwanikiro ya Koperative

Edouard Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *