Umuryango F.P.D.O (First people’s Disability organisation)usanzwe ukorera ubuvugizi imiryango yabo amateka agaragaza ko basigaye inyuma ariko bafite ubumuga wateguye amahugurwa ku bagenerwabikorwa bawo bafite ubumuga.muri ano mahugurwa abayitabiriye barakangurirwa kwigirira ikizere kuko na nyuma yo kuba ufite ubumuga bishoboka ko hari ibyo wakora ukiteza imbere.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye na AIMPO (African Initiative for Mankind Progress Organization) aterwa inkunga na Minority Rights Group International, afite insanganyamatsiko igira iti ‘Duteze imbere serivise z’ubuvuzi no guhangana n’ibyorezo ku bantu bafite ubumuga’
Ano mahugurwa kandi yateguwe mu gihe isi yose yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga.uzizihizwa kuri uyu wa 03/12/2020’umuryango F.P.D.O wayateguye mu rwego rwo gufasha abanyamuryango kumenya uburenganzira bwabo nkuko twabitangarijwe na Siborurema joseph umuyobozi wa F.P.D.O, Uyu muyobozi yagize ati’’ano mahugurwa agambiriye gusobanurira abafite ubumuga uburenganzira bwabo cyane cyane uburenganzira bw’ubuvuzi ndetse no kwirinda icyorezo cya covid 19 ndetse n’ibindi byorezo muri rusange,nkuko joseph abisobanura ano mahugurwa yatumiwemo abagize komite ya F.P.D.O bagera kuri 24 baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu kugirango bazabe abavugizi ku batabashije kuyazamo.

Siborurema yemeza ko ano mahugurwa azafasha abanyamuryango bayo gusobanukirwa neza uburenganzira bwabo,ikindi kandi abitabiriye ano mahugurwa bazasakaza ano makuru mu turere twose kuko bari basanzwe bakorera mu mugi wa Kigali cyane.kuri joseph atangaza ko abafite ubumuga bahura n’imbogamizi yo kutamenya amakuru bitewe n’ubumuga bafite cyane cyane abakoresha ururimi rw’amarenga,aboneraho gusaba inzego zibishinzwe ko zafasha abafite ubumuga bakajya babona amakuru mu buryo buboroheye cyane cyane ubutumwa bwo kurwanya covid 19.
igisabo.rw/ tuganira na Harerimana F Xavier uri gutanga amahugurwa ku banyamuryango ba F.P.D.O Agaragaza ko iyo umuntu amenye uburenganzira bwe abasha no kubuharanira,yagize ati ‘’turi kubahugura ku burenganzira bwabo tugendeye ku nsanganyamatsiko igira iti’’duteze imbere serivise z’ubuvuzi no guhangana n’ibyorezo ku bantu bafite ubumuga.
kuri Harerimana kandi yemeza ko iyo habaye icyorezo abafite ubumuga bahura n’akaga kuko bamenya amakuru bigoranye,muri ano mahuburwa kandi abayitabiriye barakangurirwa kwigirira ikizere,guharanira uburenganzira bwabo ndetse no kwiteza imbere kugirango bagire ubuzima bwiza,abayitabiriye kandi bazasobanurirwa amategeko mpuzamahanga ndetse nay’igihugu arengera abantu bafite ubumuga.
kuri Xavier kandi abafite ubumuga ntibakwiye kwitinya ahubwo bakwiye gukoresha imbaraga kugirango badasigara inyuma ariko n’inzego zitandukanye zikabashyigikira kugirango bagere ku ntego biyemeje,iyo abafite ubumuga bamaze kumenya ko nabo bashoboye bashobora gukora ibikorwa bishobora kubafasha mu iterambere ryabo rya buri munsi,ano mahugurwa akaba azamara iminsi ibiri akazasozwa no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga uzizihizwa kuri uyu wa 03/12/2020. Umuryango F.P.D.O (First people’s disability organisation) ni umuryango washinzwe 2018 ukaba urengera kandi uharanira inyungu z’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma by’umwihariko abafite ubumuga.





Inkuru ya : NDAYISABA Eric
Contact: 0782511443
