Abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo baratabaza kubera ubukene

admin
2 Min Read

Abatoza ba AS Kigali bageze ku myitozo bategereza abakinnyi baraheba kuko ubuyobozi bwanze kubakemurira ikibazo cy’imishahara baberewemo igera ku mezi ane nubwo nabwo butabaza Umujyi wa Kigali.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Werurwe 2024, ubwo hari hateganyijwe imyitozo y’iyi kipe kuri Kigali Pelé Stadium.

AS Kigali iri mu makipe afashwa n’Umujyi wa Kigali utarayiha amafaranga uyirimo, imaze igihe mu bibazo by’amikoro aho muri iki gihe iri kugorwa n’ibibazo by’ubukungu butifashe neza mu byiciro bitandukanye harimo no guhemba abakinnyi.

Umwe mu bagizweho ingaruka n’ibyo bibazo muri iyi kipe, yaganiriye na IGIHE avuga ko “turatabaza rwose ni ukubera ubukene.”

Ibi nibyo byatumye Umutoza wayo Guy Bukasa n’abungiriza be bagera ku kibuga aho bagombaga guhurira bagasanga nta n’inyoni itamba kuko hagati y’abakinnyi bumvikanye ko nta mafaranga baraboba batagomba kwitabira imyitozo.

Ibi bibazo byatangiye mu ntangiriro z’umwaka w’imikino kuko iyi kipe yagowe no kugura abakinnyi ndetse na bake mu bo yari isigaranye bihanganye nubwo yari ibafitiye imyenda.

Buhoro buhoro abakinnyi bagiye bagabanyirizwa imyenda bishyurwa mu buryo butandukanye ariko kugeza ubu hari bamwe bagifitiwe amafaranga yo mu mwaka ushize ndetse muri rusange bose bakaba bafitiwe amezi agera muri ane badakozwa icyitwa umushahara.

Iyi kipe yakunze gufashwa n’uwari Perezida wayo, Shema Fabrice, yikora ku mufuka akabaha uduhimbazamushyi mu bihe bitandukanye.

Si imishahara gusa kuko iyi kipe kandi yaguze n’imyenda yo kuzakinana mu mwaka w’imikino wa 2023-24 none ukaba ubura imikino itandatu nta makuru y’igihe izabagereraho bafite.

Iyi kipe yahimbwe ‘Abarakare’ kubera ubukene kugeza ubu iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona igeze ku munsi wa 24 ndetse ku munsi ukurikiraho.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *