Ibyo wamenya ku mpinduka zitezwe mu miterere n’imiyoborere y’Igisirikare cy’u Rwanda

admin
2 Min Read

Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) yateguye umushinga w’itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda, rikubiyemo amavugurura mu miterere n’imiyoborere yazo.

Nk’uko Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda, kuri uyu wa 14 Werurwe 2024 yasobanuriye Inteko Rusange y’Abadepite, aya mavugurura agamije kugira ngo hanozwe imiyoborere ya RDF kugira ngo izabashe gusohoza neza inshingano ifite yo kurinda umutekano.

Ati “Muri ayo mavugurura, byatumye hari byinshi bihinduka mu itegeko twari dusanganywe, iby’ingenzi bikaba ari ibi bikurikira: inyito y’itegeko yarahindutse, iba Itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda…”

“Nk’uko musanzwe mubizi, ingabo z’u Rwanda zigizwe n’ibyiciro bitatu; izirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere n’Inkeragutabara, ubu rero hakaba hariyongereyemo icyiciro gishya cy’ingabo zishinzwe ibirebana n’ubuzima, ubwo hazajyaho n’umuyobozi wazo.”

Muri rusange, ingabo z’u Rwanda zayoborwaga n’Umugaba Mukuru, izirwanira ku butaka zikagira Umugaba umwe, izirwanira mu kirere n’Inkeragutabara bikaba uko.

Minisitiri Marizamunda yasobanuye ko muri uyu mushinga w’itegeko rishya rigenga ingabo, byateganyijwe ko Umugaba Mukuru wa RDF azagira umwungirije, Umugaba w’izirwanira ku butaka ndetse n’uw’ishami rishinzwe ubuzima na we agire umwungirije.

Ati “Ikindi gishya cyajemo ni uko hagiyeho Umugaba Mukuru wungirije, twari dusanzwe tutamufite. Hazajyaho Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka wungirije ndetse n’ushinzwe ishami ry’ubuzima wungirije. Navuga ko uw’Inkeragutabara n’uw’ingabo zirwanira mu kirere bo bari basanzwe bafite ababungirije.”

Ubusanzwe ishami rishinzwe ububanyi n’ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare ryabaga muri RDF, ariko uyu mushinga uteganya ko ryimurirwa muri Minisiteri y’Ingabo.

Bigendanye n’ibiri kubera ku Isi no mu karere, muri uyu mushinga waguye ubunini bw’imitwe y’ingabo. Urugero ni kuri Brigade ushinzwe ubwubatsi yahindutse ‘Engineering Command’, iyari ‘Military Police Regiment’ ihinduka ‘Military Police Brigade’, ishami rishinzwe itumanaho na ryo ryari Regiment ryahindutse Brigade.

Inteko Rusange y’umutwe w’abadepite kuri uyu wa 14 Werurwe yemeje ishingiro ry’umushinga w’iri tegeko rigenga ingabo z’u Rwanda, nyuma yo kumva ibisobanuro bya Minisitiri Marizamunda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *