Isosiyete Huawei izibereye mu bijyanye no gukemura ibibazo by’ikoranabuhanga ku isi, Kuri uyu munsi yatangije amahugurwa y’icyumweru kimwe muri gahunda yayo yise seeds for the future azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no kuri televiziyo kuva kuwa 30 Ugushyingo kugeza ku ya 6 Ukuboza 2020.
Byitezwe ko Huawai izahugura abanyeshuri 64 baturutse muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda bazahugurwa ibijyanye na interineti, Virtual Reality, Data Data, Cloud, Artificial intelligence n’amasomo ajyanye na internet ya 5G.
umuyobozi uhagarariye HUAWAI mu Rwanda ariwe Yang Shengwan atangaza ko amahugurwa y’uyu mwaka azakorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya covid-19 cyatumye hagaritse ingendo zitandukanye ku Isi hose.
Ati: “Mbere, twatoranyaga abanyeshuri 8 ba mbere mu muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda zigisha ikoranabuhanga bagahugurirwa mu Gihugu cy’u Bushinwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri ariko muri uyu mwaka gahunda izakorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga abahugurwa bari mu Rwanda. Tuzakoresha neza ibyiza by’ikoranabuhanga ry’iyakure , byerekane inzira zitandukanye z’itumanaho binyuze mu guhuza abantu utabavanguye bitewe naho bari”, Bwana Yang.
Umuyobozi mukuru wa Innovation & Emerging Technologies muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Innovation ariwe Angelos Munezero yashimiye byimazeyo ikigo cya Huawai kuri iki gikorwa gikomeye kandi ahamagarira abanyeshuri gukoresha aya mahirwe kugira ngo bateze imbere urwego rw’ikoranabuhanga.
Bwana Munezero yagize ati “Ndashimira Huawei kuba yarakomeje gutera imbere no guha ubumenyi abanyeshuri bacu binyuze mu bikorwa nk’ibi birimo kongerera urubyiruko ubumenyi, igihugu cyacu gishobora gutera imbere, ndahamagarira abanyeshuri gushyira ingufu zose no gukora ibishoboka mu gukurikirana aya masomo”.

Yang Shengwan uhagarariye Huawei mu Rwanda,yemeza ko bazakomeza ibikorwa bya Seeds for Future 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga

Angelos Munezero Umuyobozi muri Minisiteri y’ikoranabuhanga yasabye abitabiriye ano mahugurwa kuyabyaza umusaruro
Yongeyeho ko “Kandi icy’ingenzi tuzakomeza gukorana na Huawei kugira ngo twongere ubumenyi mu bakozi bacu b’ubu n’abahazaza.”
Umujyanama wa kabiri w’u Rwanda muri ambasade y’u Rwanda i Beijing Bwana Virgile Rwanyagatare yahamagariye aba banyeshuri kwiga ururimi n’umuco w’igishinwa hifashishijwe ubuhanga buhanitse bw’ikoranabuhanga.
Ati: “Ntimugomba kwiga gusa no kubona ubumenyi kuri Huawei ahubwo mugomba no kwiga umuco n’ururimi rw’igishinwa nubwo bitoroshye kuko bizafasha koroshya ubucuruzi hamwe na kimwe cya kane cyabatuye isi (Abashinwa), bifite akamaro kanini muguteza imbere igihugu cyacu.” Seeds for The ni imwe muri gahunda ya Huawei’s yo gufasha abaturage mu bihugu ikoreramo (Corporate Social Responsibility flagship program) yatangijwe mu mwaka 2008.
Iyi gahunda itwara abanyeshuri 10 buri mwaka mu Bushinwa kugira ngo bahabwe amahugurwa y’ikoranabuhanga ryo mu bihe bigezweho. Kuva abanyeshuri batangira abarenga 30.000 ku isi baritabiriye. Ariko kubera icyorezo cya COVID-19, Huawei yahise ikomeza gukora iyi gahunda hifashishijwe ikoranabuhanga kugirango hatagira uhezwa bitewe naho aherereye.

Bamwe mu banyeshuri bahuguwe kuri gahunda ya Seeds for the Future muri 2019