Perezida w’inzibacyuho wa Guinée -Conakry, Gen. Mamady Doumbouya, ategerejwe mu ruzinduko azagirira mu Rwanda ku wa 25 Mutarama mu 2024.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinée –Conakry byatangaje ko Gen. Doumbouya azajya mu Rwanda ku butumire bwa mugenzi we Paul Kagame.
Biteganyijwe ko Gen. Doumbouya azafata urugendo rumwerekeza mu Rwanda ku wa 25 Mutarama mu 2024. Azahagurukira ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Ahmed Sékou Touré, Saa 8h30.
Uruzinduko rwa Gen. Doumbouya mu Rwanda ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Guinée –Conakry muri Mata mu 2023.
Mu ruzinduko rwe muri Guinée, Perezida Kagame yaganiriye na Perezida w’inzibacyuho Gen. Mamady Doumbouya, akurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, aganira n’abanyeshuri bari kwiga iby’imiyoborere baturutse mu bice bitandukanye bya Guinée ndetse ataha ikiraro cyamwitiriwe gihuza intara ya Kagbélen n’Umurwa Mukuru Conakry.
Amasezerano yasinywe n’impande zombi agamije ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwe rugaragaza ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kwiteza imbere.
Ati “Twagiranye ibiganiro byiza uyu munsi, amatsinda yacu yombi nayo yagize ibiganiro by’ingirakamaro, nkaba nshimiye izi mbaraga ziri gukoreshwa ngo tubibyaze umusaruro utugirira akamaro twese.”
“Gusangira ubumenyi n’ubunararibonye nk’abanyafurika n’abandi bafatanyabikorwa hirya no hino ku Isi, birakenewe cyane kandi ni ingenzi. Tubikora ngo dufashe abaturage bacu kubaho ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro.”
Perezida Kagame yavuze ko mu rugendo rw’iterambere, ntacyo igihugu cyageraho kibaye nyamwigendaho.
Ati “Nta muntu umwe wigira ku buryo yagera ku byo ashaka abyifashijemo. Ni yo mpamvu ubufatanye mu bintu byose ari ingenzi cyane.”
Perezida Kagame kandi yashimiye Gen. Mamady Doumbouya ku mbaraga ashyira mu gushakira amahoro Guinée, kuko “amahoro n’umutekano ni wo musingi w’iterambere rirambye kuri twese.”
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée -Conakry, Gen. Mamady Doumbouya ategerejwe mu Rwanda, nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame nawe yagiriye muri icyo Gihugu mu 2023