Inama y’inteka rusange y’ikipe y’i Huye ariyo Mukura VS, abanyamuryango bongeye kugirira ikizere NIZAYIMANA Olivier kugirango ababere perezida mu gihe cy’imyaka ine iri imbere,abahanga mugukurikirana siporo yo mu Rwanda bati ushaka gusimbuka neza asubira inyuma kugirango yitegereze urukiramende hato atarunera(atarugusha).
Hari hashize amezi agera kuri arindwi uyu mugabo uvuga rikumvikana muri ino kipe asezeye ku mirimo yo kuyibera perezida ariko nkuko twagiye tubigarukaho,ntiyigeze ayitererana nk’uwasezeye,ahubwo byamuhaye umwanya uhagije wo gukurikirana ibikorwa bye abifatanya no gushakira ubushobozi ino kipe.
Nizeyimana Olivier usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cya Volcano ltd gitwara abagenzi,kiri no mubyatangiye cyera kandi kikagira n’imodoka zigezweho asanzwe aba mu ruhando rw’abayobozi b’amakipe bakunda umupira kandi bawusobanukiwe,ibyo bikaba bimufasha ku menya uko ikipe iyoborwa ndetse no kuyishakira ubushobozi ,Olivier kandi azwiho kwitanga uko ashoboye kugirango abakinnyi babeho neza batekanye ndetse niyo ubushobozi bwaba ari bucye ino kipe ikunze kurangwa n’ubumwe no kudasakuza igihe hari ibitagenda neza.
Ubwo Nizeyimana Olivier yahagarikaga kuba Perezida wa Mukura abakunzi b’ino kipe,abanye Huye by’umwihariko batangiye kwibaza icyerekezo cyayo , ariko bidatinze abaterankunga batandukanye batangiye kwiyongera ndetse aba bikurikiranira hafi bahamya ko muri abo baterankunga bashya ba Mukuru VS Olivier yaba yabigizemo uruhare rukomeye ndetse n’ikigo cya Volcano ltd ntigitangwe mu baterankunga b’imena b’iyi kipe,ibi tubishingira ko mu minsi yashize ino kipe y’I Huye yasinye amasezerano n’ikigo gikora imodoka cya Hyundai ndetse na Volcano yongera gusinya amasezerano mashya yo kuzafatanya nino kipe,abahanga bati uyu mugabo ni umuhanga,yagiye gushaka ubushobozi azagaruke ibintu biri mu buryo,abandi bati Olivier akunda mukura nta cyo abanyamuryango bamusaba ngo abyange,ibi bikaba biri mu byatumye uyu mugabo yongera kugirirwa icyizere,
Sibyo gusa kandi kuba Olivier Nizeyimana ni umugabo utagwira inda bituma abatari bacye bamubona nk’umuyobozi w’ikipe koko,abakunzi b’umupira w’amaguru bakaba baranejejwe n’igaruka rya Olivier nka Perezida wa Mukura vs,ibi bikazatuma Shampiyona yacu ishyuha kuko yiyongereyemo abantu bakiri bato,bize,bafite n’ubushobozi kandi ubona bazanywe no gushaka ibyishimo by’abafana Atari ibyo guhaza inyungu zabo.
Nyuma yo gutorwa Olivier kandi, yahise anashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa yagiye akorera Mukura VS, maze ahabwa ishimwe rishimangira ubwitange bwe muri iyi kipe yo mu karere ka Huye.



Amwe mu mazina akomeye y’abaperezida b’amakipe yitezwe kuzaryoshya shampiyona yacu harimo Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sport,Nizeyimana Olivier wa Mukura vs , V/Perezida wa APR FC Afande Mubaraka Muganga,Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles K.N.C n’abandi.
Inkuru ya: NDAYISABA Eric
Contact:0782511443
Email: ndayisabaeric501@gmail.com
