Home AmakuruBugesera : Nyuma y’imyaka 20 Paruwasi ya Ruhuha ibashije kubona Padiri Mushya « Donath Habinshuti uhavuka »

Bugesera : Nyuma y’imyaka 20 Paruwasi ya Ruhuha ibashije kubona Padiri Mushya « Donath Habinshuti uhavuka »

by admin
0 comments

Mu muhango wabaye ku wa 06 Kanama 2023 muri Paruwasi ya Ruhuha  Diyakoni Donath Habinshuti nibwo yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti na Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda maze kuri uyu wa 07 kanama, asomera misa Abakristu ba Santarari akomokamo ya Mareba, Misa ye ya mbere.

Abakristu ba Paruwasi ya Ruhuha by’umwihariko abo muri Santarari ya Mareba,  bavuga ko bishimye bidasubirwaho kwibaruka  Umupadiri nyuma y’imyaka hafi 20, ntawe babasha kubona.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruhuha Elvenus Musemakweli avuga ko ari Umugisha utagira uko usa, kuba  Paruwasi abereye Umuyobozi yibarutse Umusaseridoti nyuma y’igihe bamutegereje, bityo Imana ikaba ibahaye igisubizo.

Agira ati « Ni ibyo kwishimirwa n’ubwo bwose byasabye igihe gikabakaba imyaka 20, cyane ko  duheruka Umupadiri uvuka aha iwacu muri 2006. Turashimira Imana rero kuba tubonye  Padiri Donathh twari tumunyotewe, tukizera ko no mu bihe bitaha tuzabona abandi ba Donathh, ariyo mpamvu dukangurira urubyiruko rufite umuhamagaro, gukomeza kugira ubushake bwo Kwiha Imana, Abasaruzi baracyari bakeya  mu murima wayo.»

Avuga ko ikindi kimushimishije nka Padiri Mukuru, ari we wahaye Batisimu Uwabaye padiri, bityo bikaba  ngo ari ishema kuba yarabatije Padiri, akizera ko n’abandi yabatije  bazavukamo abapadiri benshi.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruhuha Elvenus Musemakweli avuga ko ari Umugisha kuba bongeye kwibaruka undi mu padiri

Padiri Donath Habinshuti, wasomye Misa ye ya mbere yitwa iy’umuganura kuri uyu wa mbere tariki ya 07 Kanama, avuga ko n’ubwo bwose yaciye mu nzira nyinshi kugira ngo agere ku urwego rwo kuba Padiri, yishimira cyane kuba ari kubarirwa mu rwego rw’Abasaseridoti bo mu cyiciro cya Merkisedeki,  nyuma yo kuramburirwaho ibiganza n’Umwepiskopi we, Nyiricyubahiro  Antoine Cardinal Kambanada.

Agira ati «  Nibyo koko   nifuje kuba Padiri ndi umwana muto. Icyo gihe nabajije  Padiri wanjye arampakanira ngo ndacyari muto ko nzajya kwiga Seminari nujuje imyaka ya ngombwa.  Ubwo nari maze gukura nagiye kumureba mfite imyaka 15, ambwira ko imyaka yarenze ngo nimbanze nige ndangize azambwira. Cyakora naje kubabazwa  n’uburyo nasoje nkasanga yarigendeye mbura uwo mbwira, nigira m’ubwarimu. »

Avuga ko yigishije neza akunda abana yareraga, ari nako  abanira neza abo bafatanyaga kurera, kugeza ubwo haje umupadiri wari ushinzwe amashuri akamugezaho igitekerezo cy’uko yifuje kwiha Imana cyera, amuyobora neza,  amwereka inzira zose n’ibisabwa arabyubahiriza yoherezwa muri Seminari nkuru none kuwa 06 Kanama 2023, akishimira ko yabaye Padiri ushinzwe kogeza ingoma y’ijuru no kumenya kwita ku  Ntama za Nyagasani.

Asoza ashimira abantu bose bagize uruhare mu kumutera inkunga n’ imbaraga mu masomo ye, aho yagiye anyura hose yimenyereza n’aho yagiye  aruhukira mu ma Paruwasi atandukanye.

Asaba abakristu gukomeza kumutera inkunga y’amasengesho, kugira ngo abashe gusoza neza umurimo wo kogeza Ivanjiri ya Kristu yatorewe, aboneraho gusaba urubyiruko n’abana bari kwiga, kugira umutima wo Kwiyegurira Imana, kugira ngo Paruwasi ya Ruhuha, Diyosezi n’igihugu muri rusange, bose barusheho kubona abapadiri bahagije.

Padiri Donath Habinshuti yasomye Misa ye ya mbere yitwa iy’umuganura

Umuyobozi wa Santarari ya Mareba yibarutse Padiri Donath Habinshuti uje ari uwa kabiri uvuka muri Santarari yabo.

Agira ati « ni ibyishimo bikomeye muri Santarari ya Mareba. Turanezerewe, cyane n’ubundi Imfura ya Paruwasi yacu ya Ruhuha Ivuka hano  i Mareba,  none dore twibarutse n’Ubuheta Padiri Donath, byumvikane ko mu bapadiri batatu rukumbi, bavuka muri Paruwasi yacu babiri muri bo, ari abacu muri Mareba, ntawutabishimira Imana yadukoreye ibitangaza. »

Hakizimana Celestin, Umukuru wa Santarare ya Mareba yimiye ko santarari imaze kuvuka mo abapadiri babiri

Kimwe n’abapadiri be, avuga ko bihaye intego yo gushishikariza urubyiruko n’abana babo,  kugira ngo bige neza kandi bazihe Imana mu bihe bitaha, kugira ngo  bazagire umubare w’abapadiri benshi bavuka ku Ruhuha N’i Mareba muri rusange.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mareba Madame Umulisa Marie Claire avuga ko bifatanyije n’Abakristu ba santarale ya Mareba , cyane  ko ari n’abaturage abereye umuyobozi mu murenge wa Mareba n’ubundi.

Agira ati “ ni byinshi dushimira Kiliziya Gatolika kubera uruhare runini ikomeje kugaragaza mu iterambere ry’igihugu. Turashimira Padiri Donath Habinshuti wabaye Umurezi w’abana bacu,  none akaba abaye Padiri uzakomeza kutuba hafi iteka. Nishimira ko navuye mu murenge wa Ruhuha nkaza mu wa Mareba imyaka ine irashize.

Mu minsi ishize twandikiye Paruwasi ya Ruhuha tuyisaba ubutaka bwo kwaguriramo inyubako  z’amashuri babyumva vuba kubera urukundo bafitiye igihugu,none ibyumba by’amashuri byaruzuye abana bariga neza.”

 Avuga ko bazakomeza gukorana neza na Santarari ya Mareba cyane ko bigaragara ko ibyara Abapadiri cyane,  bityo nawe  asaba abarezi n’ababyeyi gukomeza guha uburere bwiza abana babo, akizera ko igihe cyose bazaba bafite imico myiza, nta kabuza  baziha Imana ari benshi abapadiri bagakomeza kuboneka muri Mareba na Ruhuha muri rusange.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mareba Madame Umulisa Marie Claire yifatanyije n’abakristu ba Mareba muri ibi byishimo

Paruwasi ya Ruhuha yungutse Padiri mushya Donath Habinshuti, uvuka muri  Santarari ya Mareba, ni imwe mu ma Paruwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali iherereye mu Karere ka Bugesera.

Ni Paruwasi bivugwa ko Ifite abakristu bitabira neza ibikorwa bya Kiliziya,  bakaba n’intangarugero mu mibanire hagati yabo.

Padiri Donath Habinshuti wahawe Ubupadiri akaba yasomye Misa y’Umuganura kuri uyu wa 07 Kanama 2023, yasabye inkunga y’isengesho rya buri gihe kugira ngo azabashe gusoza neza umurimo yahamagariwe wo kogeza Inkuru nziza y’Agakiza gakomoka kuri Kristu Yezu.

Abakristu baturutse imihanda yose, bakaba bamugeneye impano zitandukanye zirimo n’Inka y’Imbyeyi.

Ubwanditsi

You may also like

Leave a Comment