.Iyi ni imvugo ikigo cy’itumanaho cya AIRTEL kigeza ku b’anyarwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 ugushyingo 2020 mu muhango wo kumurika Pack nshya zigamije kubagezaho kubafasha guhamagara uko babyifuza kose.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel mu Rwanda Amit Chawla, aganira n’abanyamakuru, avuga ko ikigamijwe muri rusange ari ugufasha abanyarwanda guhamagarana hagati yabo nta mpungenge z’uko ama Unites yababana makeya mu gihe bari bagifite ubutumwa bwo kuganira.
Agira ati “twari dusanganye Pack zo guhamagara hagendewe ku byiciro abantu baherereyemo. Ibyo twabikuyeho Pack zigomba kugera kuri buri wese, ari abahamagara imiyoboro ya Aitel hagati yabo cyangwa indi mirongo bifuza kandi bigakorwa mu mucyo nta kiciro kigendeweho cy’imyaka runaka.
Bwana Amit, avuga ko Pack nshya zagenewe abakiliya, n’ubwo hari izari zisanzweho ko zavuguruwe kugira ngobisanzure kurushaho bavuga uko babyifuza.
Avuga ko hari Pack zagenewe Abakiliya ba Airtel zikubiye mu byicoro bine aribyo : Isanzure, igera ku banyarwanda bose kuva kuri Pack y’amafaranga ijana gusa, ishobora gukoreshwa no kugera mugihe cy’ukwezi kose bitewe n’uburyo yakoreshejwe.
Iya kabiri ni Tera stori ihamagara imirongo yose, iya gatatu ni Pack ihamagara imirongo yose yakubwe kabiri. Iya kane ni Pack ya byose ikubiyemo iminota yo guhamagara. Internet ndetse na za SMS nyinshi.
Kubirebana n’icyatumye Aitel yaravuguruye uburyo bw’imikoreshereze mishya ya za Pack, Grace Sabuweza ushinzwe Pack zose zikoreshwa n’abafatabuguzi ba Airtel, avuga ko byakozwe bahereye ku bushakashatsi bwakozwe muri kino gihe cya COVID 19, hagamijwe ahanini gushaka icyatuma buri munyarwnda wese ahamagara akanavugisha uwo ashaka mu buryo bumworoheye kandi ku giciro gito gishoboka.
Agira ati “icyo tugamije muri Airtel ni ugufasha abanyrwanda guhamagaraana hagati yabo m’uburyo buhendutse baciye ku murongo wa Airtel, ndetse banashaka guhamgara indi mirongo bifuza bakabikora nta nkomyi.”
Grace Sabuweza avuga ko, abanyarwanda batagombye guhendwa n’itumanaho mu gihe bashyiriwe na Airtel uburyo bwo gukoresha pack ziborohereza guhamagara uko bashatse, bakabona internet m’uburyo buboroheye ndetse na SMS bakazohereza nta nkomyi.
Bwana John Magara, ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel (Marketing Officer), avuga ko bizeye ko izi Servise nshya bazaniye abanyarwanda , zigiye gufasha abakiliya ba Airtel kuvuga bisanzuye, baga koresha internet uko bashatse nta bwoba bw’uko ama unites yabashirana ndetse bakanaganira bakoresheje Message m’uburyo bwihuse.
Agira ati “ ushobora kugura Pack y’amafaranga 100 ya isanzure ugahabwa iminota 40 ukoresheje umubare wa *255*1#, hari kandi Pack ya Tera Story iguha ama unites y’iminsi ibiri igahamagara imirongo yose. Hari Pack ihamagara imirongo yose ndetse na Byose Pack ikubiyemo iminota yo guhamagara, internet ya GB 30 n’ibindi.”
Ubuyobozi bwa Airtel busoza busaba Aba kiliya n’abakoresha Airtel bose, kuva ku giti, bakagana umurongo uhendutse uzabafasha kuganira n’inshuti igihe cyose bifuza, umurongo uzabafasha gukoresha internet ihendutse kandi yihuta bakanoherezanya ubutumwa bwa SMS uko bashaka hagati yabo nta nkomyi.
Ikigo cya Airtel, ni kimwe mubigo bikora itumanaho mu Rwanda kikaba gishimirwa cyane n’Abakiliya bacyo kugira Internet yihuta ugereranyije n’ibindi bigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda. Servise nshya zatangajwe kuri uyu munsi, abayobozi bayo bakaba bashimangira ko zizabafasha kwigarurira imitima y’abakoresha amatelefoni na murandasi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera ibiciro bashyiriweho bihendutse utasanga ahandi.
Edouard Niyonkuru
