Gasabo: REFAC muri gahunda yo gushyigikira uburezi bufite ireme

admin
5 Min Read

Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta iharanira guteza imbere uburezi buhamye mu Rwanda  “REFAC” rivuga ko bifuza ko abana bose bagomba kugana  ishuri kandi bagahabwa ibikenerwa byose  byabafasha kwiga no gucengerwa n’amasomo y’ikoranabuhanga abategurira kuzigirira akamaro   ubwabo,  n’abazabakomokaho mu bihe bizaza

Ni munama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje abagize ihuriro ryibumbiye muri REFAC kuwa gatanu Tariki ya 25 Gicurasi 2023,  igamije gutangiza  umushinga w’imyaka itatu wo gukomeza guteza imbere uburezi bufite ireme  mu Rwanda.

Umuhuzabikorwa wa REFAC Bwana Rukabu Dabson akaba  Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango Nyarwanda itari ya Leta igamije gushyikira no guteza imbere uburezi,  avuga ko  abagize Ihuriro baje mu gikorwa cyo gusobanukirwa, kwemeza no gushyigikira umushinga wateguwe ugendandanye   no guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, bityo bakizera ko bazabigeza kubo  bireba,  kugira ngo bifatweho umwanzuro mu buryo bwishimiwe na buri wese.

Agira ati “ ibikubiye muri uyu mushinga, ni ubukangurambaga  buzakorwa bugamije ahanini gukomeza gushyikira ireme ry’uburezi bw’abana b’u Rwanda, cyane cyane muri kino gihe uburezi bugomba gushingira ku Ikoranabuhanga hagendewe ku masezerano ya Dakar avuga ku burezi burambye.

Nyuma yayo masezerano yabaye,  ibihugu byinshi byahise bishinga  amahuriro iwabo agamije nyine gushyigikira uburezi burambye, ariyo mpamvu no mu Rwanda nk’Imiryango itari iya Leta ariko yita ku Ireme ry’uburezi,  twagendeye kuri gahunda ya Leta y’Intego ya 4 igamije uburezi burambye izageza muri 2030.”

Bwana Rukabu Dabson umuyobozi mukuru wa REFAC

Mu gukomeza gufasha Leta  gushyira mu bikorwa iyo ntego ya kane Bwana Rukabu Dabson,  avuga ko nk’imiryango itari iya Leta, bakomeje kugira uruhare rugaragara mu kugira inama Leta ku bigendanye n’ikoranabuhanga mu burezi, umushinga wateguwe ukaba ari uw’imyaka 3 kuva 2023-2026.

Avuga ko muri REFAC,  bakomeje gukorana n’ibindi bigo bigira aho bihuriye n’uburezi, barimo abashinzwe uburezi mu turere, abahagarariye amadini n’amatorero, bakishimira cyane     ibyumba  by’ikorabuhanga byashyizwe mu mashuri atandukanye,  bikomeje gutanga umusaruro ugaragara,  bikaba aribyo gushyigikirwa  kugira ngo abana bajye basoza amasomo barasobanukiwe kurushaho ibigendanye n’Ikoranabuhanga ryifuzwa.

Asoza avuga ko umushinga batangije,  mu ntangiriro uzakorera mu Uturere dutandatu  dusanzwe dukorana bya hafi na REFAC aritwo Bugesera, Kicukiro, Kamonyi, Rulindo, Nyarugenge na Gasabo.

Muri utwo turere hakazakorwamo ubukangurambaga mu buryo buhoraho bugamije gushyigikira ireme ry’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, ari naryo rifasha abana kugendana n’isi ya kino gihe iri kugendera ku muvuduko w’ikoranabuhanga.

Umwe mu bitabiriye gahunda yo gutangiza umushinga ugamije Uburezi bufite ireme, bushingiye ku ikoranabuhanga kandi budaheza,  ni Bwana  Nsabimana Alphonse uhagarariye Cluba SPIC Kigali, nayo ifite mu nshingano zayo intego yo gushyigikira uburezi bushingiye ku bumenyi no gusoma

Abanyamuryango ba REFAC bagiranye inama nyunguranabitekerezo

Avuga ko bishimira cyane  ibimaze kugerwaho n’ihuriro bahuruyemo rya REFAC, bityo akizera ko uyu mushinga batangije wo kugera kubarebwa n’uburezi bose,  uzatanga umusaruro mu buryo bugaragara.

Agira ati “ dushyigikiye uburezi bufite ireme kandi bushingiye ku ikoranabuhaga, kugira ngo abana bacu bige kandi bamenye ko ikoranabuhanga ari ingenzi muri bino bihe turimo.

Ikindi navuga ni uko biri amahire, kuba mu nama dukora kenshi duhura n’ababyeyi b’abana, ndetse nabo dukorana ni ababyeyi. Bityo tukaba tugomba kubashishikariza gufatanya n’abarezi,  gushishikariza abana kwiga bashyizeho umwete bibanda cyane  ku ikoranabuhanga.”

Ku bigendanye ni uko abana batakitabira umuco wo gusoma ibitabo, Nsabimana avuga ko ibyo ntacyo bibahombyaho  muri rusange, cyane ko  ikoranabuhanga ryabyoroheje, ibyo bagasomye ku mpapuro  bashobora ngo kubibona bifashishije mudasobwa na telephone icyangombwa kikaba  uko bakunda kwiga bashyizeho umwete kandi bagakunda gusoma,  kugira ngo banabashe gukora ubushakashatsi bwimbitse bw’ibyo  biga bifashishije ikoranabuhanga.

REFAC ubusanzwe  ni Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta,  ifite gahunda yo guteza imbere no gushyikira uburezi bufite ireme kandi bushingiye ku ikoranabuhaga.

Ibumbiye hamwe imiryango igera kuri 23.  Intego rusange yabo hakabamo no kugira inama Leta ku byakorwa byose bigamije iterambere  ry’uburezi bufite ireme muri rusange.

Ni inama yahuje abanyamuryango ba REFAC

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *