Ababyeyi bo mu murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, bavuga ko nyuma yo kumva no kumenya ububi bw’icyorezo cya Covid 19, biyemeje kuyirwanya bivuye inyuma. Ikigezweho kuri bo muri kino gihe, kikaba ari gukingiza abana babo kugira ngo babarere, bizeye neza umutekano w’ubuzima bwabo.
Bamwe muri abo babyeyi bishimira ko icyorezo cya Covid 19 bagifatiye ingamba ni abo mu Kagari Ka Kagomasi muri uwo murenge, basuwe n’ishyirahamwe ABASIRWA ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubuzima.
Bavuga ko bitari biboroheye ubwo icyorezo cya covid 19 cyageraga bwa mbere mu Rwanda bagashyirwa muri Guma murugo yabasonjesheje mu buryo bugaragara, na cyane ko agace batuyemo kaba gakunze ngo kurangwamo izuba ribabuza kweza neza.
Cyakora ngo kubera ingamba zihamye Leta zashyizeho zo kuyikumira, byatumye babasha kuyihashya, ariyo mpamvu bari no gukingiza abana kugira ngo bakurane ubwirinzi.
Mukagasana Dativa Umubyeyi w’abana bane, utuye mu mudugudu wa Kiruhura Akagari ka Kagomasi, avugako ari mu bantu bitabiriye guhabwa urukingo rwa Covid 19, mu gihe hari hakiriho ibihuha byavugaga ko rwaba rugira ingaruka ku muntu uruhawe.

Mukagasana Dativa Umubyeyi w’abana bane witabiriye guhabwa urukingo rwa COVID19
Avuga ko ko kwari uguca abantu intege nta kibazo yagize, ahubwo ko byamuteye ishema kuba umwe mubadashobora gupfa kuyandura cyane ko yakingiwe inkingo zose, akaba ari no gukingizaabana.
Agira ati “Tuzi akamaro ku urukingo ni ingabo y’ubuzima. Leta yakoze neza guhita yihutisha ibyo kudukingira iki cyago. Ababyeyi natwe turi kuzana abana twishimye, n’ikimenyimenyi utabashije kumuzana kubera ko turi mu bihe by’ihinga, atuma mugenzi we. Ni gahunda turi kwishimira cyane ko twizera ko abana bacu bazakura bafite ubudahangarwa bwo kudapfa kwandura Covid 19.”
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashora Ntezimana Landuard, avuga ko abaturage bitabiriye kwikingiza ku kigero cyo hejuru, bakaba bakangurira bake baba baracikanwe, kwihutira kubikora kugira ngo nabo bagerweho n’amahirwe yo kwirinda kwandurandura Covid 19 nka bagenzi babo bamaze kunyurwa, ubu bari gukingiza abana babo ari benshi.

Ntezimana Landuard Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashora
Agira ati “ikigo nderabuzima cya Gashora gikorera mu duce 36 (Sites), tukaba dufite abana barenga 942 bagombaga gukingirwa bari mu kigero cy’imyaka 5. Aha turi i Kagomasi twari gukingira abagera kuri 76 muri bo 71 bamaze gukingirwa, ababyeyi barabyishimiye bakaba bari no kudufasha gukangurira bariya bake basigaye kuzana abo bana nabo kugira ngo bakingirwe hakiri kare.
Bwana Ntezimana, avuga ko abaturage muri rusange bamaze kumva akamaro ko kwingiza Covid 19, bikagarazwa n’uko mu bihe bya mbere babingingaga ariko muri kino gihe ngo bizana ku ivuriro, nta n’uwabahamagaye, bityo akizera ko imyumvire myiza abaturage bafite yo kurwanya no gukumira Covid 19, ari nako bitabira kwikingiza inkingo zose, nta kabuza mu bihe bitaha izasigara ari umugani.
Icyorezo cya Covid 19 cyaje gitunguranye ariko gifarirwa ingamba zihamye.
Ni ibitangazwa na Dr Rutagengwa Williams, Umuyobozi w’Ibitaro by’Akarere ka Bugesera, ikigo nderabuzima cya Gashora giherereyemo.

Dr Rutagengwa Williams, Umuyobozi w’Ibitaro by’Akarere ka Bugesera
Dr Williams, avuga ko ibitaro ahagarariye byahuye n’akazi kenshi mu kwezi kwa 3/2020, ubwo umuntu wa mbere yari amaze kugaragaraho ibimenyetso, abavaga hanze n’abakekwaga bose ngo boherezwaga mu Karere ka Bugesera kugira ngo bitabweho, bakaba ngo barakoze akazi uko bigomba, icyorezo kikaba cyaratsinzwe muri rusange bitari mu karere ka Bugesera gusa, ahubwo ari mu gihugu cyose.
Agira ati “Ubukangurambaga bwarakozwe mu buryo buhagije, igisigaye ni ugukomeza ingamba zo kuyirinda kurushaho, ari nako dukumira ibindi byorezo bishya nka Marburg yatangiye kugaragara mu bihugu by’abaturanyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwizeyimana Yvette, avuga ko bishimira ko Akarere ka Bugesera kimwe n’abandi, barwanyije kandi bagakumiraCovid 19 mu buryo bugaragara bagendeye ku ngamba za Leta zigamije kuyirwanya, bifashije ibitaro by’Akarere , ibigo nderabuzima 15 n’ibigo by’ubuzima Poste de Sante 56.
Agira ati “kugira ngo tubigereho byari urugamba rukomeye, cyane ko gushishikariza abantu kwikingiza hari n’abihishaga kubera ibihuhabyari biriho. Gusa buhoro buhoro, abantu bumvise ukuri abasaga 98% bakaba barakingiwe.
Icyorezo cya Covid 19 kimaze imyaka igera kuri ine cyadutse ku isi kuva mu kwezi ku Ukuboza 2019, kikagera mu Rwanda muri Werurwe umwaka wakurikiyeho.
Abanyarwanda bakomeje gukangurirwa gukomeza kuyirwanya n’ubwo bigaragara ko yatsinzwe, bagasabwa no gukomeza kumenya amakuru yuko ibindi byorezo byandura nka Marburg, kugira ngo batazatungurwa.
Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubuzima cyane cyane iz’ibyorezo nka SIDA na Covid 19 ku nkunga Ministeri y’Ubuzima, ni bamwe mu bagize uruhare rugaragara mu gukangurira abanyarwanda kwirinda ibihuha byavugwaga kuri Covid19 kugirango bajijukirwe gahunda zose za Leta zigamije kuyikumira no kuyitsinda burundu, ubukangurambaga bagikomeza no muri kino gihe.

Abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ABASIRWA
Edouard Niyonkuru
