Ni mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abafite ubumuga butandukanye wabereye mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 03 Ukuboza 2022, abafite ubumuga bagashimira Leta inkunga bakomeje kugenerwa, bityo bagasaba ko yarushaho kwiyongera cyane ko hari byinshi bakibura bigendanye n’imibereho yabo ya buri munsi.

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda avuga ko Leta y’u Rwanda ikangurira buri gihe abo bireba kuzirikana ku bafite ubumuga, kugira ngo bakomeze mu by’ukuri kwirema mo icyizere, cyane ko ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi unashobora gukora akanasoza inshingano zose yahabwa gukora zigendanye n’ubumenyi n’ubushobozi yaba afite nk’uko bagenzi be badafite ubumuga nabo babikora.
Agira ati “kuri uyu munsi turanezerewe. Hari byinshi bikorerwa abafite ubumuga birimo gushakirwa ibikoresho n’amagare yabagenewe,n’izindi nsimburangingo, by’umwihariko tukaba twarashyiriweho Komisiyo idushinzwe ifatanya na Leta gukurikirana imibereho n’iterambere ry’abafite ubumuga muri rusange.
yakomeje avuga ko n’ubwo bimeze bityo, ariko inzira ngo iracyari ndende, bitewe ahanini n’uburyo amashuri agamije kwigisha abafite ubumuga nk’ubwo kutumva, kutavuga no kutabona akiri makeya, aboneka nayo akaba ari ay’abikorera ku giti cyabo yishyuza amafaranga menshi.

Avuga ko hakiriho imbogamizi zo kubona insimburangingo ku bwisungane mu kwivuza, bityo bagasaba ko byakorwa vuba abandikiwe insimburangingo bakabasha kuzishyura biciye mu bwisungane mu kwivuza nkuko bikorwa ku zindi ndwara.
Intumwa y’amashami y’umuryango w’abibumbye mu Rwanda Ozonnia Ojielo avuga ko bashima uburyo Leta y’u Rwanda yita by’umwihariko ku bafite ubumuga butandukanye, ikaba ibagezaho ibyo bifuza bigamije kubateza imbere.
Agira ati “ ni byinshi dushimira Leta y’u Rwanda uburyo iharanira uburenganzira bwabo, urugero rwa hafi ikaba inkoranyamagambo ikubiyemo ibimenyetso by’ururimi rw’amarenga imaze gusohoka, kubafasha kwibumbira mu mashyirahamwe n’amakoperative, kubashakira amashuri, kubavuza n’ibindi.
Avuga ko ari byiza ko abafite ubumuga bakomeza kugira uruhare rugaragara mu buzima bw’igihugu, bityo hagacika umuco w’ihezwa n’itotezwa ryajyaga ribakorerwa mu bihe byashize mu bihugu bitandukanye, benshi bakaba ngo bakagombye gufatira urugero ku gihugu cy’u Rwanda uburyo cyubahiriza kikanaha agaciro abafite ubumuga.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage Ingabire Assoumpta, avuga ko U Rwanda ruri mu murongo mwiza wo kwita no gufasha abafite ubumuga, hakaba hari kunozwa ingamba zigamije kubafasha kwiteza imbere binyujijwe mu kwiga ingeri z’amashuri yose, kubafasha kubona imirimo bakora, kubavuza , kubafasha kwibumbira mu ma Koperative n’ibindi.
Agira ati “politike ya Leta ishyigikira cyane ko buri munyarwanda agomba kubaho neza arangwa n’ubuzima bwiza buzira umuze. Abafite ubumuga by’umwihariko bakaba bagomba gukurikiranirwa hafi kugira ngo mu ntege nke bamwe muribo bahura nazo, bafashwe kuzivamo gitwari, ariyo mpamvu hongerwa amashuri, abafite ubushobozi nabo bakajya mu mirimo ibabereye.

Ikindi cyishimirwa nk’uko abivuga, ni uburyo bahagarariwe mu nteko Ishinga amategeko, bakaba bafite Komisiyo y’ighugu ibashinzwe, kandi bakagira n’amashyirahamwe bahuriramo n’imiryango itandukanye ikurikirana uburenganzira bwabo buri munsi.”
Madame Ingabire Assumuta avuga ko ku kibazo cyo kwishyura insimburangingo hifashishijwe Ubwisungane mu kwivuza, ari ikibazo Leta ishyizemo imbaraga kikazakemuka vuba, cyakora hagati aho ngo abashaka amagare cyangwa izindi nsimburangingo barabihabwa kandi kenshi igihe cyose habonetse umubare wababikeneye.
Umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abafite ubumuga wabaye kuri iyi tariki ya 03 Ukuboza 2022 mu Karere ka Gicumbi, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, abahagarariye abafite ubumuga mu turere twose no ma mashyirahamwe n’amakoperative bahuriramo ndetse n’imiryango yigenga n’iya Leta ishinzwe kubakurikirana.

Ni umuhango waranzwe kandi no gusura bimwe mu bikorwa bitandukanye bibakorerwa, n’ibyo bikorera ubwabo, birimo ishuri ryakira rikanigisha abana bafite ubumuga bwo kutabona no kutumva, ibikorwa by’ubukorikori nk’ubudozi, ububoshyi n’ibindi.
Hatanzwe kandi insimburangingo zitandukanye zizagezwa ku bazikeneye bo mu Turere dutandukanye, zirimo amagare 50 n’imbago 63 byose hamwe bifite agaciro karenga miliyoni 23.
Abafite ubumuga bakaba banagaragaje impano bifitemo zitandukanye, aho nk’abafite ubumuga bwo kutumva bacinya akadiho bavugirizwa ingoma n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Abafite ubumuga banakinnye ikinamico igamije kwamagana ihezwa n’ihohoterwa rishobora gukorerwa abafite ubumuga butandukanye, hakinwa n’umupira w’intoki wa siting volley, wahuje ikipe y’abakobwa bo mu Karere ka Musanze n’iyabo mu Karere ka Gicumbi, umukino urangira Akarere ka Musanze gatsinze aka Gicumbi amanota 30 kuri 27.



