Hamenyekanye ibanga AFRICAN PANTHER RESOURCES Ltd ( APR ) yakoresheje ryatumye ishimirwa mu basoze neza 2021-2022

admin
6 Min Read

Iyi ni Sosiyeti itunganya ikanacuruza amabuye y’agaciro iherereye mu Karere Ka Kicukiro iri mu mubare w’abahawe ibihembo na Guverinoma y’u Rwanda kuwa 19 Ugushyingo 2022, ubwo abasora bashimirwaga gutanga neza imisoro, abayobozi bayo bakaba bamaze guhishura ibanga bakoresheje kugira ngo bagere kuri urwo rwego.

Bwana Joseph Karamira  Umuyobozi Mukuru wa PANTHER RESOURCES Ltd (APR), avuga ko ikigo ahagarariye ari Sosiyete imaze kuba ubukombe, cyane ko yashinzwe muri 2022 igatangirana intego n’ubu ikigenderaho yo kugura, gutunganya no gucuruza amabuye y’agaciro.

Avuga ko ibanga bifashisha buri gihe  ari ukugura no gucuruza amabuye y’agaciro yuje ubuziranenge, kwishyura neza ababagemurira, abakozi no gutanga imisoro ndetse n’imisanzu ya  RSSB, Ejoheza n’ibindi byose bigamije kuzamura igihugu.

This image has an empty alt attribute; its file name is 1111-1-1024x544.jpg
Bwana Joseph Karamira  Umuyobozi Mukuru wa PANTHER RESOURCES

Agira ati “nibyo koko iyi ni Sosiyeti imaze kugira uburambe muri iyi myaka isaga 20 duteza imbere ibuye ry’agaciro, tukaba tubona umusaruro uhagije ari nawo dukesha kuba twaraje mu myanya myiza y’abasoze uko bikwiriye mu mwaka wa 2021-2022 , kubera iyo ntambwe twateye  tukaba tugomba guharanira buri gihe gukomeza kuguma ku isonga ari nako duharanira kugera ku iterambere rirambye.”

Bwana Joseph Karamira, avuga ko umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro usaba kugira umuhate no kuwukunda, cyane ko uburyo ibuye ngo ricukurwa mu buryo bugoranye, rigatunganywa mu mvune ikomeye kugeza ubwo rigejejwe ku isoko mpuzamahanga, bene kubigira umwuga bagafata ku madorari, bituma  abawukora bumva nta kindi bashobora gukora kibaho.

Avuga ko ubusanzwe yatangiye umurimo w’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro akiri muto nta kintu gifatika yari afite, nyamara muri kino gihe akaba ngo  afite umugore n’abana barindwi, inzu nziza, imodoka zirenze imwe kandi agaciro k’ibikorwa bye ngo kakaba kabarirwa mu mafaranga menshi akesha akazi ku ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yahisemo.

Ibikenerwa buri gihe kugira ngo amabuye y’agaciro agere neza ku urwego rwo koherezwa ku isoko mpuzamahanga

Mu gushaka kumenya neza ibikorwa bya AFRICAN PANTHER RESOURCES, Ikinyamakuru igisabo cyatemberejwe mu bikorwa byose byayo ndetse no mu gice cy’abakozi basanzwe n’ibyo bakora byose.

Muri rusange, Ubuyobozi  buvuga  ko  bafite abakiliya benshi babagemurira amabuye y’agaciro baturuka mu turere dutandukanye tw’igihugu, akakirwa n’ababishinzwe, ari nabo bamenya ibiro by’umusaruro wakiriwe mbere yo kuwugeza kumashini zishinzwe kuvangura amabuye y’agaciro n’amabuye asanzwe cyangwa umusenyi.

Aho amabuye arongerwa ahanini hagamijwe kuvangura amabuye y’agaciro n’umuseni cyangwa ibindi bidakenewe

Ahangaha Bwana Joseph akaba yamagana abantu bavuga ko mu Rwanda nta mabuye y’agaciro ahaba kubera ko bavuga ibyo batazi, avuga ko uRwanda rufite amabuye y’agaciro menshi akibaza impamvu ibihugu bituranye n’u Rwanda byayagira u Rwanda ntiruyagire kandi ubutaka ari bumwe.

Nyuma y’ibi bikorwa byose, abashinzwe umusaruro bavuga ko amabuye arongwa, akongera agasubira mu ma mashini, nyuma yaho agashyirwa ahabugenewe umusaruro  uyungururiwa mbere yo kuwujyana  mu isuzumiro  “Laboratory”  ari nayo yemeza neza ko ari amabuye y’agaciro nyayo.

Nyuma y’isuzumwa ryeruye hakaba hakurikiraho kujyana ibisubizo ku kigo mpuzamahanga, ari nacyo cyemeza burundu ko ari amabuye y’agaciro akwiriye kujya ku isoko.

Bwana Joseph Karamira, asoza avuga  ko nyuma y’iyi mirimo itandukanye yavuzwe,  hakurikiraho igikorwa cyo gushyira umusaruro mu magunguru yabugenewe ashyirwaho ikimenyetso  “SEALED” yerekana ko ayo mabuye yemewe kujya ku isoko aho ingunguru imwe ishyirwamo umusaruro uhwanye n’ibiro 600.

Ingunguru zibikwamo amabuye y’agaciro aba ategurwa kujyanwa ku isoko, imwe iba irimo ibiro 600

Uretse ibirebana n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro Sosiyete  AFRICAN PANTHER RESOURCES,  ifite abakozi bahoraho bashinzwe ibirebana n’itunganywa  n’icuruzwa ryayo ndetse n’abakora akazi ko mu buyobozi busanzwe, bose bakaba bashimirwa kenshi umusaruro batanga.

Ku birebana n’abakozi ba Sosiyete,  Migeri Anselme ni umusaza umaze imyaka irenga 30 muri ako kazi.

 Yishimira ibyo amaze kugeraho abikesheje amabuye y’agaciro by’umwihariko ibyo akesha AFRICAN PANTHER RESOURCES ibahemba neza,  bityo bakarushaho kwiteza imbere muri byinshi.

Umusaza Migeri Anselme avua ko amaze imyaka 30 akora akazi k’ubucukuzi bw;amabuye y’agaciro

Sumwiza Jacqueline, ni umucunga mutungo wa AFICAN PANTHER RESOURCES Ltd,  avuga ko kuba Sosiyeti yabo yarashimiwe na Leta gutanga imisoro neza,  byavuye ku muhate nyawo w’abakozi n’ubuyobozi bwa Sosiyeti.

Agira ati “dutanga imisoro yose uko bikwiriye kandi tugateganyiriza abakozi bose dufite. Kubera gucunga neza umutungo w’ikigo rero, ibyo  bituma haboneka umusaruro uhagije ari nabyo biduha imbaraga zo gusora neza , bityo tukishimira ko Leta yabiduhembeye kandi tuzakomeza no mu bihe byose biri imbere.”

Ushinzwe Laboratwari isuzumirwa mo ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro

AFRICAN PANTHER RESOURCES ni Isosiyete imaze kuba ubukombe ku bigendanye n’igura, itunganywa n’igurishwa ry’amabuye y’agaciro bya kinyamwuga.

Ni Sosiyeti ifite ubuzobere muri ako kazi, ikagira n’abakozi bagera kuri 40 bahembwa neza uko bikwiriye, bakaba banafite uburambe n’ubunararibonye, aribyo bituma ikigo kibona umusaruro ushimishije.

Ni ikigo giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboyi mu Mujyi wa Kigali, Ni Sosiyeti igamije guteza imbere umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya CORTA, GASEGERETI na Wolfram. muri uyu mwaka wa 2022 , hamwe n’abandi ba Rwiyemezamirimo,  ikaba yarashimiwe na Guverinoma y’u Rwanda kubera kwishyura no gutanga neza imisoro uko bikwiriye.

Bwana Joseph Karamira  Umuyobozi Mukuru wa African PANTHER RESOURCES ubanza ibumoso ubwo yakiraga igihembo ku munsi w’igihugu w’umusoreshwa
Abakozi ba “African PANTHER RESOURCES” batunganya amabuye y’agaciro
Imashini zitanga umuriro mu y’andi ma mashini akora imirimo itandukanye
Imashini ziyungurura amabuye y’agaciro
Mbere y’uko amabuye ajyanwa ku isoko abanza gupimwa hifashijwe amabuye mfatizo (Sample)

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *