Madamu Jeannette Kagame yashimiye Ishuri Rikuru rya Kepler ryimakaza uburezi budaheza

admin
3 Min Read

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko yanejejwe n’uburyo ishuri rya Kepler College rishyigikira uburezi budaheza cyane impunzi kuko nk’umuntu wakuriye mu buhunzi yumva uburemere bwo kuba hanze y’igihugu cyawe.
Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2025, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ku banyeshuri 293 barangije amasomo muri Kepler College; barimo 43 bigaga mu Ishami rya Kigali n’abandi 250 bigaga mu Ishami riri mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nk’umuntu wakuriye mu buhungiro yakozwe ku mutima na gahunda ya Kepler College yo kwimakaza uburezi budaheza n’impunzi zigahabwa ayo mahirwe.

Ati: “Nishimiye uburyo mufite uburezi budaheza. Hari abantu rimwe na rimwe birengangizwa mu rugamba rwo kubaho barimo impunzi n’abafite ubumuga. Nk’umuntu wavukiye mu buhungiro nkanabukuriramo nzi icyo bivuze kuba hanze y’igihugu cyawe ukabura amahirwe abandi babonera mu gihugu.”

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Kepler gutanga uburezi budaheza

Yongeyeho ko impunzi z’Abanyarwanda muri icyo gihe zabagaho zihangayikishijwe n’ahazaza kandi hari hashingiye ku burezi, avuga ko inzizitizi bahuriyeyo nazo zitabaciye intege ahubwo zabahaga imbaraga zo kwiyemeza no gushishikazwa n’intego bihaye.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kuba abo banyeshuri basoje bisobanuye ibirenze ibyo, kuko hishimirwa intumbero yatangiye mu myaka myinshi ishize yo kwizera ko buri munyeshuri ahabwa amahirwe yo kwiga kandi agahabwa uburezi bufite ireme hatitawe mu hahise he.

Yahamije ko imbuto z’uburezi bwa Kepler College bigaragaza ubushake burenze imipaka, kandi ari ibyo kwishimira kuko bategura abanyeshuri Isi ikeneye ku isoko ry’umurimo.

agira ati”Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Biranejeje kuba benshi muri mwe muhita mubona akazi mu gihe cy’umwaka murangije amasomo. Iyi ntabwo ari inkuru y’abarangiza amasomo bose ku Isi. Ni gihamya ko uburezi butangwa hagendewe ku bikenewe ku isoko ry’umurimo bikora.”

Minisitiri w’Uburezi Dr. Joseph Nsengimana, yashimiye umuhate n’umurava abanyeshuri bagaragaje bikaba byarabagejeje ku musaruro w’ibyo barimo kwishimira uyu munsi.

Ati “Uyu mwanya ntabwo ari uwo kwishimira ibyiza mwe murangije mwagezeho gusa, ariko ni no kongera kwishimira umuhate w’u Rwanda wo gutanga uburezi bufite ireme kandi budaheza. Intego ni ugufasha no kuzamura ubumenyi bw’urubyiruko rw’Abanyafurika guhangana ku isoko mpuzamahanga, no gukemura ibibazo bitwugarije. Bituma urubyiruko rwiyumvamo icyizere cy’ejo, kandi uku gusoza kugaragaza intsinzi n’uburyo uburezi bwacu butanga ubumenyi.”

Ni ku nshuro ya 10 Kepler College itanze impamyabumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, bikaba inshuro ya mbere ishyize hanze abarangije amasomo kuva mu 2022, nyuma yo guhabwa ubuzima gatozi bwo gukora nka kaminuza yemewe mu Rwanda.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *