Abahanga mu rurimi rw’igiswahili bateraniye mu nama mpuzamahanga i Kigali

admin
5 Min Read

Ku nshuro yabo ya Kane, abahanga mu rurimi rw’igiswahili, abayobozi n’abarukoresha baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika no hanze yayo  bateraniye mu nama mpuzamahanga iri kubera i Kigali kuva kuwa 6 kugeza ku wa 7 Nyakanga 2025, bagamije ahanini gusuzumira hamwe uko urwo rurimi rwakomeza gutezwa imbere na cyane ko ari rwo  Abanyafurika benshi bahuriraho.

Ni inama nkuru yafunguwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Afurika y’i Burasirazuba Gen Rtd James Kabarebe, wagarutse ku kamaro ku rurimi rw’Igiswahili muri kano gace u Rwanda ruherereyemo no muri Afurika muri rusange.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane n’Amahanga General Rtd James Kabarebe

Minisitiri Kabarebe avuga ko ururimi rw’Igiswahili rufitiye akamaro abanyafurika muri rusange, cyane ko rubahuza mu migenderanire, mu bya Politiki, ubutegetsi, imiyoborere no mu buzima busanzwe.

Agira ati “Inama nk’iyi ni ingirakamaro cyane kuko ihuje abahanga mu rurimi rw’Igishwahili, tukaba twizera tudashidikanya ko imyanzuro muzafatiramo, izaza ko ishimangira icyakorwa koko kugira ngo uru rurimi rwacu rukomeze rubungabungwe, ruvugwe kandi rukoreshwe na benshi.”

Avuga ko kimwe no mu bindi bihugu bigize aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba, mu Rwanda naho gikoreshwa mu ndimi zemewe zikoreshwa mu butegetsi nyuma y’Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

Madame Rosa Baguma Umuyobozi ushinzwe Politiki y’Uburezi muri Muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko Minisiteri yashyize imbaraga mu myigishirize y’ururimi  rw’Igiswahili, ihereye mu mashuri yisumbuye na Kaminuza, kugira ngo abana babashe gukura bazi neza kurukoresha na cyane ko ari ururimi rwubashywe kandi rukoreshwa mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Madame Rosa Baguma Umuyobozi ushinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi

Agira Ati “Nibyo koko twaje muri iyi nama mpuzamahanga, yiga ku bigendanye n’imikoreshereze y’ururimi rw’Igiswahili, hano mu gihugu cyacu abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, bakaba barutangirira mu cyiciro rusange, bagera mu mwaka wa kane abahitamo kwiga indimi bagakomezanya nacyo, ndetse no muri Kaminuza tukaba tumaze kugira abahanga basobanura indimi bazihuza n’izindi Translater” zirimo n’Igiswahili.”

Avuga ko Igiswahili kizakomeza kongererwa imbaraga mu mashuri, ndetse n’abatiga ngo hakaba hari gahunda yo kubafasha kujya bakihuguramo cyane, nk’abakora ingendo zambukiranya imipaka, abashoferi n’abandi bakora  bucuruzi.”

Prof. Malonga, umuhanga mu rurimi rw’Igiswahili, akaba n’umwe mu batangije Komisiyo yigaga uko urwo rurimi rwakongererwa agaciro n’imbaraga muri Afurika, akaba ariwe wari uhagarariye Leta y’u Rwanda, avuga ko ubusanzwe ari ururimi rukunzwe kandi ruvugwa n’abantu benshi muri Afurika, rukabasanga rukwiye kwigishwa mu mashuri yose ndetse no ku bandi babyifuza, kugira ngo mu bihe biri imbere ruzabe ruzwi kandi rukoreshwa na benshi mu Rwanda.

Prof. Malonga Impuguke mu rurimi rw’Igiswahili uri mu batangije Komisiyo Nyafurika y’Ururimi rw’Igiswahili

Agira ati “Uru ni ururimi ruberanye n’ubucuruzi, abo mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba, muri Afurika y’Amajyepfo bagize SADEC n’abandi bo mu bindi bihugu by’Afurika, benshi ni abarukoresha. Bityo nkaba nsaba abanyarwanda bose kurugira urwabo, cyane ko ari ururimi rwabo rubakomokaho, izindi z’imvamahanga zikaba ngo zaraje zirusanga.”

Cyakora, avuga ko ababazwa cyane no kubona hari abantu badashishikarira gusoma, kumenya no kwandika Igiswahili kandi ngo ari ururimi rworoshye, haba mu mivugire no mu myandikire.

Bamwe mu rubyiruko rw’Abanyeshuri biga muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda bitabiriye inama, bavuga ko bashima Leta y’u Rwanda yateje imbere mu buryo bugaragara ururimi rw’Igiswahili mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.

Bavuga ko kurangiza muri Kaminuza uzi indimi harimo ni giswahili, ugera hanze uri nk’imari ikenewe na benshi ku isoko ry’umurimo, ndetse niyo bakiri ngo ku ntebe y’ishuri, nabwo babona imirimo itandukanye igendanye n’urwo rurimi.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iy’inama mpuzamahanga irimo kubera i Kigali

Gusa bavuga ko hakiriho icyuho ku bigendanye n’ibitabo, imfashanyigisho n’inkoranyamgambo by’urimi rw’Igiswahili, bityo bagasaba Leta n’abandi bireba, gukomeza gusigasira no kwita ku rurimi rw’Igiswahili, kugira ngo abasoza amasomo muri rusange, bajye bagera ku isoko ry’umurimo basobanukiwe kurushaho urwo rurimi bakaba banaboneraho kurwigisha abo basanze.

Inama mpuzamahanga ku mikoreshereze y’ururimi rw’Igiswahili iteraniye i Kigali kuva kuwa 06 kugeza kuwa 07 Nyakanga i Kigali, ni ku nshuro yayo ya 4 ibaye, ikaba ihuje abahanga n’abayobzi bavuye mu bihugu bitandukanye bo muri Afurika no hanze yayo bagera kuri 300.

Abayitabiriye basabye buri wese bireba muri rusange, gukora ibishoboka byose, kugira ngo ururimi rw’Igiswahili rukomeze kwigishwa rumenywe na bose, na cyane ko ari rumwe mu ndimi zikoreshwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika n’u Rwanda rurimo.

Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku bigendanye no gukundisha abantu Igiswahili

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *