Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), ku bufatanye n’Ibiro bishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO) ndetse na UNDP, cyatangaje ko kigiye gutangira gutanga ikirango cy’ubuziranenge ku bigo byashyize imbere ihame ry’uburinganire mu mikorere n’imiyoborere yabyo. Iki kirango kizafasha ibyo bigo kongera icyizere mu isoko mpuzamahanga no kwagura ubucuruzi bwabyo nta nkomyi.
Ku wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), hatangijwe ku mugaragaro gahunda nshya igamije gutanga ikirango cy’ubuziranenge ku bigo by’abikorera byubahiriza ihame ry’uburinganire mu kazi.
Iyi nama yahurije hamwe inzego za Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa barimo GMO (Ikigo gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire) na UNDP, kugira ngo harebwe uko uburinganire bushobora kuba igice cy’ingenzi mu ipimo ry’ubuziranenge rishyirwa ku bicuruzwa by’u Rwanda, cyane cyane ku byoherezwa hanze.
Ubuziranenge bufite isura nshya: kwimakaza uburinganire
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Dr. Raymond Murenzi, yavuze ko iyi gahunda ari igisubizo ku mbogamizi ibigo byinshi by’Abanyarwanda byagiye bihura na zo igihe byohereje ibicuruzwa mu masoko mpuzamahanga.
Ibihugu byinshi, by’umwihariko ibyo ku mugabane w’u Burayi na Amerika, bishyira imbere ihame ry’uburinganire nk’igipimo cy’ingenzi mu bufatanye n’amasoko y’ubucuruzi.
Yagize ati, “Hari ibihugu bitubazaga uko uburinganire bwubahirijwe mu ruganda rwatunganyije ibicuruzwa. Iri kirango rizajya ribaha ibisubizo bifatika, bigaragaza ko iryo hame ryubahirijwe hose mu ruganda no mu miyoborere yacyo.”
Dr. Murenzi yakomeje avuga ko ikirango kizajya gitangwa ku buntu ku bigo bito n’ibiciriritse, Leta ikaba yaratangiye gutanga inkunga ishyigikira uru rugendo. Gusa, ku nganda nini, hateganyijwe ikiguzi gito kingana na 100,000 Frw, aho icyo kirango kizamara imyaka itanu.
Gahunda yubakiye ku rugero mpuzamahanga
Iyi gahunda ishingiye ku rwego mpuzamahanga ruzwi nka “Gender Equality Seal”, ijyanye n’ihame rya SDG 5 rigamije kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye. Igamije gutuma ibigo byigenga bihindura uburyo bikoramo, haba mu micungire y’abakozi, mu iyubahirizwa ry’amahirwe angana, no mu myanzuro y’ubuyobozi.
Umutoni Gatsinzi Nadine, Umugenzuzi Mukuru w’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, yagaragaje ko iyi gahunda yatangijwe mu 2018, kandi imaze gutanga umusaruro.
Ati “Ibigo 30 bimaze kubona ‘Gender Equality Seal’. Ibi byakoze impinduka zifatika zirimo kongera umubare w’abagore mu nzego z’ubuyobozi, gushyiraho aho ababyeyi bonsa n’ibindi bifasha kuzamura uburinganire mu kazi.”
Yongeyeho ko hakiri inzitizi zimwe zishingiye ku myumvire, aho hari imirimo igifatwa nk’iy’abagabo gusa, bigatuma abagore bayigiramo uruhare ruto.
Uburinganire, ishingiro ry’imiyoborere n’iterambere
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko intambwe u Rwanda rugezeho mu kwimakaza uburinganire ishingiye ku rugamba rwo kwibohora, aho Abanyarwanda bahisemo kubaka igihugu kizira ivangura
Yagize ati, “Iki kirango kije ari indi ntera mu rugendo rwo kubaka igihugu kidaheza, gihesha buri wese amahirwe angana. Tuzakomeza gushyigikira ibigo byose byiyemeje guteza imbere uburinganire mu buryo bugaragara.”
Ibigo byamaze gutera intambwe
Bimwe mu bigo byatangiye gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire byatanze ubuhamya bw’impinduka zabyo. Harimo ibyashyizeho icyumba cy’abonsa, byongereye umubare w’abakozi b’abagore, ndetse no kuzamura umubare w’abagore mu nzego z’ubuyobozi.
Iyi gahunda irateganya ko ibigo bizajya bisuzumwa, hakarebwa uko byubahiriza uburinganire mu nzego zose, uhereye ku buryo bashaka abakozi, uko babitaho, kugeza ku buryo bigira uruhare mu gufata ibyemezo.



