• Latest
Nyanza : Umuturage avuga ko Ubuyobozi butamufasha kubona inzira igana aho yubakiye abaturage ishuri

March 31, 2025
Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

January 15, 2026
Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 2 bashya

Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

January 14, 2026
Perezida Kagame yizeje ubufatanye Gen Doumbouya wa Guinea

January 6, 2026
RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

I Ngoma abantu 15 bakubiswe n’Inkuba ,9 bahasiga ubuzima

January 5, 2026
Ruben Amorim watozaga Manchester United yirukanwe

MIGEPROF yatabarije abagore bafunze batajya basurwa

Dore zimwe mu ngamba zafatiwe mu Nama yo kurebera hamwe icyateza imbere umuryango

December 31, 2025
Zibaho wo gatsindwa we, kirazira mu muco wacu- Rutangarwamaboko abwira Pamela

Uko Amb. Ndhungirehe afata ihagarikwa rya Gen Ekenge

  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact
igisabo.rw
Advertisement
ADVERTISEMENT
  • AHABANZA
    • Home – Layout 1
    • Home – Layout 2
    • Home – Layout 3
    • Home – Layout 4
    • Home – Layout 5
    • Home – Layout 6
  • AMAKURU
    • All
    • Kwisi hose(world)
    • POLITIKE
    • Ubukungu
    • Ubumenyi(Science)
    Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

    Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

    Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

    Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

    Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 2 bashya

    Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 2 bashya

    Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

    Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

    Perezida Kagame yizeje ubufatanye Gen Doumbouya wa Guinea

    Perezida Kagame yizeje ubufatanye Gen Doumbouya wa Guinea

    RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

    RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
  • IKORANABUHANGA
    • All
    • Apps
    • Gadget
    • Mobile
    • Startup
    eKASH yamurikiwe ku mugaragaro abanyarwanda uko ikoreshwa n’akamaro ibafitiye 

    IBTC Kigali ishyigikiye ko gahunda z’ikoranabuhanga na Tekinike zakwigishwa mu Kinyarwanda

    Sosiyete ya MTN Rwanda yatumijweho kugira ngo yisobanure kuri serivise mbi imaze iminsi itanga

    Mu Rwanda hagejejwe telephone za Infinix  zifite umwihariko n’udushya bidasanzwe

    Kigali: Hafunguwe Imurikagurisha Mpuzamahanga Nyirangarama akomeje kuzanamo udushya

    Kuva ku myaka 4 kugera kuri 14 bazishyura 500frw mbere yo kwinjira muri Expo 2024

    • Nintendo Switch
    • CES 2017
    • Playstation 4 Pro
    • Mark Zuckerberg
  • IMYIDAGADURO
    • All
    • FILIMI
    • Imikino n'Imyidagaduro
    • Muzika
    • Siporo
    Ruben Amorim watozaga Manchester United yirukanwe

    Ruben Amorim watozaga Manchester United yirukanwe

    Zibaho wo gatsindwa we, kirazira mu muco wacu- Rutangarwamaboko abwira Pamela

    Zibaho wo gatsindwa we, kirazira mu muco wacu- Rutangarwamaboko abwira Pamela

    UEFA Champions League: Barcelona na Man city zatsinzwe

    RGB yasheshe komite za Rayon sport Murenzi Abdallah yongera kuyifata bwa 3

    Trinity Nyakabingo FC niyo izahatanira igikombe na Rutongo Mines FC

    Rutongo Mines Fc iraranye Ikite iyihesha gukina Umukino wa nyuma

  • IMIBIREHO YA BURI MUNSI
    • All
    • Fashion(Imideri)
    • Imirire
    • Ubucyerarugendo
    • Ubuzima
    Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

    Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

    Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

    Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

    RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

    RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

    Dore zimwe mu ngamba zafatiwe mu Nama yo kurebera hamwe icyateza imbere umuryango

    Dore zimwe mu ngamba zafatiwe mu Nama yo kurebera hamwe icyateza imbere umuryango

    Abaforomo n’ababyaza basabwe gukunda ibyo bakora

    Rév. Pasiteri Mudagiri Tabazi umwigisha w’Ijambo ry’Imana yatabarutse

    • Golden Globes
    • Game of Thrones
    • MotoGP 2017
    • eSports
    • Fashion Week
  • INCAMACYE
    Kiliziya ya Ste Famille yizihije Umunsi Mukuru wayo hatangizwa Urugendo rwa Yubile y’Imyaka 50 Arkidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe

    Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1903 bashya

    Abakorera Garage ATECAR bavuga ko bakora biyungura ubumenyi bugendanye n’ibinyabiziga biba bigezweho

    Mu cyumweru cyahariwe ubutabera hazibandwa ku buhuza nk’uburyo bufasha kudasiragira mu nkiko

    Amatike ashobora gushira mbere y’igitaramo-Abifuza kuzataramana na Richard Nick Ngendahayo baburiwe

No Result
View All Result

Home Amakuru

Nyanza : Umuturage avuga ko Ubuyobozi butamufasha kubona inzira igana aho yubakiye abaturage ishuri

NIYONKURU Edouard by NIYONKURU Edouard
March 31, 2025
in Amakuru, Amakuru y'ingenzi, Uburezi, Ubutabera
0
Nyanza : Umuturage avuga ko Ubuyobozi butamufasha kubona inzira igana aho yubakiye abaturage ishuri
0
SHARES
510
VIEWS
Share on FacebookShare on Twitter

Uwitwa Uwamwezi Marie Claire warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Murenge wa Muyira, Akagari ka Nyamiyaga Umudugudu wa Nzovi mu Karere ka Nyanza, avuga ko amaze imyaka irenga itatu asaba inzira yamufasha kugeza ibikoresho aho yubatse inyubako yateganyije ko yaba ishuri ry’ikiburamwaka, cyane ko  ababyeyi baho ngo bakora urugendo bajyana abana ku ishuri. Cyakora Umuyobozi w’Umudugudu Rwagatore Narcisse ngo yamwimye inzira, yiyambaje Umuyobozi w’Akarere Ntazinda Erasme nawe ntiyabimufashamo.

Uwamwezi Marie Claire, avuga ko kubera kuba wenyine no guhura n’Uburwayi bwa hato na hato, yahisemo gutanga inzu yari yarubakiwe i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, aza kubona umugiraneza umwongerera ubushobozi ahitamo kujya kubaka ku ivuko iwabo, maze ahitamo kubaka ishuri ry’ikiburamwaka, kugira ngo nawe atange umusanzu wo kubaka igihugu cye afasha abana kwigira hafi, ariko azitirwa no kubura inzira ihagera.

Agira ati “Kubera uburwayi nkunda guhura nabwo kenshi, nahisemo kuza kuba ku ivuko nibwo nubatse ishuri, ngira ngo n’unganire ababyeyi bajyana abana kwiga kure y’aho batuye. Ishuri nararyujuje ndetse na NESA baransuye bantegeka ibyo nakongeraho. Gusa mfite ikibazo cy’umuhanda uhagera, cyane ko umuturanyi wanjye Rwagatore Narcisse ari nawe Mudugudu,  namusabye ko yamfasha kubona inzira igera kuri iryo shuri ambera ibamba. Niyambaje ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere ka Nyanza, Meya Ntazinda ubwe araza. Mudugudu yemeye ko we na mugenzi we Kagemanyi Ignace begeranye bazampa inzira ya M18 kuri M4 nkishyura ibihumbi 500 ariko nyabahaye baranga.”

Uwamwezi Marie Claire yabuze uwamufasha kubona umuhanda ujya ku ishuri rye

Avuga ko amaze kubona ko amafaranga bayanze, yasabye Meya ko yahabwa inzira yahahoze umuhanda abaturage baje guhingamo ugasibama.

Ashimangira ko iyo nzira ayihawe ko yajya inafasha n’abandi baturage baturanye batagira umuhanda, ukaba wanafasha imiryango y’abantu 10 bawuturiye aribo: Ntagungira Ildephonse, Nkuriyingoma, Uwimana Francine, Uwamwezi Marie Claire, Sesonga Venuste, Uwamahoro Chantal, Mukankundiye fortune, Kagemanyi Ignace, umuryango wa Pio Mugabo n’abandi.

Aba bose ngo umuhanda awuhawe wabafasha mu migendanire, bitandukanye cyane n’ibyo Meya Ntazinda na Mudugudu ngo bavuga ko ari igikorwa cye bwite. 

Ubu butaka bwahoze ari umuhanda wavaga ku rusengero rw’Abadiventiste ugahuza ingo nyinshi aha niho yifuza ko bamushakiraho umuhanda

Akomeza avuga ko iby’uwo muhanda yifuje ko waca aho wahoze cyera, Meya Ntazinda yamuhakaniye ko bitashoboka kuko ngo byasaba gusenyera abaturage, kandi ibyo yubaka ari ibye ku giti cye, bitabarirwa mu bikorwa rusange.

Yibaza impamvu ubuyobozi bumutererana ako kageni, mu gihe aho abasaba hahoze inzira rusange, bigatuma umushinga w’ishuri yari azaniye abaturage udindira ngo si igikorwa rusange.

Ku rundi ruhande, avuga ko n’ubwo bwose yubatse iryo shuri, akaba yimwa inzira yo kurigeraho, ngo yanahuye n’ibindi bibazo byinshi  ubwo yubakaga.

Ishuri ryaruzuye abura umuhanda urigeraho

Avuga ko yakomeje kujya aterwa n’abantu bagasenya inkuta z’igipangu ndetse n’ibirahure by’amadirisha n’inzugi by’ishuri bakamenagura, yakwiyambaza Mudugudu ngo amukorere raporo ajyana kuri RIB, ngo hashakishwe abamwangiriza  akamwangira.

Asaba inzego bireba ko zamurenganura agahabwa inzira yatuma abasha kugeza ibikoresho ku ishuri ari kubakira abaturage, ibyatuma n’abazajya barigana bose babasha kuhagera mu buryo bworoshye.

Ikindi avuga ni uko kuba Mudugudu yaranze kumuha inzira mu rubibi rwe, ubuyobozi bw’Akarere bwamufasha kubona iyo asaba yahoze inyura hafi y’ishuri rye, cyane ko Itorero ry’Abadivantiste ngo ryegereye aho hantu ryamwemereye ko inzira bazayimuha.

Ahamya ko undi muturage nawe wubatse muri iyo nzira, yemera kumuha inzira, akazitirwa n’uko icyo gice naho Mudugudu Rwagatore Narcisse ahafite ibikorwa, ariyo nayo mpamvu ngo Meya   yabimushyigikiyemo avuga ko batakwimura ibikorwa by’abaturage.

Ubwo yaramaze kubaka igipangu cy’ishuri abagizi ba nabi baragihiritse

Ikinyamakuru IGISABO kiganira n’Umuyobozi w’umudugudu wa Nzovi, Rwagatore Narcisse, akaba n’umuturanyi wa Uwamwezi, yabajijwe impamvu adaha inzira umuntu uri kubazanira iterambere mu gace batuyemo, avuga ko atimanye inzira, ahubwo ko bamaze kuyimwemerera n’abayobozi bahari, mu minsi mike ngo babona yabashyize mu itangazamakuru. Gusa ngo biteguye kuyimuha niyubahiriza amasezerano bagiranye.

Agira ati “Nta nzira twamwimye. Ubuyobozi bwaraje habaho ubwumvikane ko twazamuha njye na mugenzi wanjye, inzira ya M18 kuri M4 akishyura ibihumbi 500. Kuva icyo gihe nta mafaranga yazanye ahubwo yatujyanye mu itangazamakuru, avuga ko tumwanga turi abantu batari beza. Rwose ni umuturanyi ntitwakwishimira ko abura uko atunganya ibikorwa bye azaze tumuhe inzira.”

Abajijwe icyakoroha, ari ukumuha inzira ku isambu yabo cyangwa se guhabwa ahahoze inzira cyera hahinguka ku ishuri rye, avuga ko iyo nzira yindi avuga, yari umuhora w’inka wabayeho mu myaka y’1970.

Asobanura ko abaturage bahahinze, barahubaka, cyakora ngo akomeje kuhifuza naho bashaka uburyo bamwumvikanisha n’abahatuye nabwo akagira icyo yigomwa.

Yifuza ko bamuha inzira igera ku ishuri ariko yarayibuze

Abajijwe impamvu Uwamwezi aterwa yamutakira nk’umuyobozi ntamutabare, byibura ngo akore raporo y’ibyabaye, avuga ko abeshyerwa ko ntawamutabaje ngo areke kumwitaba.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme nawe ushinjwa n’Uwamwezi Marie Claire kugira ubushake buke bwo kumufasha kubona inzira igera ku ishuri yubakiye abaturage, avuga ko ntako Ubuyobozi bw’Akarere butakoze ngo bumuhuze n’abaturage bagombaga kumuha inzira, kubwe akaba ngo yarazi ko byanarangiye.

Agira ati “Nibyo koko Uwamwezi Marie Claire yaratwitabaje avuga ko afite igikorwa kigendanye n’ishuri ko ashaka inzira ihagera. Inzego zitandukanye zarahageze, abaturanyi bemera kumuha inzira nawe akishyura ubwo butaka ahawe. Twari tuzi ko byarangiye cyane ko bagiranye amasezerano yihuse yakozwe mu gihe gito. Niba bitarakunze ubwo twakurikirana tugasaba impande zombi ko zashyira mu bikorwa ibyo bari bemeranyijeho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme arashinjwa kudafasha umuturage we

Ku birebana n’indi nzira Uwamwezi yifuza, cyane ko avuga ko yahoze ari nyabagendwa abaturage bakayigabiza, Meya Ntazinda asubiramo amagambo ya Mudugudu Rwagatore ko aho hantu nta nzira yahabaye ko hahoze ari umuhora w’Inka cyera, hakaba ngo hataboneka uburyo bwo kwimura abahatuye kandi ari igikorwa cy’umuntu ku giti cye.

Abajijwe icyo bafasha Uwamwezi, nk’umuturage ushaka kwiteza imbere akazamura n’agace atuyemo yubaka ishuri, avuga ko agiye kubeshya yavuga ko hari ubushobozi bamubonera.

Avuga ko nta gikorwa kitavuye mu byemezo bya Njyanama, ngo kuba Uwamwezi yarubatse atabagejejeho umushinga w’ibyo agiye gukora,  Akarere ngo ni kanini, ku buryo uwajya wese ashaka kuzana ibikorwa bye ku giti cye ntiyabonerwa ubufasha bwa Leta.

N’ubwo bwose Meya Ntazida avuga ko ibyo Uwamwezi akora atari igikorwa rusange,  Uwamwezi  avuga ko aramutse ahawe inzira asaba iturutse ahahoze umuhanda bita ko wari umuhora w’inka, nta kabuza ngo ibyo yiyemeje byo kuzamura agace atuyemo yubaka ishuri yabikora, maze ababyeyi bakoraga urugendo rwa kure bajyana abana ku ishuri, bakabasha kwigira hafi mu buryo buboroheye.

Umwe mu baturage baturanye na Uwamwezi Marie Claire bigaragaraga ko ari umubyeyi ukiri muto, yavuze ko atumva uburyo abayobozi bamutererana kandi yarabahaye akazi, mu gihe aho batuye nta kindi gikorwaremezo gihari cyabaha amafaranga.

Imbere y’ubuyobozi abaturanyi bemeye kumuha inzira nyuma barabyanga ngo yavuganye n’itangazamakuru

Undi muturage nawe yashinje ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza kudatega amatwi abaturage.

Ashinja cyane Meya Ntazinda, kuba yarategetse ko bashyira ikigega cy’amazi mu muhanda rwagati bacagamo ari nko guhimana.

Asobanura ko hari umuntu wari ukomeye uvuka muri ako gace, iyo inshuti n’abavandimwe ngo basuye uwo muryango, bibasaba gusiga imodoka munsi y’ikigega bakagenda n’amaguru, bitewe n’ifungwa ry’uwo muhanda washoboraga no kugera ku ishuri rya Uwamwezi.

Kuri ibi by’ikigega cyafunze Umuhanda, Meya ntazinda ahakana ko nta ruhare yabigizemo, WASAC ngo niyo imenya aho ishyira ibikorwa byayo kandi ngo cyubatswe cyera ataranayobora Akarereka Nyanza.

Ni kenshi abaturage bidogera abayobozi babo, babashinja kutabakemurira ibibazo baba babagejejeho.

Uwamwezi  Marie Claire, avuga ko igihe yatangiriye gutakamba asaba gufashwa ngo yubake ishuri rye ritangire, ngo iyo haramukaba  harabayeho ubushake bw’abo yatakiye, abana benshi baba baratangiye kwiga.

Asaba ubuyobozi kumufasha nta yandi mananiza, cyane ko yasigaye wenyine, akaba akeneye uwamwumva akamwuganira mu bitekerezo no mu bikorwa afite byo kuzamura igihugu.  

Previous Post

Umwanditsi w’ibitabo Hategekimana Richard yashimiwe nk’umwanditsi w’umwaka

Next Post

Hamenyekanye itariki y’amatora y’abagize komite Olempike y’imikino na Siporo mu Rwanda

NIYONKURU Edouard

Hamenyekanye itariki y’amatora y’abagize komite Olempike y'imikino na Siporo mu Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Stay Connected test

  • 99 Subscribers
ADVERTISEMENT
  • Trending
  • Comments
  • Latest
Rurageretse hagati y’uwahoze ari Minisitiri n’uwo yijeje kugira Umugore akishakira undi

December 2, 2025

Dore igisubizo ku bagabo bafite igitsina gito

December 30, 2020
Sobanukirwa uko amapeti y’abapolisi mu Rwanda arutanwa n’imishahara yabo

September 19, 2020

Gitisi Secondary & TVET School ni Amizero arambye y’urubyiruko rwahisemo kuhiga

September 3, 2021
Urwego rw’igihugu rushinzwe Igorora RCS rwirukanye ACP Dr George Ruterana

6

Hello world!

1
Kicukiro: Akagari ka Nyanza  bakomeje kubaka akajagari bakingiwe ikibaba n’Abayobozi b’inzego z’ibanze

Shadow Tactics: Blades of the Shogun Review

0
Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

January 15, 2026
Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

January 15, 2026
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 2 bashya

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 2 bashya

January 15, 2026
Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

January 14, 2026

Recent News

We bring you the latest news with facts. Check our landing page for details.

Follow Us

Browse by Category

Recent News

Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

January 15, 2026
Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

January 15, 2026
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIBIREHO YA BURI MUNSI
  • INCAMACYE

© 2024 All Right Reserved IGISABO NEW PAPER Developed by ~MORGAN NIYITEGEKA