Abayobozi b’ishyaka bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024, Dr. Frank Habineza yagarutse ku ishusho rusange y’ibikorwa byo kwiyamamaza, aho bamaze kugera mu Turere 15.
Dr. Frank Habineza, Umukandida wa Green Party uri kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yavuze ko mu minsi 11 iri shyaka rimaze mu bikorwa byo kwiyamamaza, mu Karere ka Ngoma ariho hantu amaze kubangamirwa ibintu avuga ko bidakwiriye kandi bakwiriye kuryozwa.
Ni ibikorwa bibangamirwa kwiyamamaza kw’ishyaka rya Green Party ubwo bari bageze ku munsi wa gatatu tariki 24 Kamena 2024.
Dr. Frank Habineza yavuze ko uku kubangamirwa bitabaye inshuro ya mbere kuri aka Karere, ndetse avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’amatora nyir’izina nibirangira bazabikurikirana.
Ati “Akarere ka Ngoma wagira ngo harimo umuzimu. Si ubwa mbere! Ariko ntabwo bizahagararira aha, ni duhuguka tuzabikurikirana. Turifuza ko Inama Njyanama yose yegura ikavanwaho”.
Ibi kandi byasobanuwe neza n’umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Jean Claude Ntezimana, ari na we ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo, aho yagize ati “Aho bitagenze neza, ni muri Ngoma, habayeho guhuza gahunda y’imitwe ibiri. Abandi na bo baje kwiyamamariza hafi y’ahantu twari turi, ndetse bashyiraho indangururamajwi zihamagarira abaturage kwitabira inama itunguranye kandi bari bazi ko uwo munsi twawusabye”.
Dr Frank Habineza avuga ko uretse Akarere ka Ngoma kabisobetse bakabakira nabi mu tundi Turere bamaze kugeramo byagenze neza.
Yagize ati “Kwiyamamaza twabitangiye bigoranye, ariko uko iminsi igenda bigenda bisobanuka kurushaho. Twatengushywe n’Akarere ka Ngoma gusa, ariko ahandi byagenze neza, n’ibyo twabonye bitadushimisha ntabwo twabitindaho”.
Uretse Akarere ka Ngoma muri Ngororero naho ubwo ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ ryahajya kwiyamamaza ryatunguwe n’abaturage bari bitwaje ibirango by’indi mitwe ya politiki ndetse banaririmba indirimbo zayo.
Ni ibintu ngo byabaye nk’ibibangamira imigendekere yo kwiyamamaza ku ishyaka Green Party nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga mukuru wa Green Party Jean Claude Ntezimana wavuze ko ari ibintu bitari bikwiriye kubona undi muntu wambaye ibirango by’indi mitwe abarimo gusa uyu muyobozi aza gusobanura avuga ko baje gusanga ari abantu babikora ku giti cyabo atari imitwe ya politike iba yabatumye.
Amakuru yaje gutangwa n’Akarere ka Ngoma kahakanye ibyo gashinjwa na Dr Frank Habineza kavuga ko ubwo iri shyaka ry’iyamamarizaga mu Karere kabo, abarwanashyaka ba FPR Inkotanyi biyamamarije kure yaho bari babikoreye kandi ku masaha atandukanye.