Ku munsi wa kabari Dr Frank Habineza yiyamamarije ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi

admin
4 Min Read

Nkuko bitegenyijwe kuri gahunda ya Komisiyo y’Amatora (NEC) Dr Frank Habineza na bo bafatanyije ku ri uyu munsi tariki ya 23 kamena 2024, biyamamarije mu kagari ka Gihara. Umurenge wa Ruyenzi  karere ka Kamonyi.

Ku gicamunsi cyo kucyumweru isaha ya saa sita Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka Green Party yakomereje Igikorwa cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu mu Karere ka Kamonyi, abaturange ba Gihara bamwakirana ubwuzu n’ ibyishimo.

Bamwe mu bakandida 50 bari kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite, bageze imbere y’abaturage bo mu karere ka Gihara hanyuma barabasuhuza ndetse bamwe babagezaho imigabo n’imigambi y’ibyo bakora mu gihe baba batowe.

Dr Frank Habineza na Madamu

Gashugi Leonard umwe mu bakandida 50 b’ishyaka rya Green Party mu matora y’Abadepite, yavuze ko mu gihe baba batowe mu byo bazakoraho ari ugushyiraho ikigega cy’itangazamakuru ku buryo itangazamakuru ryarenga kuba akazi kagoye gusa ahubwo rikaba n’aho umuntu yakora ariko yizeye ko ejo n’ejo bundi ryamugoboka.

Dr Frank Habineza yongeye kandi kwitsa ku kibazo cy’ubushomeri bwugarije urubyiruko bityo akaba yijeje abaturage bo mu karere ka Kamonyi ko naramuka atowe azahita ashyiraho gahunda zo guhanga imirimo, aho igera ku 500,000 izahangwa kandi ko bishoboka cyane kubera ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko bishoboka.

Asoza agira ati:” Mu mwaka ushize, hasohotse ubushakashatsi buvuga ko 25% by’urubyiruko ari abashomeri nta mirimo yo gukora bafite.”

Umwe mu baturage bitabiriye Ingabire Nshasi Marie Claire, ishyaka Green Party ndarikunda cyane ko batubwiye Imigabo n’ imigambi bafite  ikindi bakaba batarwanya ubuyobozi buriho, bahana ibitekerezo by’uko bakubaka Igihugu cyacu.

Akomeza agira ati:” Badusobanuriye neza ko intego yabo arukigira ngo bagirire neza Igihugu  n’abaturaRwanda cyane ko ibyoba batwijeje mu gihe  cy’amatora ashize ya 2017 bagiye babishyira mubikorwa kandi ibyoyakoze tugenda tubona inyungu yabyo.”

Abakandida ba Green Party

Yogera ati:” Ibyo yakoze ni byinshi uhereye ku mirire y’abanyeshuri, byari bingoye kugira umwana kandi uribubyuke umutegurira ibiryo uribujye mukazi byarangoraga cyane ko rimwe na rimwe nakerererwaga kujya mukazi nanone saa sita aributahe ugiye gutegurira umwana amafuguro ya saa sita byaribigoye.”

Akomeza avuga ko aho iyo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yaziye yabafashije cyane kuko bituma bakomeza kazi mubuzima busanzwe bagakomeza kwiteza imbere badataye igihe ikindi kubijyanye na mituweli nkuko Baribabibabwiye byashyizwe mubikorwa Goverinoma y’ u Rwanda ntabwo yabyiregangije.

Asoza agira ati:”  icyo nsaba ishyaka rya Green Party nuko yaduha imihanda aho itari, iyo izuba ryacanye ivumbi riba ryinshi ivumbi cyagwa haba no mu gihe cy’imvura  na bwo hakaboneka Ibiza biza bituguranye mu mihanda  ugasanga imodoka ibuze aho inyura,”  ndasabira urubyiruko icyogukora m’uburyo bwokugabanya ubushomeri ibyo byafasha urubyiruko kugabanya imico mibi mu gihe bafite  icyobakora.

Nshimiyimana Patrick umuturange wa Gihara nawe yavuze ko ishyaka Green Party baryishimiye, imigabo n’imigambi bafite nimyiza cyane nkuko bayivuze bayishyize mungiro byaba ari byiza.

Akomeza agira ati:” nkuko yabivuze harimo gufasha urubyuruko kubona akazi ndetse n’umushahara fatizo byadufasha cyane nk’urubyiruko, abasore birwa bagenda banywa inzoga n’amatabi mu mihanda yewe utibagiwe no kwishora mugesombi ibyo byagabanuka.”

Asoza avuga ati:” icyo nsaba ishyaka Green Party ni ukunoza ibyobiyemeje bakabishyira mungiro bakatwereka ko arukuri ibyo bavuga ibyo byadufasha natwe tugakomeza kubashyigikira.”

Byari ibyishimo ku baturange ba Kamonyi, Gihara aho bishimiye imigabo n’imigambi bagejejweho n’ishyaka Green Party

Abarwana shyaka ba Green Party
Dr Frank Habineza n’umuryango we

Alex RUKUNDO

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *